• 08/12/2019 9:47 40

Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu masaha ya saa moya z’umugoroba ni bwo agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo kagashwe n’inkongi y’umuriro.

Umuriro mwishi wibasiye agakiriro ka Gisozi

Igice kibasiwe ni umuriro ni igiherereye ruguru y’inyubako y’ubucuruzi izwi nk’Umukindo House, aho ahahiye hari ibikoresho binyuranye bikoze mu mbaho.

Kugeza ubu mu bikoresho byakongotse harimo imbaho nyinshi, intebe, ibitanda, ndetse n’ibindi.

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Good Rich TV, Niyikiza Jonathan, yabwiye Umuseke ko ubu imodoka za polisi zishinzwe kuzimya umuriro zahageze zikaba zikiri mu gikorwa cyo kuzimya.

Abaturage bamubwiye ko iyi nkongi yatangiye saa moya z’umugoroba, aho yafashe igice kinini cyane.

Gusa avuga ko bitewe n’aho aka gakiriro kubatse, byagoye polisi kuhagera, aho abaturage ari bo babanje kugerageza kuzimya.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi. Gusa birakekwa ko yabaye yatewe n’amashanyarazi.

Imodoka ya Polisi izimya umuriro (Ifoto Niyikiza J)

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ubwo nyine nibubake! Ahagiye hashya ahenshi hazamutse amazu meza!!!

  • Iyi nkongi y’umuriro wagira ngo ikorera kuri gahunda pe! Hari igihe yibasiraga amaduka, cyane cyane aya Quartier Matheus, nyuma iyavamo yibasira amagereza, none igeze mu dukiriro n’amasoko. Mu Gahoromani i Kabuga mu minsi ishize harakongotse, hakurikiyeho agakiriro ka Gisozi. Hatahiwe irihe se buriya ra? Tubitege amaso.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *