• 07/12/2019 11:56 16

ADEPR yajuririye ikemezo cyo kugira abere ‘abo ivuga ko bayisahuye’. Urubanza ntirwabaye …

Uyu munsi byari biteganyijwe ko urubanza rw’Abayobozi ba ADEPR ruburanishwa mu bujurire kuko Itorero rya ADEPR ryajuririye ikemezo cy’Umucamanza kigira abere bamwe mu bari abayobozi bayo, muri 12 abagera kuri batanu bahamwe n’ibyaha, na ho ikenda bagirwa abere barimo n’uwari Umushumba Mukuru, Bishop Sibomana Jean.

Ari ADEPR yarajuriye n’abo irega batanu bahamijwe ibyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo barajurira

Abakatiwe ibihano birimo igifungo uko ari batatu na bo barajuriye, n’Ubushinjacyaha bujuririra imikirize y’Urubanza.

Urubanza rwari kuba saa mbiri za mu gitondo, byageze saa yine umwanditsi w’urukiko abwira abari bitabye iburanisha ko ritakibaye kuko umucamanza ufite dosiye ari mu mahugurwa.

Me Bayingana Janvier wunganira Bishop Thomas Rwagasana yabwiye Umuseke ko ADEPR iri kuburana ‘urwa ndanze’.

Ati “Umukiriya wange yagizwe umwere n’urukiko sinzi icyo bariya bagabo bamushakaho.”

Yavuze ko biteguye kuburana kugeza urubanza rupfundikiwe. Umuseke wabonye kopi Itorero rya ADEPR ryandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rimusaba ko urubanza bajuriyemo rwaburanishwa n’inteko irenze Umucamanza umwe, bitewe n’uko urubanza ruregwamo abantu benshi, kandi baregwa kunyereza umutungo w’Itorero.

Kwakira no gukoresha inyandiko mbimbano yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu n’Ubufatanyacyaha muri ibi byaha, ni byo byaha bose baregwa abari muri iyi dosiye.

Abaregwa bose baburana badafunze. Batawe muri yombi muri 2017 baza kurekurwa n’Urukiko kubera impamvu zitandukanye. Bakurikiranyweho kunyereza asaga miliyari 2.5Frw.

ADEPR yigeze kwandikira Umushinjacyaha Mukuru isaba ko umushinjacyaha mu rubanza avanwamo kuko yashinjuraga abaregwa.

Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 18/06/2019 saa mbiri za mu gitondo.

Muri uru rubanza ADEPR irega abahoze ari Abayobozi bayo 12 barimo Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Tomas Rwagasana wari umwungirije aba bombi bagizwe abere tariki ya 14/12/2018 n’Urugereko rwo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruburanisha imanza zimunga ubukungu bw’igihugu.

Umucamanza yari yategetse ko muri 12 baregwa na ADEPR, ikenda (9) bagizwe abare na ho batatu bagahamwa n’ibyaha.

Icyo gihe Me Nsabimana Cypien uburanira ADEPR yatangarije Umuseke ko batanyuzwe n’ikemezo cy’umucamanza, avuga ko bahita bajurira.

Yabwiye Umuseke ko batunguwe n’uko umucamanza agize abere abagize uruhare mu kunyereza umutungo wa ADEPR.

Uru rubanza bigaragara ko ruzatinda kurangira kubera umubare w’abantu baruregwamo n’impaka nyinshi zikunda kugaragara mu gihe k’iburana.

Abaregwa ni:

  1. Bishop Sibomana Jean ( wahoze ari umuvugize wa ADEPR )
  2. Bishop Thomas Rwagasana ( wahoze amwungirije )
  3. Mutuyemariya Christine ( wahoze ari umubitsi wa ADEPR )
  4. Sebagabo Muyehe Leonard ( wahoze ari umunyamabanga wa ADEPR )
  5. Niyitanga Salton ( wahoze ashinzwe ivugabutumwa muri ADER )
  6. Gasana Valens
  7. Sindayigaya Theophile
  8. Beninka Bertin
  9. Nzabirinda Tharcisse
  10. Twizeyimana Emmanuel
  11. Mukabera Mediatrice
  12. Mukakamari Lynea
Bishp Sibomana Jean wari Umushumba Mukuru wa ADEPR asohoka mu rukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa mbere
Yaba Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana wari umwungirije bombi bagizwe abere ku byaha baregwa, ADEPR ntiyanyurwa irajurira

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Iyi si yacu koko irarwaye.Akenshi urukiko rugira abere “Ibifi binini” (big fish) hagafungwa aboroheje.Abantu bakurikiye iyi dossier (insiders),bavuga ko iyi Operation yo kunyereza 2.5 Billions Rwf yari ikuriwe na Bishop Rwagasana Tom.None bamugize umwere.Sinibaza igihe abayobozi ba ADEPR bazareka kunyereza amafaranga.N’abariho ubu,abayoboke barimo kubashinja nabo kunyereza,basaba Leta kubakuraho.Impamvu dufite ibibazo byinshi (genocide,intambara,etc…),nuko abakuru b’amadini,aho kujya mu nzira ngo babwiriza abantu Ubwami bw’Imana nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga,bashyira imbere icyacumi,politike,ironda-bwoko,amatiku,ibyubahiro,etc…Nyamara nkuko Matayo 10:8 havuga,Yesu yasize adusabye gukora umurimo w’Imana ku buntu.Icyacumi amadini yitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga Abalewi,kubera ko nta masambu Imana yabahaye.Byisomere muli Kubara/Numbers 18:24.Niba koko ADEPR,kimwe n’andi madini ashaka kwitwa “abakozi b’Imana”,nibareke gushaka ibyubahiro n’icyacumi.Baravangira Yesu bita Umwami wabo.

  • Ntabwo ndi umukristu cyane, ariko ibyo ADEPR irimo numva bidahura nibyo itwigisha, spiritually speaking. Ahubwo yagombye gufata iya mbere ikava mu nkiko, igatanga imbabazi kuri bariya bantu (guhoora ni uk’UWITEKA). Naho ubundi gutanga ituro (gusenga) uri no mu manza icyarimwe, ntabwo bijyana…

  • Haaa, Sezikeye uranyica cyane. Wowe se uri Umukozi w’Imana? wakorera Imana se Ikaguhemba angahe? Njye sinzabe Umukozi wayo kuko ntabwo nakwitwa umukozi mu bya Data! ahubwo duharanire kuyikunda no kubaha amategeko yayo, twamamaza ubwami bwayo muri bose tuyobowe n’Urukundo kuri bose. nibwo tuzaba abagenerwamurage b’Ingoma y’Imana ariwe Data wa Twese naho niduharanira kuba abakozi bayo, tuzahora turangamiye igihembo, nitukibura twihembe,..

  • truth urasekeje uti nturi umukristo (wa adepr) ariko uri ibyo ibigisha ntabwo aribyo iri gukora ahubwo ibaze uti”ESE ayanyerejwe Koko yaranyerejwe niba ari yego ubwo wumva yarekwa akagenda gutyo ubwo abayatanze bakabwirwa gutanga Andi? ibaze ufite umwana ukamuha amafrw yo kujya kwishyura ishuri bwacya bakamwirukana ngo ntiyishyuye ishuri wamubaza ati”ntayo nariye kandi atarayishyuye wamureka gutyo

    ivugire ntayo watanze nyine

  • IBI BIRAVANGIRA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA,NDETSE NUMVA UMUTWE W’ABADEPITE UKWIYE GUTUMIZA MINISTIRI W’UBUTABERA AGASOBANURA IBIGENDANYE N’UBURWO ABANYEREZA UMUTUNGO WA RUBANDA BAKURIKIRANWA,KUKO WASANGA BENE IZI MANZA ARIZO ZITUMA LETA IBURANA IGATSINDWA:
    -NI GUTE UMUSHINJACYAHA AJYANA DOSSIER YA MILIYARI ESHATU MU RUKIKO N’ABANTU BAFASHWE BAFUNZWE,BWACYA ATI NABUZE IBIMENYETSO?
    -NI GUTE UMUCAMANZA AHAMYA IBYAHA IBYAHA ABATO ABAKURU BAKAGIRWA ABERE KANDI BAREGWA MURI DOSSIER IMWE?
    -NI GUTE UREGWA N’UREGWA BOSE BAJURIRA RIMWE KANDI UBUJURIRE BWA BOMBI KURI DOSSIER IMWE BUKAKIRWA?(SINDI UMUNYAMATEKO!)

    -NI GUTE URUBANZA RWA MILIYARI ZINGANA KURIYA RWAJURIRIWE,RWAKONGERA GUHABWA UMUCAMANZA UMWE? NAWE SE NABOGAMA HAZONGERA HABEHO KUJURIRA?
    -NI GUTE UMUCAMANZA YAKIRA URUBANZA AKARUBURANISHA BYAGERA IGIHE CYO KURUSOMA ATI NASANZE BITARI MU NSHINGANO ZANJYE ?(SINDI UMUNYAMATEGEKO)
    -NONE UBU KU MUNSI W’IBURANISHA NGO AFITE BYINSHI… AHO SE URWISHE YANKA NTIRWABA…ICYAKORA NDACYATEGEREJE KUBONA UBUTABERA

  • n’ubundi se ko smafranga banyaze atazagaruka?byarantangaje!!!nibwo bwa mbere numvise aho umushinja-cyaha uhagarariye rubanda ashinjura abakekwaho icyaha mu ruhame nabonye ko har’icyo bisobanuye,uribaza nka Rwagasana utaha muri etage n’indi mitungo itabarika yigwijeho mu gihe mbere yuko agabirwa itorero bank yari yarateje ibye byose kubera ubwambuzi?oya muzibaze ukuntu umuntu uterezwa cyamunara n’ubwambuzi ahabwa kuyobora itorero kdi ubwe atari inyangamugayo!???ibya ba Mtuyemariya na ba Leonald byo ntawakwirirwa abivuga,ese niba babona tutababajwe n’ukuri bababajije imitungo bafite imbere no hanze y’igihugu aho bayikiye?gusa baduteranije n’uwabashyizeho,kdi ni nawe urimo kubakingira ikibaba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *