• 20/01/2020 3:12 16

Africa: Kutihaza mu biribwa biterwa no kutita ku butaka, ubumenyi buke bw’abahinzi,…-Impuguke

Abahanga mu by’ubuhinzi n’ubworozi n’inzobere mu mihindagurikire y’ibihe bagaragaza ikibazo k’imirire mibi muri Africa gishinze imizi ku bibazo bikiri mu buhinzi birimo kuba imari ibushorwamo ikiri nke, ubutaka buhingwaho butitabwaho neza n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko hakiri ibibazo byinshi bizitira kwihaza mu biribwa

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali yiga kuri gahunda yo kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihandagurikire y’ibihe, hagaragajwe ko abahinzi bakwiye kubona ifumbire yujuje ubuziranenge kandi iberanye n’ubutaka bahingaho kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Izi nzobere mu by’ubuhinzi zivuga ko abahinzi bakeneye ubumenyi bwimbitse ku kwita ku butaka hifashishijwe ikoranabuhanga rijyanye n’igihe kugira ngo umusaruro wabo wiyongere bikanakemure n’ikibazo k’inzara kiganje mu bihugu byinsi byo muri Africa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana avuga ko bimwe mu bituma abahinzi batabona umusaruro uhagije harimo kuba ubushobozi bwabo mu bijyanye n’imari bukiri buke, hakiyongeraho n’ubumenyi buke no kuba ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi ritabegerezwa.

Agira ati “Mu myaka hafi nk’itatu ishize ibijyanye no kwihaza mu biribwa bigenda bisubira inyuma cyane cyane bitewe n’uko imihindagurikire y’ibihe igenda yihuta abaturage ntibabashe kugendana n’izo mpinduka ngo bahangane na byo.”

Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi ishami rya Africa, Hafez Ghanem avuga ko ikibazo k’imihindagurikire y’ibihe kiri kurushaho gukaza umurego kandi ari kimwe mu bikomeje kuzahaza umugabane wa Africa.

Agira ati “Hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo imari ishorwamo yiyongere bityo abahinzi babone amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu kazi bakora.”

U Rwanda ruri mu bihugu bikunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bituma abana bakura bafite ibibazo by’igwingira bituruka ku mirire mibi.

Ubushakashatsi bwo muri 2015 ku mibare y’abaturage bo mu Rwanda, bugaragaza ko abana bagera kuri 39% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo k’igwingira.

Uko kugwingira bigabanya 10% by’umusaruro w’umwana iyo amaze gukura, bikanagira ingaruka ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) kuko ugabanukaho 3%.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko 9% bafite ibiro bitajyanye n’imyaka yabo 3% bari bafite ikibazo k’inzara naho 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.

Iyi nama yahuje ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa
Impuguke zitandukanye ziri kwiga uko Africa yakwihaza mu biribwa
Iri kubera i Kigali

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Kutihaza mu biribwa biterwa n’uko ibihugu byinshi bya Afrika biyobowe n’abategetsi bari hanyuma y’abakoloni. Batuvana muri gakondo yacu bakayigabira abanyamahanga. Baduhingisha ibyo tutarya twoherereza ba Mpatsibihugu, ahubwo tukarya ibyo tubaguzeho tutakihingira. Badushyira ku munigo w’imyenda ikora ibishashagirana bitagira icyo byinjiza mu isanduku y’igihugu, mwene Ngofero akaba ari we wishyura byose m cyuya yiyuha nta bufasha buhagije ahabwa na Leta. Bashora amafranga mu kugura intwaro za rutura zo guhoza abaturage ku iterabwoba aho kuyashyira mu burezi n’ubuvuzi n’ubushakashatsi byakunganira ubwo buhinzi tuba dutegerejeho amararo n’amaramuko. Afrika warakubititse, Afrika warababaye. Kandi uracyababara.

  • Minister ufite ubuhinzi mu nshingano yadusobanurira uburyo twakwihaza mu biribwa dushora gusa 5% by’ingengo y’imari y’igihugu mu buhinzi bukorwa n’abanyarwanda barenze 70%? Kandi bunatunze abanyarwanda bose. L’enfer, c’est toujours les autres!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *