• 30/10/2020 9:38 34

Agacupa kamugezemo atereta umukobwa abonye bwa mbere mu kabari- N.Ngabo mu ndirimbo nshya

Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo yasohoye indirimbo yise ‘Agacupa’ ivuga ku musore ubona inkumi bwa mbere mu kabari akajya kumutereta kubera agacupa kamugezemo.

Indirimbo Agacupa yasohotse ku buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba igizwe n’ibice bibiri, icyashotse ubu ni igice cya mbere.

Ni indirimbo yumvikamo igitekerezo cy’umusore uhura n’umukobwa yasinze, akamukunda agatangira kumubwira amagambo menshi akibagirwa no kumwaka nomero kandi bigaragara ko yamukunze.

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Niba umuzi umubwire ni ukuri ambabarire, nshaka kongera kumubona ndi muzima atari bimwe by’agacupa.”

Iyi ndirimbo nshya ya Nel Ngabo, iri kuri album ye iriho indirimbo 14 yashyize hanze ku wa 04 Nyakanga 2020, ku munsi wo kwibohora mu gitaramo cyabereye kuri shene ya Youtube.

Iyi album iri kugurishirizwa ku mbuga zitandukanye zigurishirizwaho imiziki nka Spotify, iTunes, Apple Music, Boom Play n’izindi nyinshi.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *