Aborozi b’ingurube bifuza ko muri 2024 inyama zazo zizaba ari toni 60 000 ku mwaka | UMUSEKE
Kwamamaza

Aborozi b’ingurube bifuza ko muri 2024 inyama zazo zizaba ari toni 60 000 ku mwaka

Jean Claude Shirimpumu uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’aborozi b’ingurube avuga ko bihaye intego y’uko muri 2024 inyama z’ingurube zizaba zingana na toni 60 000 ku mwaka. Kugeza ubu umusaruro w’inyama z’ingurube uri hagati ya toni 20 000 na toni 30 000 ku mwaka.

Ingurube ni imwe mu matungo yororoka vuba ariko akeneye isoko ryagutse

Shirimpumu yaje mu kiganiro cyahuje aborozi b’ingurube bihurije mu cyo bise Rwanda Pig Farmers Association hamwe n’Ikigo cy’igihugu gishizwe ubushakashatsi mu guteza imbere Inganda (NIRDA, National Industrial and Research Development Agency).

Aborozi b’ingurube bavuga ko bimwe mu bibagora kugira ngo bateze imbere ubworozi bwabo hagamijwe kongera umusaruro w’inyama ari uko nta bumenyi buhagije bafite mu korera hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ikindi ni uko babura ibiryo n’icyororo kiza kugira ngo ingurube boroye zirye neza kandi zizabwagure ibibwana bifite amaraso meza, bikure neza kandi vuba.

Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda  ry’aborozi b’ingurube, Shirimpumu yabwiye UMUSEKE ko ubufatanye bagiye kugirana na NIRDA buzabafasha kugira ubumenyi n’ibikoresho byateza imbere ubworozi bwabo.

Ati: “Aborozi b’ingurube muri iki gihe dufite ibibazo birimo ubumenyi buke, ibiribwa bike n’ibindi. Icyo twiteze kuri NIRDA ni uko yadufasha kwivana muri ibi bibazo, tukamenya uko twateza imbere ubworozi bw’ingurube tugamije kohereza byinshi ku isoko.”

Shirimpumu avuga ko mu Rwanda muri iki gihe habarurwa ingurube zirenga miliyoni imwe, zose zikaba zitanga inyama ziri hagati ya toni 20 000 na toni 30 000 ku mwaka.

Avuga ko bafite intego ko umusaruro w’inyama z’ingurube wakwiyongera kugira ngo muri 2024 zizabe ari toni 60 000.

 

NIRDA yiyemeje kububakira ubushobozi mu ikoranabuhanga…

Umukozi muri NIRDA uyobora ishami rishinzwe gukurikirana ibikorwa witwa Christian Twahirwa avuga ko icyatumye batumira bariya borozi ari ukugira ngo bafashwe kubona ikoranabuhanga mu bworozi bwabo.

Avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo aborozi barore neza, bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho haba mu gutwara ingurube bazivana mu biraro bazijyana aho zibagirwa, uko inyama zazo zibikwa n’uburyo zipfunyikwa kugira ngo zoherezwe ku isoko mpuzamahanga.

Ati: “Mbere y’uko dutangiza iyi gahunda twakoze ubushakashatsi tureba ibibazo aba borozi bafite. Aborozi bafite ibibazo byerekeranye no gutwara neza  amatungo, uko bayabaga ndetse n’uko babika inyama…Ibi byose rero duharanira ko byazajya bikorwa neza ku buryo igiciro cyazo kiyongera bigatuma bagurisha neza bakunguka, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga harimo no mu karere dutuyemo.”

Avuga kandi ko bifuza ko ibiryo bihabwa ingurube byazaba ari byiza, bituma zikura neza, ntizirwaragurike.

Inyama z’ingurube ziri mu zifite ibyubaka umubiri byinshi. Mu Rwanda inyama zazo zitunganyirizwa mu tubari, zikarishwa igitoki cyangwa ikirayi mu cyo bita ‘akabenzi’.

Inyama z’ingurube kandi zigira ibirinda indwara (vitamins) zirimo B-6, Thiamin, Phosphorus, Niacin na Selenium, Zinc, Riboflavin na Potassium.

Bwana Jean Claude Shirimpumu, umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’aborozi b’ingurube
Christian Mwizerwa, Umukozi muri NIRDA ushinzwe gukurikirana ibikorwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikoranabuhanga risigaye hanze aha… umuntu araryama yatera…… ngo ntabikoze mu buryo bwikoranabuhanga, kotsa akanyama nabyo ngo mpaka ikoranabuhanga, wajya kubagara imyaka ngo nta koranaa… ukoresheje ese ahubwo twumva neza icyo ikorana buhanga rivuze.

  • Nanjye sinumva iryo koranabuhanga mu bworozi bw’ingurube uko rimeze…

    • Komeza ubyibaze nyine

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *