Africa, twisuzume turenge imikorere ishaje – P.Kagame

Yanditswe na CHIEF EDITOR
0 Igitekerezo

Kwengera umuvinyu mu macupa ashaje si uburyo bwiza
VW ntiteranya imodoka mu Rwanda gusa, iranatanga urugero rwiza

Mu ijambo Perezida Kagame Paul yagejeje ku bayobozi batandukanye bateraniye mu nama yitwa G20 Summit i Berlin kuri iki gicamunsi yavuze ku bushobozi n’umuhate uriho wo guteza imbere ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi. Ariko ko hakenewe impinduka Abanyafurika ntibagume mu mikorere ishaje.

Abayobozi batandukanye ba Africa n'abafatanyabikorwa ba Africa bari muri iyi nama

Abayobozi batandukanye ba Africa n’abafatanyabikorwa ba Africa bari muri iyi nama

Muri iyi nama yatangiye none ku Ishoramari muri Africa yatumijwe kandi na Chancelor w’Ubudage Angela Merkel, Perezida Paul Kagame yavuze ku bushake buhari muri Africa.

Atanga urugero ko nka Africa y’Epfo ari igihugu giheruka gutangaza umugambi wacyo wo gusinya kemeza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rimwe cya Africa ‘Continental Free Trade Area’ yasinyiwe i Kigali.

Ati “Ni ubushake bukomeye bwo kwagura ubucuruzi no guteza imbere ubukungu bwa Africa. Ndabishimira cyane Perezida Cyril Ramaphosa.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Africa n’Ubudage, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), n’izindi nzego z’ubukungu nka Banki y’Isi, Banki Nyafrika itsura amajyambere n’ibindi ari ingenzi cyane mu kugera ku ntego yo kuzamura ishoramari n’ubukungu bwa Africa.

Ati “Africa ifite ibikenewe byose ngo ibigereho, ariko kwengera umuvinyu mu macupa ashaje si uburyo bwiza, dukeneye ubwacu kwisuzuma tukarenga imikorere imenyerewe.

Ati "umuvinyu kuwengera mu macupa ashaje si uburyo bwiza"

Ati “umuvinyu kuwengera mu macupa ashaje si uburyo bwiza”

Yavuze ko uburyo bwiza bwo kwihutisha amavugurura muri business ari uguha ikaze ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Africa kuko biza bikanafasha ibigo bito by’ubucuruzi gutera imbere.

Avuga ko kuza gukorera mu Rwanda k’uruganda Volks Wagen ari urugero rwiza mu buryo butatu;

*Icya mbere ngo ibyo uru ruganda rukenera ntibiva mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere na Africa y’amajyepfo.

*Icya kabiri ngo Uburasirazuba bwa Africa ni isoko ryiza ry’imodoka nshya nubwo hari ibigikenewe ngo izihakorerwa ziyongereza

Ati “Volks Wagen ntiteranya imodoka mu Rwanda gusa ahubwo iratanga urugero mu karere inazana uburyo bushya mu gutwara abantu butangiza ibidukikije bwifashisha gusangira imodoka.”

Icya gatatu ngo ni uko VW ubu yatumye hari abandi bashoramari baza/bazaza mu Rwanda  batari kuhaza idahari, ndetse ikaba iri guha ubushobozi abanyarwanda n’abo mu karere bayikorera.

Perezida Kagame na Angela Merkel watumije iyi nama

Perezida Kagame na Angela Merkel watumije iyi nama

Abayobozi batandukanye b'ibihugu bya Africa bicaye imbere bari mu bitabiriye iyi nama

Abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Africa bicaye imbere bari mu bitabiriye iyi nama

Photos/Flickr/PaulKagame

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

Gahinda 30/10/2018 4:58 50 - 4:58 50 pm

Nk’abayobozi basaziye ku butegetsi barenga imikorere ishaje gute? Niyo bizihirwamo. Kumva nk’umuntu umaze imyaka 30 ku butegetsi avuga ko agiye kuvugurura cyangwa kuzana ibishya, urubyiruko rusigaye rubifata nk’indirimbo yaharurutswe. Uko abategetsi barushanwa kuyitera, niko n’urwo rubyiruko rubyiganira muri mediterane ruhunga umugabane wa Afrika, ngo rusange i Bwotamasimbi imiryango y’abo bayobozi iba yaragezeyo n’indege, ikurikiye ubuzima buryoshye butaba mu bihugu biyoborwa n’ababyeyi babo.

Subiza
Mberakurora 30/10/2018 5:12 52 - 5:12 52 pm

Kimwe mu bihejeje ibyinshi mu bihugu bya Afrika mu bukene, ni inama za hato na hato abayobozi babyo bahora basiragiramo cyane cyane mu mahanga, zitwara ibya mirenge biva mu misoro y’abaturage wareba icyo zinjiza cyangwa impinduka zizana ukabibura. Kuki duhora twiruka inyuma y’abantu badukolonije na n’ubu bagifite umugambi wo kuduheza mu bucakara? Abanyafrika bazibohora bya nyabyo gute bidahereye ku bayobozi b’ibihugu byabo? Nkurira ingofero Prezida Magufuri wafashe icyemezo cyo gusimbuza ziriya nama ingendo zo gusura abaturage ngo bacocere hamwe ibibazo bibugarije babishakire umuti.

Subiza
Manawe 30/10/2018 5:44 26 - 5:44 26 pm

Prezida wacu natangira kwamagana ibishaje na bene byo, ko ubanza azikururira abanzi benshi cyane ra! Yaneguriye abazimu mu ndaro.

Subiza
Sankara 31/10/2018 11:27 33 - 11:27 33 am

Imikorere ishaje nu ukubuza abantu gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu cyabo.Nugufunga, kwica abantu batumva ibitekerezo kimwe nabaperezida ba Africa.Nabo ba perezida basaziye kubutegetsi yewe bumvako bagombye kuyoborana nabana babo bakasiga kubutegetsi, nabayobozi bavuga nako bavugira ko baziyamamaza kabone nubwo baba bari hafi gupfa kubera indwara.Abo bose hamwe nabandi basahura ibihugu byabo bakajya guhisha mu mahanga.Abo bose nibo bazonga Africa abagatuma africa ihora iteze amaboko iyategeye abo bazungu.Aba bose nibo Thomas Isidore Sankara yangaga urunuka.

Subiza
kanyarwanda 31/10/2018 3:55 23 - 3:55 23 pm

:”VW kuba ubu ruteranyiriza imodoka mu Rwanda bivuze ikirenze icyo ahubwo ari n’urugero rwiza” gukoresha abakozi bahembwa ubusa igihugu ntakintu nakimwe gikuyemo (cyeretse imbarwa z’abaherwe bafite imigabane muli vw) kuko nta tax ikibaho kuba”shoramari”,n’ishema gute? cyereka niba ishema kugihugu ari kwonjyera inyungu z’ibigo by’ucuruzi by’abazungu kumulimo w’abanyarwanda barusha gukena no kigirwa ibikoresho.

:” ubufatanye bwa Africa n’Ubudage, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), n’izindi nzego z’ubukungu nka Banki y’Isi, Banki Nyafrika itsura amajyambere n’ibindi ari ingenzi cyane mu kugera ku ntego yo kuzamura ishoramari n’ubukungu bwa Africa”
ibi bigo nibyo abanyrwada bagomba kwamagana kugirango bave mubucyenye.iyo ibigo byubucuruzi arinabyo bikora politik=igitugu.
merkel najyende,yakoze byinshi bibi

Subiza
kibonge 01/11/2018 10:44 14 - 10:44 14 am

turashimira perezida poul kagame mu kiganiro yatangiye mu budage mukurushaho kunoza neza ibikorerwa muri africa kuko abonako africa yarushaho guterimbere akomeza avugako Volks Wagen iteranyirizwa mu rwanda arishema ry’urwanda ngo ni uko VW ubu yatumye hari abandi bashoramari baza/bazaza mu Rwanda batari kuhaza idahari, ndetse ikaba iri guha ubushobozi abanyarwanda n’abo mu karere bayikorera noguha isura nziza igihugu

Subiza

Tanga igitekerezo