• 11/12/2019 3:08 40

Africa y’epfo: Umupolisi yarasiye umugore we mu rukiko arapfa

Umupolisi wo muri Africa y’epfo kuri uyu wa Mbere yabonye urukiko rutanze ikiruhuko ngo abantu bari baje kumva urubanza rwa gatanya hagati ye n’umugore we banywe icyayi, afata imbunda nto yari yinjije mu rukiko abarinzi batabizi, arasa umugore we na musaze we bari bicaranye bombi barapfa. Byabereye mu mugi wa Durbin aho ruriya rukiko ruherereye.

Yamurasiye mu rukiko amasasu menshi

Colonel Thembeka Mbele uvugira Police y’Africa y’epfo yamereye AFP ko byabaye.

Ati: “Hari nka saa tanu( 11h00 AM) umugabo wari mu rubanza n’umugore we amurasana na musaza we bombi barapfa.”

Uriya mupolisi arangije kubarasa nawe yarirashe ariko ntiyapfa.

Mbele avuga ko uriya mupolisi yakoze biriya atari mu kazi kuko yari yaje kuburana  gatanya n’umugore we yambaye imyenda y’abasivili.

Iburanisha ryahise rihagarikwa, abantu barataha, uriya mupolisi ajyanwa kwa muganga

Amategeko y’Africa y’epfo ntiyemerera umupolisi cyangwa undi mukozi ushinzwe umutekano kwinjiza intwaro mu rukiko atari mu kazi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Muli South Afrika,hapfa average y’abagore 3 buri munsi,akenshi bishwe n’abagabo.Gusa igihugu hapfa abagore benshi kurusha ahandi,ni muli Mexico hicwa abagore 9 ku munsi.Report ya UN yerekana ko 35% by’abagore ku isi yose bakorerwa Violence buri mwaka.
    Ku byerekeye GATANYA irimo kwiyongera cyane,ni kimwe mu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Urukundo rwarakonje mu bantu.
    Imana imaze gushyingira Adamu na Eva,yabasabye “kuba umubiri umwe” (one flesh).Soma Genesis 2:24.Nukuvuga kubana iteka bakundana.Ikintu nyamukuru kirimo guteza GATANYA,nuko abashakanye basigaye bacana inyuma cyane.Ubusambanyi burakabije kurusha kera.Ibi byose birimo gutegura Imperuka kandi iri hafi.Nubwo benshi babipinga.

  • Abagore bamwe barakabije agasuzuguro kubagabo babo nubwo igihano nk’iki cyo kumurasa kidashoborwa na benshi kubera ko atari ko bose bashobora kubona imbunda, ariko abagore barakabije mu busambanyi no guca abagabo babo inyuma. Byaba byiza Leta yibukije abagore ko gusambana bitari mu burenganzira bahawe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *