• 28/11/2020 1:16 24

Abo mu Mideri barifuza ko inzego za Leta n’iz’abikorera zibashyigikira

Abategura igitaramo cya Rwanda cultural Fashion show bateguye ikiganiro kizerekana ishusho y’ahazaza h’uruganda rw’imideri muri Africa, gusa bakavuga ko bifuza ko inzego za Leta n’iz’abikorera zishyigikira uru ruganda.

Celestin utegura iki kiganiro avuga ko uruganda rw’imideri rukeneye imbaraga z’inzego zinyuranye

Ni ikiganiro kizaba binyuze muri Komanyi itegura iki gitaramo cya Rwanda cultural Fashion show kizaba ku wa 18 Ukuboza 2020.

Iki kiganiro kizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kiyoborwe na Celestin Ntawirema washinze ikompanyi itegura Rwanda Cultural Fashion Show afatanyije n’umunyamakuru wa Isibo Tv Moniah

Ni ikiganiro kandi kizitabirwa na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imideli muri Africa barimo Nancy Ransom Zeller uhagarariye umushinga wa Rwanda one 4 one muri USA, Vinn Clizz uhagarariye ikompanyi ya Vinn Clizz muri kenya, Esther Dickson washinze inzu y’imideli ya Estherlami Designs muri Nigeria.

Iki kiganiro kizaba kirimo ibyamamare binyuranye, kizaba kinarimo Nzeyimana Luckman umunyamakuru wa RBA, John Bunyeshuli watangije igitaramo cya Kigali Fashion Week, Mrs Nganzi Samba Panza uhagarariye inzu y’imideli  ya o’pomo muri Central Africa Republic na Kabano Franco ushakira amasoko mpuzamahanga abamurika imideli.

Ntawirema yabwiye Umuseke ko bifuza ko uruganda rw’imideri rwo mu Rwanda rugera ku yindi ntambwe.

Yagize ati “Twifuza kuzaganiriza byibura abantu 100 bakunda ndetse n’abifuza kumenya urugendo rw’imideri mu Rwanda by’umwihariko tukazarebera hamwe icyakorwa ngo urugande rw’imideli mu Rwanda rubashe kumenyekana ku rwego rwa Africa.”

Avuga ko iki kiganiro kizigira hamwe uko inzego za Leta n’izigenga zashyigikira iterambere ry’imideli muri Africa.

Ati “Abantu benshi barakora ngo bateze imbere ibijyanye no guhanda no kumurika imideli muri Africa by’umwihariko nkatwe twashinze Rwanda Cultural fashion show tumaze gushyira amafaranga menshi muri iki gitaramo ngo tuzamure impano nyinshi z’abahanga n’abamurika imideri mu Rwanda.”

Ntawirema kandi asanga mu Rwanda hari umubare w’abantu bazamuye uruganda rw’imideli basa nk’aho birengangijwe.

Ati “Muri iki kiganiro tuzarebera hamwe icyakorwa ngo hajye hashimirwa abantu bose bagize uruhare mu iterambere ry’imideli mu Rwanda kuko usanga benshi babikora ariko ntibamenyekane cyangwa bahabwe agaciro bakwiye.”

Yongeho ko buri umwe wese watumiwe gutanga ikiganiro yatekerejweho mu bushishozi bityo ngo yizeye ko ibizahavugirwa byose bizafasha uruganda rw’imideli  mu Rwanda gukura.

Iki kiganiro cyatumiwemo abantu banyuranye

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Rwandair, RBA, ISCO,… bambara imyenda isa y’akazi, urugero bishobora no kugera mu bindi bigo bya Leta cg ibyigenga, bakambara “made in Rwanda” ku kazi mu minsi y’akazi.

  • Rwandair, RRA, ISCO,… bambara imyenda isa y’akazi, urugero bishobora no kugera mu bindi bigo bya Leta cg ibyigenga, bakambara “made in Rwanda” ku kazi mu minsi y’akazi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *