• 08/12/2019 10:48 36

Africa y’Epfo: Abantu 43 bishwe muri week-end imwe

Mu mpera z’Icyumweru gishize mu mujyi wa Cape Town muri Africa y’Epfo abantu 43 bishwe n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro. 

Police y’Africa yafashe bamwe mu bateje ibibazo muri kariya gace

Ni amakuru yemejwe kuri uyu wa mbere n’umwe mu banyapolitiki akaba n’umucuruzi ukomeye muri Africa y’Epfo witwa Alan Richard Winde.

Guhera mu ijoro ryo ku wa kane w’icyumweru gishize Polisi muri Africa y’Epfo yari yatangiye ibikorwa byo gukaza umutekano mu duce twa Philippi, Steenberg na Delft.

Ibi byahagurukije Umuyobozi wa Polisi Bheki Cele azenguruka utwo duce ibyo bikorwa byo gukaza umuteno byibanzemo.

Nyuma y’uyu mukwabo abagera ku 143 batawe muri yombi.

Kuri uyu wa Mbere hoherejwe abasirikare ngo bunganire Abapolisi mu guca intege no gufata amabandi yaba yihishe inyuma y’ibi gikorwa.

Winde avuga ko hakenewe gushyirwaho ikipe y’Abasirikari ihoraho kugira ngo yunganire Abapolisi bakorera muri kariya gace.

Ati: “Minisitiri ushinzwe Polisi, Bhekokwakhe Hamilton Cele ndetse n’Umukuru w’Igihugu, Cyril Ramaphosa bakwiye gukomeza kongera Abasirikari bunganira Abapolisi.”

Imibare itangwa na Alan Richard Winde unahagarariye igice cy’Iburengerazuba bwa Cape Town, igaragaza ko 43 ari bo bamaze kugwa mu bitero byagabwe n’amabandi, abandi 25 bakomerekejwe n’amasasu.

Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga/UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ubu kayumba araza gutangaza ko ari leta y’urwanda yabahitanye ati ahubwo mumpe uburinzi bwiaumbuyeho bari kumpiga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *