• 27/11/2020 1:09 19

Abunganira Umunyemari Nkubiri Alfred basabye ko iburanisha risubikwa kuko ARWAYE

Gasabo mu kagali ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo haburanishijwe urubanza rw’Umunyemari Nkubiri Alfred ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, abamwunganira basaba ko iburanisha risubikwa kubera ko Nkubiri arwaye.

Me Rutagengwa Jean Damascente yabwiye Urukiko ko umukiriya we arwaye

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cy’urukiko saa 9h40 a.m.

Ubushinjacyaha bwari ku Rukiko, umwe mu bunganira uregwa na we niho yari ari. Nkubiri Alfred we yaburanye ari kuri Police Station ya Remera, Urubamza rwabaye hifashishijwe Video CONFERENCE.

Umucamanza yavuze ko Ikoranabuhanga ryifashishijwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Yabanje guha abunganira Nkubiri Alfred umwanya bagaragaza ko batiteguye kuburana kuko hari ibindi bimenyetso Ubushinjacyaha bwashyize muri Systems mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga.

Bavuze ko bataburana batazi ibindi byaha Ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye ya Nkubiri Alfred.

Uyu Munyamategeko yahise abwira Umucamanza ko Nkubiri atameze neza mu mubiri, yakagombye kuba yajyanywe kwa Muganga kuko arwaye.

Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha, buvuga ku mbogamizi zari zimaze gutangwa n’Abunganira Nkubiri Alfred. Ubushinjacyaha bwavuze ko Abanyamategeko ba Nkubiri bavuga ko hari ibindi byaha byashyizwe muri Systems byo atari byo kuko ngo ntabyaha bishya birimo.

Ku birebana n’uburwayi bwa Nkubiri Ubushinjacyaha bwavuze ko byumvikana ko Urukiko rutaburanisha umuntu urwaye.

Umunyemari Nkubiri Alfred amaze igihe afunzwe

Abanyamategeko ba Nkubiri, Me Hubert Rubasha na Me Rutagengwa Jean Damascente basabye ko urubanza rusubikwa kuko Nkubiri afite uburwayi kandi umuntu atahita amenya igihe azavira mu Bitaro.

Basabye Urukiko ko byibura urubanza rwakwimurirwa mu cyumweru gitaha.

Umucamanza yahise avuga ko Nkubiri Alfred azaburana ameze neza, ko kandi yagaragaje intege nke ubwo yasabwaga guhagarara ngo aburane bikamunanira, akavuga yicaye.

Umucamanza yanzuye ko urubanza rwimuriwe ku wa 06/08/2020 saa mbiri za mugitondo.

Nkubiri Alfred kuva yafatwa yafungiwe kuri RIB ya Kimihurura nyuma ararwara ajyanwa mu Bitaro by’Umwami Faisal.

Uyu munsi yari yaje kuburana arwaye.

Umunyemari Nkubiri Alfred yatawe muri yombi ku wa 29/06/2020, Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitatu:  Guhimba no Gukoresha inyandiko mpimbano; Guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoresha icyaha; ndetse n’icyaha cy’Ubuhemu.

Icyumba cy’Urukiko cyarimo abuntu benshi baje gukurikirana uru rubanza

Amafoto@Nkundineza

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nonese niba bizwi ko arwaye baretse akivuza akanafungurwa. Ese Ubundi gushyiraho ibyaha bishyashya mugintondo bamaze ukwezi bakora iperereza nyabaki? Wabonye umuntu batinya gushinja Kuko nta kuri bafite? Ese Ubundi igihe basubitse urukiko rwe kuki batakoreshaga conference. Ubuhemu bamushinja nimwebwe mubufite.

  • Imana yafashije uyu musaza koko. Nkubu justice yakoze akazi akarenganurwa? Ese nukuvuga ko abantu Bagabona uwo ari kuzira Ahha. Geraldine igihe cye kizagera nawe ave Kuri iriya ntebe.

  • Ukwezi kose umuntu ataraburanishwa iki nigitangaza ntanaho biba barangiza bagashyira ibirego muri system urubanza rwatangiye aka nakarengane. Justice igomba kureka kurya ruswa igakora akazi igihugu kiba cyarabizeye.

  • we are seeing a purge inside the regime inner circle like we saw it recently in turkey

    to be followed up closely

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *