• 16/12/2019 10:10 42

ADEPR mu majyaruguru ngo irasubiza vuba Amafr ya ADSD

Kuri uyu wa 23 UKwakira 2018 umuyobozi wa ADEPR Ururembo rw’Amajyaruguru, yatangaje ko umwenda wabo ungana na miliyoni zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda n’uw’abandi bayoboke ba ADEPR bafitiye ikigega ADSD cyari cyashyiriweho kuzamura abaturage bagitanzemo umusanzu, azatangwa bitarenze amezi atandatu.

Ibiro bya ADEPR i Gicumbi
Ibiro bya ADEPR i Gicumbi

Aya mafaranga amaze imyaka 11 yaratanzwe nk’inguzanyo ivuye mu kigega ADSD ariko kuva ubwo abayahawe ntibayasubije bituma ikigega gihagarara.

Ikigega ADSD cyari cyatekerejwe n’abayoboke b’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Gicumbi ngo kizazamure imibereho myiza y’abaturage.

Cyaje gushingwa na Pasitori Butera Sylver, hakusanywa imisanzu yatanzwe n’abayoboke bo muri paruwasi za ADEPR zigera kuri 22. Buri munyamuryango yatangaga amafaranga buri kwezi kugira ngo azamufashe mu kwiteza imbere no kuba yazamugoboka igihe agize ibyago.

Mu nkuru twatangaje ubushize,  abanyamuryango b’ikigega bavugaga ko hashize imyaka irenga 11 kidakora, bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.

Umuyobozi washinze Ikigega ADSD, ari we Pastori Butera Sylver yari yadutangarije ko batanze inguzanyo ya  Frw  10 567 378 ku banyamuryango bagera kuri 200, andi agera kuri miliyoni umunani bayaha ADEPR Ururembo rw’Amajyaruguru.

Aya mafaranga yose hamwe 18 567 378 abayafite nk’umwenda basabwe kuyishyura bitarenze amezi atandatu, agasubizwa abanyamuryango bayatanze nk’imisanzu izabagoboka.

Mu kiganiro Umuyobozi wa ADEPR Ururembo rw’Amajyaruguru, Pastori Ndimubayo Charles yagiranye n’Umuseke kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira, yavuze ko hakozwe inama ihuza abafashe inguzanyo bose bemeza ko buri wese wafashe inguzanyo agomba gusubiza amafaranga bitarenze igihe cy’amezi atandatu.

Yavuze ko n’Ururembo rw’Amajyaruguru ruzaba rwamaze kwishyura uriya mwenda wa miliyoni 8 rwagurijwe.

Ati: “Kuwa 6 Ukwakira 2018 twatumije inama ku bantu bose bafashe inguzanyo bitabiriye ku rwego rushimishije,  keretse abagiye gukorera mu karere ka Gatsibo na Nyagatare,  kandi nabo twandikiye uhagarariye Ururembo rw’Iburasirazuba twemeje ko guhera umunsi inama yabereye,  bitarenze amezi atandatu buri muntu cyangwa Paruwasi yahawe inguzanyo, azaba yamaze kugaruza ayo mafaranga.”

Yongeraho ko kuba abanyamuryango b’ikigega ADSD ari bo basabye gusubizwa ariya mafaranga yabo, ari yo mpamvu bakomeje Ururembo rw’Amajyaruguru rukomje kubikurikirana.

Ngo ariya mafaranga nibamara kuyakusanya bazayereka abanyamuryango batanze imisanzu yabo mu kigega ADSD,  abashaka basubizwe imigabane batanze, n’abazifuza gukomezanya n’ikigega bazongere batangire bundi bushya.

Hari bamwe mu batse inguzanyo bari batangarije Umuseke ko bazishyura umwenda bafite ari uko ADEPR Ururembo rw’Amajyaruguru na yo yamaze kwishyura ayo yahawe.

Kuri iki kibazo,   Pastori Ndimubayo Charles  yagize ati: “Ururembo rwahawe miliyoni 8Frw, dufite uko tuzishyura,  abategereje twe tuzabatanga kuyishyura, kandi twemeje kutazarenza amezi atandatu, bizakorwa.”

Abanyamuryango b’ikigega ADSD bagera kuri 240 bamaze imyaka irenga 11 batazi impamvu ikigega cyabo kidakora. Bamwe mu banyamuryango batifuje gutangaza amazina yabo basabye itangazamakuru kubakurikiranira iki kibazo, bategereje kureba ko imyanzuro yafashwe n’Ururembo rwa ADEPR Amajyaruguru izashyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi atandatu yemejwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we yari yatangarije Umuseke ko ikibazo bagiye kugikurikirana, ndetse ko niba hari abasaba amafaranga yabo bagomba kuyasubizwa, kandi ko amafaranga aba agomba gukoreshwa ibyemejwe n’abanyamuryango.

Amafaranga ADEPR Ururembo rw’Amajyaruguru rwagujije yakoreshejwe mu kubaka iyo nyubako itaruzura

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW /GICUMBI

0 Igitekerezo

  • ADEPR ni abesko bo mu rwego rwo hejuru.
    Nyumvira nawe! Ayo mafaranga amaze imyaka 11 bakagombye kuyakuba kabiri.
    Nyumvira n,izo ntama zabo.
    Ngo zizishyura ari uko n,abashumba bazo bishyuye.
    Atari ibyo,rekada!
    Kandi ubwo birirwa bitigisa ngo buzuye imyuka!! Ni akumiro.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *