• 23/01/2020 12:18 14

Abo muri SACCO Kinyinya bavuga ko ubuyobozi bushya buri kuyihombya…

Bamwe mu bagize inzego za Sacco Icyerekezo Kinyinya baganiriye n’Umuseke bavuga ko imikoranire idahwitse hagati y’ubuyobozi bw’Umurenge n’ubuyobozi bukuru bw’iyi SACCO yatumye ihomba mu gihe gito gishize. Ubuyobozi bwa Sacco buvuga ko ihagaze neza.

za Sacco Icyerekezo Kinyinya bakorera mu nzu biyubakiye

Abanyamuryango ba Sacco Ikerekezo baganiriye n’Umuseke batubwiye ko imikorere bita ko idahwitse iri muri iriya Sacco  imaze iminsi, atari ari iya vuba.

Bemeza ko kuva habaho impinduka mu bakozi aribwo hagaragaye ibibazo by’ibihombo bigaragaza imikorere idahwitse yatangiye kugaragara nyuma yo kwirukana abakozi babiri, Mutebutsi Espoir na Niwemugeni Chantal.

Bemeza ko inyandiko bafite zabanjirije iyirukanwa ryabo zerekana ko birukanywe bashinjwa amakosa adasobanutse.

Abanyamuryango bavuga ko abo bakozi birukanywe bakoraga neza ko ahubwo bazize kutemeranya n’imikorere n’imikoranire hagati y’Urwego tekiniki n’Urwego politiki mu micungire y’umutungo kuko harimo inyungu za bamwe zitari inyungu z’abanyamuryango muri rusange zirebwaho.

Bamwe kandi mu bagize inzego za Sacco ya Kinyinya bavuga ko hakwiye gusuzumwa neza uburyo bariya bakozi birukanywe bataganarijwe cyangwa ngo bagirwe inama.

Ikindi bavuga giteye urujijo ni ikosa ryatumye uwahoze ari Umucungamutungo w’iriya SACCO na we yirukanwa. Uriya Mucungamutungo ngo yirukanywe kuko hari igitabo cyandikwagwamo n’imwe muri Komite za SACCO cyaje kubura (cyangwa kurigiswa) nk’uko ubuyobozi bwamwirukanye bwabanje kubyita, aba ari we ubizira kandi ntaho yahuriraga na byo mu kazi ke.

Kuba abari bashinzwe kwandika muri icyo gitabo ibyemejwe na Komite ntacyo babajijwe ku byerekeye ‘irigiswa’ ryacyo ngo biteye kwibaza.

Bakemeza ko kubura kwacyo byatewe n’amakimbirane aterwa n’ubwumvikane buke bwari mu bakozi kuko Inama y’ubutegetsi yari yarasuzuguje abakozi Umucungamutungo, aho muri raporo batunguwe no kumva ko hari umwe mu bakozi warwanye ari mu kazi ntiyahanwa.

Kwirukanwa kw’abakozi mu buryo buhubutse ndetse butavugwaho rumwe kwakurikiwe n’imicungire mibi ya SACCO Abanyamuryango ba SACCO Kinyinya bavuga ko ubusanzwe imari yabo yazamukaga neza kuva yatangira gukora.

Bavuga ko Niwemugeni n’abo bari bafatanyije harimo uwari ushinzwe gutanga imyenda no gukurikirana kuyishyuza ari we Espoir Mutebutsi bazamuye SACCO itera imbere kugeza ubwo yemererwa kugira Ishami ndetse rikorera mu nzu yaryo.

Iriya  Sacco yagize n’inyungu zituruka ku bukode bw’inzu zayo yiyubakiye. Umwe muri bo utashatse ko tumutangaza amazina ati: “Kuba ubuyobozi bwacu bwarishyuye umukozi wari ushinzwe imyenda imperekeza z’amafaranga agera kuri miliyoni eshanu (Frw 5000 000)  biri mu byahombeje Sacco kandi dufite impungenge ko mugenzi we na we azishyurwa kuko yamaze kubiregera. Ayo mafaranga asohoka akurwa mu mutungo w’abaturage kuko ntaho yateganyijwe mu ngengo y’imari.”

Undi avuga ko iyirukanwa rya bariya bakozi ritakurikije amatekego kandi ko hari abantu barigizemo uruhare kubera impamvu yita ko zififitse. Izi mpamvu yita ko zififitse zishingiye ku mibanire n’imikoranire idahwitse hagati y’ubuyobozi bwa Sacco buyobowe na André Mutsindashyaka n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya uyobowe na Umuhoza Rwabukumba.

Avuga ko imwe mu mpamvu yatumye uwahoze ari Umucungamutungo wa Sacco yirukanwa ari uko yanze kumvira ibyo yasabwaga n’ubuyobozi bwe ku mikoreshereze idahwitse y’umutungo w’Umurenge wanyuzwaga kuri konti z’umurenge zibarizwa muri Sacco Icyerekezo Kinyinya.

Nyuma y’iyirukanwa ry’abakozi bakazana abandi, bamwe mu bagize inzego za Sacco bavuga ko iri guhomba.

Raporo ya Rwanda Cooperatives Agency yerekanywe taliki  06 Gicurasi, 2019 yavuze ko umusaruro w’iriya Sacco uri mu gihombo gikabije kuko mu kwezi kwa Werurwe 2019 yungutse Frw 2,500,000 mu gihe mu kwezi kwa Mutarama 2019 bari bafite urwunguko rwa Frw 4,500,000.

Ibi byerekana ko aho kunguka bahomba ndetse ibyo bihombo. Umwe mu banyamuryango b’iyi Sacco yabwiye Umuseke batizihije umunsi mpuzamahanga w’umukozi taliki 01, Gicurasi nk’uko byari bisanzwe.

Kugira Sacco idafunga imiryango ngo ubuyobozi bwayo buhindurwe…

Basaba Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kwinjira mu kibazo, ubuyobozi bwa Sacco Ikerekezo bugahinduka kuko ngo buyihombya kandi bukaba bwaranze kuva ku buyobozi kuva muri 2012.

Ikindi basaba ni uko inzego z’ibanze zisumbuye ku z’umurenge zareba icyakorwa kugira ngo umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya areke kwivanga mu miyoborere ya Sacco.

Ngo Sacco iyoborwa mu buryo bwo gucunga imari, umurenge ukayoborwa mu buryo bwa Politiki.

Ubuyobozi bwa Sacco ngo bwacitsemo ibice ku bijyanye n’imyanzuro ifatwa. Ibyo ngo byaturutse ku nama yakozwe n’Abagenzuzi b’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) ku itariki ya 06/05/2019 aho na yo yagaragaje ko ubuyobozi buriho bwagundiriye bukanga kurekura.

Batewe impungenge zikomeye n’amakosa yagiye akorwa n’abakozi Inama y’Ubutegetsi irebera ahubwo ikibuka gucukumbura amakosa igihe cyarenze.

Umwe mu Banyamuryango utashatse kwivuga izina ati: “Turasaba ko ubuyobozi bwa SACCO yacu bwakora bwigenga budafite aho buhuriye n’ubw’Umurenge.”

Bavuga ko n’ubwo gukuraho imikoranire hagati ya SACCO n’ubuyobozi bw’Umurenge idashoboka mu buryo bweruye, ariko ngo hagomba kubaho kubahana mu mikorere kuko rumwe ari urwego rwa Politiki urundi rukaba urw’imari n’icungamutungo.

 

Abayobora SACCO Kinyinya bahakana ibyo abanyamuryango bayo bavuga

Kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi, 2019 Perezida wa Sacco Ikerekezo, André Mutsindashyaka yabwiye Umuseke ko ibyo abo banyamuryango bavuga ari ‘speculations’ (gupfa kuvuga gusa).

Mutsindashyaka avuga ko imibare yo mu gitabo k’ibarurishamibare cya Sacco ayoboye yerekana ko ihagaze neza nta gihombo

Ati: “Umbwirire abanyamuryango ko Sacco yabo nta gihombo ifite, ikora neza rwose. Ubu se nakubwira ngo iki? Duhagaze neza.”

Ku by’uko hari imikoranire idahwitse hagati y’ubuyobozi bwo hejuru muri Sacco n’ubw’Umurenge wa Kinyinya, André Mutsindashyaka avuga ko ibyo na byo atari byo kuko buri rwego rufite uko rukora gutandukanye n’urundi.

Ati: “Ntekereza ko inzego za Sacco ntaho zihuriye n’inzego za Leta. Yego Sacco iba igomba kugira uko icungwa mu Murenge ariko iby’uko Umurenge udukoreramo…izo ni impuha za Niwemugeni kugira ngo ateze polémiques (intungunda). Ntabwo Sacco yacu iyoborwa n’Umurenge.”

Yabwiye Umuseke ko iby’uko kwishyura abakozi birukanywe mu buryo butemewe n’amategeko amafaranga avanywe mu mitungo y’abanyamuryango byaba bihombya Sacco, na byo yabihakanye avuga ko yaba Espoir Mutebutsi Buhiga na Chantal Niwemugeni bose birukanywe kubera amakosa bakoze.

Ariko akavuga ko Mutebutsi we inzira zo kumusezerera hari aho zitakozwe neza biba ngombwa ko bamwegera bamusaba imbabazi bagira n’amafaranga bamuha.

Niwemugeni we ngo yirukanywe bikurikije amategeko kandi Sacco ihagaze neza nyuma yo kugenda kwe.

 

Umurenge wa Kinyinya ureba inyungu z’abaturage babitsa muri SACCO

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba yabwiye Umuseke ko abavuga ko urwego ayoboye rwivanga mu mikorere ya Sacco Ikerekezo babeshya. Yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bukurikirana inyungu z’abaturage babitsa muri SACCO.

Ati “Sinjya muri Sacco nkanjye ubwanjye njyamo nk’urwego rureberera abaturage.”

Ku bijyanye n’ibibazo by’imicungire ya SACCO yavuze ko higeze kubaho gukoresha nabi amafaranga yavuye muri BDF ariko ubu ngo irimo irasubirana mu gutera imbere.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • uwo mutsindashyaka andre na umuhoza rwbukumba bayogoje kinyinya, bafashije umugore gusenya urugo rwe ata umugabo nabana, murumva bakubaka umurenge, sacco barayitobanze barimo kuyihombya bafata amafranga yabaturage akishyurwa abakozi bazira amahere. umurenge bawuvanye ku mwanya wa kabiri bawushyira kukurikiwe nuwa nyuma mumihigo, inzegozo buri kinyinya bazicagauyemo ibice. nzaba ndora ni umwana wumunyarwanda

  • imvugo za mutsindashyaka uwo ziba zuzuyemo agasuzuguro nubwishongozi inego soze yazisuzuguye. ntazi ko utazi ubwenge ashima ubwe. gusa Kinyinya bayigejeje mu marembera abazayiyobora yuma yabo bizabasaba imbara nubufatanye bidasanzwe kuko bo bayigejeje mu marembera

  • ariko abo mutsindashyaka andre numuhoza rwabukumba! ngabo ngo bashubije inyuma umurenge wa kinyinya bayivana kumwanya wa kabiri bawujyana kukurikiwe nuwanyuma mumihigo, ngaho sacco batejemo umwiryane none namafaranga yabaturage arimo kwishyurwa abakozi birukanwe bazira amaherere,ibi bikaba birimo kuyishyira mugihombo, ngabo ngo bafashijije umugore gwisenyera urugo ata umugabo nabana, ni gute bakubaka umurenge kweri? abazayoboraumurenge wa kinyinya nyuma yaba bizabasaba imbaraga no gushyira hamwe bidasanzwe kuko kinyinya igeze mumarembera. nzaba ndora numwana wumunyarwanda. ukuntu baba basuzuguye abandi se!. utazi ubwenge ashima bwe koko!

  • Hahhhhhh,Muzehe uracyafite akazi!!Birababaje gusa,kugira Abayobozi bameze batya!!!

  • Hhhhhh,ariko Kinyinya murambabaza ubundi mukanshimisha;mukunda byacitse Gusa!!!Dosiye ya sacco Kinyinya yo irimo politiki nyinshi;yego Chantal azabigwamo ariko se njye reka nibarize ibibazo:Muri Sacco iyo gerante akoze amakosa inzego zose zirebera byakabaye bibazwa nde?Umunyamakuru yabivuze neza ngo kwibuka gushaka amakosa igihe cyararenze!Ese ngenzuzi yo yakoze iki?Umugenzuzi se we uhembwa ay’ubusa ntacyo yakoze ibyo byose byabaye ari he?Naho kwivanga kwa Mado ko ni ibisanzwe nahatari muri sacco yivangamo cg iyo afitemo inyungu!!Gusa habeho gushishoza kuko ikibazo kiriya sacco kihishemo inzego nyinshi ni nayo mpamvu kitarangira!Ariko byose bizajya ahagaragara ndabyizeye kdi ikibazo si Chantal ahubwo (……?) Muravuga amakosa yakoze akirukanwa,muhumure namwe ayanyu ni menshi cyaneeeeee kdi azajya ahagaragara ntarirarenga.

  • ARIKO SE KO MUVUGA MUTABIZI BYOSE IBYABEREYE MURI IRIYA NAMA YA RCA, NJYE NARI MPARI ARIKO IBYO TWABONYE N’IBYO TWUMVISE BIRATANGAJE, CYAKORA TWESE TWARI TWACECETSE NTAWE UVUGA KANDI TWAGUYE MU KANTU!IKINDI KANDI BABONA BAYOBORA INAMA NTAWE UVUGA BAKAGIRANGO NTITUBA TUREBA,NAWE SE ABAGENZUZI BAGENZUYE BAGARAGAZA AMAKOSA ARIKO BAKONGERAHO NO KUBURIRA PEREZIDA WA SACCO WAGIZE URUHARE MU MAKOSA YABEREYE MURI SACCO AHUBWO AGAHITAMO KWIRUKANA ABAKOZI KUGIRANGO NAWE ATAZABIBAZWA!ARIKO SE NIBA NTACYO BIKEKA KANDI BEMEZA KO BIRUKANYE ABAKOZI BATABARENGANYIJE KUKI ABO BAGENZUZI BA RCA BAVUGAGA AMAKOSA Y’UWAHOZE ARI UMUCUNGAMUTUNGO CHANTAL BAKAJYA BABWIRA PEREZIDA NGO IBI TUVUZE UBYANDIKE NEZA M’URUBANZA BIZAKURENGERA!!????KUKI BASHAKA KURENGERA URUHANDE RUMWE NO KURUBURIRA UKO RUZITWARA MU RUBANZA KDI BAZIKO BARI MU KURI!?BAKONGERA BATI KDI CHANTAL NAWE NTIYOROSHYE IYO YISOBANURA USANGA ARI MU KURI!BAGENZUZI RWOSE IRIYA DOSIYE MUYITWAREMO NEZA KUKO BIGARAGARA KO HARI UKUNTU NAMWE BABAGIYE MU MATWI KDI BIRAHWIHWISWA KO MWARIYEMO AKANTU, ESE KUKI NTA MUNTU WA NGENZUZI YA SACCO WARI UHARI N’UMWE KDI ARIBO BAGASHOZANTAMBARA!???NI HAHANDI AREGA UKURI KUZAJYA AHAGARAGARA KDI SI KERA NI VUBA.

  • IKINDI KINTANGAJE KDI GIKOJEJE ISONI NI UKUMVA UKUNTU PEREZIDA MUZIMA AVUGA NGO YEGEREYE UMUKOZI AMUSABA IMBABAZI AGIRA N’AMAFARANGA AMUHA,AHA RWOSE NAMWE MUNYUMVIRE, GUSABA IMBABAZI UMUKOZI UVUGA KO YAKOZE AMAKOSA UKAMUHEMBA NO KUMUHA AMAFARANGA!IKI KIBAZO GICUKUMBURWE KDI URENGANA ARENGANURWE CG SE UWAKOZE AMAKOSA ABIHANIRWE KDI ABABIGIZEMO URUHARE BOSE BAKURIKIRANWE KUKO NANJYE NEMEZA KO CHANTAL ATAKOSHESHEJE WENYINE.NANJYE NKURIKIJE IMIYOBORERE YIRIYA SACCO NDEMEZA KO HABAYEHO GUSUZUGUZA ABAKOZI UMUCUNGAMUTUNGO KUKO HABAMO ICYENEWABO,GUTONESHA NA MUNYANGIRE BIRENZE URUGERO.ESE KOKO WA MUGANI UMUGENZUZI W’IMBERE MU KIGO AMAZE IKI CG YAKOZE IKI KU BIBAZO BYOSE BYAGARAGAJWE USIBYE KUBA YARASHYIZE IMBARAGA MU KAZI KO KWIRIRWA BASHAKIRA CHANTAL IBYAHA AHO GUKORA KDI KO IYO MIKORERE ARIYO YATEYEMO NA MANAGER MUSHYA ARI NAYO MPAMVU IKIGO KIRIMO GUHOMBA!!IKI KIBAZO GIKURIKIRANWE NEZA KUKO NANJYE NDEMEZA KO HARIMO POLITIKI NYINSHI KDI ABAKIRI INYUMA NABO NI BENSHI NDETSE N’ABAZAKIRENGANIRAMO NABO SI BAKE KUKO HARIMO N’ABAKOZI BIRIRWA BATOTEZWA BAZIRA CHANTAL!!ARIKO UBUNDI INGOMA YA ANDRE NA ALBERT WIGIZE UMUGENZUZI IDOBEJE IBINTU BYOSE ARIKO NTAWABARENGANYA KUKO NTIWAKORA MURI MTN WIRIRWA WIBA AMAUNITE Y’ABATURAGE UNDI NAWE YIRIRWA MU BWUBATSI NA POLITIKI ZITANDUKANYE NGO UBASHE GUTEZA IMBERE IKIGO CY’IMARI CG KUMENYA UKO GICUNZWE!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *