• 11/12/2019 5:06 20

Adrien Misigaro na Mutesi Jolly basuye ikigo cya i Wawa

Adrien Misigaro ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana we na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly basuye ikigo ngororamuco cya Iwawa aho bagiye gutera inkunga urubyiruko ruhabarizwa. Adrien Misigaro ni umuhanzi w’ Umunyarwanda ariko utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Adrien Misigaro na Miss Jolly baganira n’abayobozi b’Ikigo cya Iwawa

Ni umwe mu bakunzwe ariko bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.  Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ntacyo Nzaba’ yakoranye na Meddy, ‘Twarahuye’, ‘Nkwite nde’ yakoranye na The Ben n’ izindi.

Ubu ari mu Rwanda kuko yari yaje mu gitaramo yatumiwemo cyo kumurika Album y’ umuhanzi Gentil Misigaro cyabaye mu cyumweru gishize.

Adrien mbere y’ uko asubira muri Amerika yabanje kugira ibindi bikorwa akorera mu Rwanda birimo gufasha abatishoboye no gusura urubyiruko ruba mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Uyu munsi mu gitondo nibwo uyu muhanzi yerekeje ku kigo kiri ku kirwa akaba yari aherekejwe na Miss Mutesi Jolly.

Ubwo aheruka kuganira na Umuseke uyu muhanzi yavuze ko agiye gufasha urubyiruko ruri Iwawa.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yabasuraga yabahaye imyambaro ya Siporo arabaganiriza abaha n’inama zazabafasha.

Adrien avuga ko agifite indi minsi mu Rwanda ngo kuko hari ibindi bikorwa ateganya kuhakorera birimo n’ umuzika haba mu kuba yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n’ ibindi.

Bamwe mu bahanzi baba Iwawa harimo abaraperi Neg G The General na Fireman. Ubu iki kigo kirimo kiragororerwamo abagabo n’abasore 3 823.

Yaherekejwe n’itsinda ry’abanyamakuru
Abari kugororerwa Iwawa baganira na Misigaro na Miss Jolly
Umuraperi Fireman(hagati) yagaruye akabiri. Uwo umufashe ku rutugu ni umunyamakuru Lucky
Umuraperi Neg G The General waririmbye ko Internat irera, ikagorora, ubu nawe ari kugororerwa Iwawa.

Bonaventure KUBWIMANA

UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Ibi ni ugusebya u Rwanda n’abanyarwanda. Ngo umuraperi ? Naho kumirwa cyangwa gusabirwa?

  • Afrien Misigaro ni umunyarwanda cg umunyamurenge? of course congoman

  • Izi mbobo birirwa Texas zikoropa nizo muha ibyubahiro…ariko akaga kabaho!!

    • na Jolly witukuje!

  • Uuuuuuu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *