• 29/01/2020 4:30 24

Abo muri NRM bemeza ko Uganda ikeneye Mu7 ubu kurusha ikindi gihe cyose

Abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda The National Resistance Movement (NRM) bari mu mwiherero uri kubera Kyankwanzi bemeranyijwe ko Yoweli Museveni ariwe uzabahagarira mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2021. Ngo Uganda iramukeneye cyane kurusha ikindi gihe.

NRM yemeje ko Museveni ariwe uzayihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2021

Itangazo ryemeza ko Museveni ariwe uzahagararira NRM ryasomye na Rogers Mulindwa kuri iki Cyumweru.

Umwe mu bayoboke ba NRM witwa Hellen Asamo uhagarariye abafite ubumuga bo muri NRM yagize ati: “Uganda ikeneye Museveni muri iki gihe kurusha ikindi gihe mu mateka yayo. NRM twe tumukeneye by’umwihariko kugira ngo akomeze atugire inama zizadufasha kubaka igihugu cyacu.”

Abagize Komite nyobozi ya NRM bemeza ko kuyoborwa na Museveni muri iki gihe ari ingenzi cyane kuko ngo igihugu gifite byinshi agomba gufataho ibyemezo kugira ngo gikomeze iterambere muri byose.

Ibi byerekana ko Museveni ariwe uziyamamariza kuyobora Uganda mu matora azaba muri 2021.

Natorwa azaba agiye kuyobora manda ya gatandatu kuko yagiye ku butegetsi muri 1986 ubu akaba amaze imyaka 33.

NTV

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Maze kumva Museveni kuli Youtube avuga ko Abagande batagomba kugira ikibazo cy’ibicuruzwa byabo,ngo kubera ko niyo babura isoko rya Rwanda,bazabijyana mu masoko (markets) manini nka Kenya na Ethiopia.Ariko tujye tumenya ko mu bihugu byinshi bya Afrika biyoborwa na Dictators nka Museveni.Bazategeka kugeza bapfuye kubera ko,nubwo muli ibyo bihugu bafite Parliaments,ntacyo zivuze.Ni izo kurya amafaranga y’igihugu gusa no kwemeza ibyo President avuze.Ibyo bihugu biyoborwa n’igisirikare.Hagize uvuga,Army na Police baramutambikana.Reba ibyo bakorera Bobi Wine na Colonel Besigye.Most of African countries are ruled by top army brass (generals).Niba Museveni atishwe n’indwara,ashigaje gutegeka Uganda imyaka irenga 15.Nkuko wa mugani njya mbona bandika hano muli Comments z’abantu,tuzatabarwa n’ubwami bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi wa nyuma.Niwo muti wonyine.

    • Niko she biziyaremye mu rwanda niho batambikana ???ibyo ntaho bitaba ntabutegetsi butabukora, ntawe ugera kubu perezida NGO yifuze kubuvaho

      • That is true.Nkuko Biziyaremye yanditse haruguru,tuzatabarwa n’ubwami bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi wa nyuma nkuko Daniel 2:44 havuga.Niwo muti wonyine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *