• 11/12/2019 9:26 25

Abihishe inyuma y’ibikorwa byo kuduhungabanyiriza umutekano muraza kutubona- P. Kagame

  • “Inyungu z’Abanyarwanda imbere, izacu zize nyuma” abwira abayobozi bakuru

Perezida Kagame uyu munsi wakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo abinjiye muri Guverinoma, yagarutse ku bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bimaze iminsi byumvikana mu bice bitandukanye, avuga ko ababyihishe inyuma barimo n’abari hanze y’igihugu bitazabagwa amahoro. Ati “…Muraza kutubona.”

Perezida Kagame avuga ko abari inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda akabo kagiye gushoboka

Mu mpinduka ziherutse gukorwa muri Guverinoma y’u Rwanda hagarutseho Minisiteri y’Umutekano yari imaze igihe yaravuyeho ubu ikaba yarahawe kuyoborwa na Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Perezida Kagame uyu munsi amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya, kimwe n’abasanzwe mu buyobozi yabasabye kubahiriza inshingano zabo kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda ikomeze kuba myiza kurushaho.

Yavuze ko ariko ibi byose bigomba kugira ikibisasira ko “Igihugu kigomba kuba gifite umutekano.”

Yagarutse ku kuba u Rwanda rwari rumaze kumenyerwaho kuba ari igihugu gifite umutekano utajegajega ko ntagishobora kuwuhungabanya, avuga ko ibi ntakigomba kubirogoya.

Yagarutse ku banzi b’igihugu bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’u Rwanda ariko ko inzego z’Umutekano zidashobora kwemera ko ibikorwa nka biriya bikomeza.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibigomba gushyirwa mu mutekano w’u Rwanda kugira ngo urusheho kuba mwiza bizakora bizakomeza gushakishwa.

Ati “Kugira ngo dukomeze tubungabunge umutekano wacu bivuze ko abifuza kuduhungabanyiriza umutekano bizabahenda.”

Yagarutse ku baba bihishe inyuma y’ibi bikorwa baba bari mu gihugu n’abari inyuma yacyo, avuga ko u Rwanda ruzaburizamo imigambi yabo mibisha.

Ati “Ndashaka kugira inama abihishe inyuma y’ibi bidafite agaciro bagaterwa inkunga bakashimagizwa n’abari inyuma y’igihugu bakaryoherwa, muraza kutubona.”

Yanagarutse ku bandi baza muri ibi bikorwa bakamena amaraso y’Abanyarwanda, avuga ko imigambi yose yabo iza guhanagurwa ndetse ko na bo ubwabo batazasubirayo amahoro.

Ati “Ntabwo waduhungabanyiriza umutekano twameneye amaraso mu myaka myinshi ngo tukwemerere.”

 

Inyungu z’Abanyarwanda imbere, izacu zize nyuma

Perezida Kagame wanahaye impanuro aba bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma n’abasanzwemo, yavuze ko bagomba guhora bazirikana inshingano zabo.

Yavuze ko hari ibyo yifuza kubibutsa birimo kuba binjiye mu buyobozi bukuru mu gihe u Rwanda rugiye gutangira ikerekerezo gishya cya 2050

Ati “Imbaraga, imitekerereze n’imikorere muzanye bigomba kugana muri iyo nzira.”

Icya kabiri yavuze ko mu byo abayobozi bakora bagomba kuzirikana urugendo rwo guhindura igihugu kikagera ku cyo abanyarwanda bifuza.

Ati “Kugira ngo tugere ku rwego twifuza, abayobozi bagomba kunoza imikorere n’imicungire y’ibyo bashinzwe bagashyira inyungu z’abanyarwanda imbere twese tugashyira inyungu z’abanyarwanda imbere, inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma.”

Yagarutse ku bibazo bikiri mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, uburezi, imikino n’imyidagaduro, avuga ko akenshi bituruka ku micungire mibi no kudakurikirana byazamo intege nke bigatuma batagera ahifuzwa.

Ati “Ndetse aho dushaka kugera turahegereye ariko ugasanga iteka hari icyunyuranyo k’ibitashobotse kandi byashobokaga.”

Abayobozi barahiye:

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc: Minisitiri w’Ibidukikije;

Gen Patrick Nyamvumba: Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu;

Aurore Munyangaju Mimosa: Minisitiri wa Siporo;

Ignatienne Nyirarukundo: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage;

Edouard Bamporiki: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco;

Gen Jean Bosco Kazura: Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda;

Gen. Fred Ibingira: Umugaba Mukuru ushinzwe inkeragurabara;

Lt Gen. Jacques Musemakweli: Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda;

Maj Gen Innocent Kabandana: Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

Ba Minisitiri Bashya bariho baganira mbere yo kurahira
Gen Patrick Nyamvumba yarahiriye kuba Minisitiri w’Umutekano
Minisitiri w’Ibidukikije Uwamariya Jeanne d’Arc
Aurore Munyangaju Mimosa Minisitiri wa Siporo
Abayobozi mu ngabo z’u Rwanda

Ignatienne Nyirarukundo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

Amafoto: RBA

UMUSEKE.RW

23 Ibitekerezo

  • Kbsa umusaza avuze ibintu biryoheye amatwi
    Aba baswa badutesha umutwe tuzabereka uko intama zambarwa.

    • Ndasubiza wowe Machiavel.Baravuga ngo “Qui veut la paix prepare la guerre” (ushaka amahoro ategura intambara).Kuva isi yabaho,yaranzwe n’intambara.Hera kuli ba Alexander-the Great,Napoleon Bonaparte,Hitler,Cyrus,General De Gaule,Marechal Romel,etc…
      Ibihugu byose buri mwaka bikoresha 1,7 Trillions USD mu ntambara gusa.Nta muntu numwe uzi uko Intambara zizava ku isi.Bamwe njya mbona bandika muli Comments ngo Imana izakuraho Intambara ku munsi w’imperuka,yice abantu bose barwana kandi itwike intwaro zose zo ku isi,ni ukubitega amaso.Wenda bizaba simbizi.Niwo waba umuti wonyine w’intambara.Mbisubiremo,kuva “Muntu” yaremwa,yaranzwe na VIOLENCE n’INTAMBARA.Birababaje kandi wa mugani bibabaza imana ishaka ko dukundana aho kurwana.
      Nemera ko hazahabo ” a new world system” izashyirwaho n’Imana,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Harimo logic kubera ko abantu bananiwe kwiyobora neza.Usanga iteka barwana, bicana,bacuranwa ibyisi,basahura imitungo,barya ruswa,batonesha bene wabo,etc…

  • Kubera iki Imana yandemye ndi umunyarwanda, ikantuza muri kano karere k’Ibiyaga Bigari gahora mu ntambara na rwaserera bitarangira? Niyo ibizi! Abenshi mu rubyiruko rw’iki gihugu icya mbere baba barota, ni ukukivamo bakigira mu Burayi cyangwa muri Amerika nk’uko abo mu miryango y’abategetsi bakuru b’igihugu babikora, bakaruhuka izo ntambara. Kandi ubona nta cyizere ko bizava mu nzira vuba urebye uburyo itangazamakuru ryo.mu gihugu no mu karere rimaze iminsi rishyushya imitwe abaturage. Mana tabara abawe.

  • Wagira ngo uburyo abanyarwanda bapfa ubutegetsi bahisemo bwo gushaka amahoro ni uguhora mu ntambara no kutunamura icumu! Nyamara nk’uko umuhanga yabivuze, n’amahoro mabi aruta intambara nziza.

  • He yurakwemera ariko imvugo zo guhangana nta musaruro urambye zizatanga pe kuko urebye Inyuma gato, ubutegetsi bwabanje bwakoreshaga imvugo nkizo uri gukoresha iyo RPF yabaga yateye, ibyo rero ubizi neza kuva muri za 1990.Kwongera ubushobozi mukubungabunga umutekano nabyo sibyo bizatanga umusaruro kuko hari ibihugu byinshi byari bifite ubushobozi mumutekano ukubye incuro nyinshi zuwacu ariko ubu byose byabaye ubusa, Kadafi nubutegetsi bwe nibo babizi! Igitekerezo cyanjye niki, buri gihe iyo umuntu abujijwe uburenganzira(freedom of expression, u burenganzira kumuntu go, ndetse no kubuzima bwe bwite,…) nawe asigara yumva asigaranye gukora igiahoboka cyose ngo aharanire uburenganzira bwe kuko kubaho udafite uburenganzira, urenganywa birutwa no kutabaho,niyo mpamvu mubona hari abanyaRda imbere mu gihugu baba bifatanya niyo mitwe yo hanze nkuko muri za 90 byari bimeze.Nyakubahwa ibituma abaturage banga ubutegetsi beano ntabandi babikora ahubwo ni bikorwa ubuyobozi bubakorera, urugero rwa vuba ni icyemezo cyu’umugi wa Kigali cyo guhatira kubaka kubafite ibibanza bitubatse cga bigafatirwa kdi hatitawe kubushobozi bafite. Constitution twitoreye ivuga ko umuntungo wumuntu ari ntavogerwa. None abo bayobozi bavuze ibyo baba bararahiriye kubahiriza itegeko nshinga???? Ubwo c umuturage uzabura umuntungo we murubwo buryo ni gute azakunda ubutegetsi?

    Ibyo guhangana nabaturwanya ntacyo bizatugezaho icyiza nukureba impamvu baturwanya otherwise nibyo tumaze kugeraho bishobora kuzaba ubusa.

  • HE turakwemera ariko imvugo zo guhangana nta musaruro urambye zizatanga pe kuko urebye Inyuma gato, ubutegetsi bwabanje bwakoreshaga imvugo nkizo uri gukoresha iyo RPF yabaga yateye, ibyo rero ubizi neza kuva muri za 1990.Kwongera ubushobozi mukubungabunga umutekano nabyo sibyo bizatanga umusaruro kuko hari ibihugu byinshi byari bifite ubushobozi mumutekano ukubye incuro nyinshi zuwacu ariko ubu byose byabaye ubusa, Kadafi nubutegetsi bwe nibo babizi! Igitekerezo cyanjye niki, buri gihe iyo umuntu abujijwe uburenganzira(freedom of expression, u burenganzira kumuntungo, ndetse no kubuzima bwe bwite,…) nawe asigara yumva asigaranye gukora igishoboka cyose ngo aharanire uburenganzira bwe kuko kubaho udafite uburenganzira, urenganywa birutwa no kutabaho,niyo mpamvu mubona hari abanyaRda imbere mu gihugu baba bifatanya niyo mitwe yo hanze nkuko muri za 90 byari bimeze.Nyakubahwa ibituma abaturage banga ubutegetsi bwabo ntabandi babikora ahubwo ni bikorwa ubuyobozi bubakorera, urugero rwa vuba ni icyemezo cyu’umugi wa Kigali cyo guhatira kubaka kubafite ibibanza bitubatse cga bigafatirwa kdi hatitawe kubushobozi bafite. Constitution twitoreye ivuga ko umuntungo wumuntu ari ntavogerwa. None abo bayobozi bavuze ibyo baba bararahiriye kubahiriza itegeko nshinga???? Ubwo c umuturage uzabura umutungo we murubwo buryo ni gute azakunda ubutegetsi?

    Ibyo guhangana nabaturwanya ntacyo bizatugezaho icyiza nukureba impamvu baturwanya otherwise nibyo tumaze kugeraho bishobora kuzaba ubusa.

    • Iyo bavuze kongera umutekano sinzi niba baba bavuze kurasa abaturage kandi umuntu wese ukoze icyaha hari ibihano amategeko yacu agenderaho mu kumuhana. Kuko turi igihugu kigendera ku mategeko leta ntabwo ikora kinyeshyamba.

  • Abanyaplotiki bati: war solution. Abanyamadini bati: love solution. Nyamara bahura bagasabana, babwirana ukuntu babyumva kimwe kandi batahiriza umugozi umwe. Ngaha aho isi iburira abahanuzi b’ingoma.

  • Umutwe w’iyi nkuru ntisobanutse bihagije. Uragira uti: “abihshe inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano muraza kutubona”. Iriya “muraza kutubona” jye mbona yashoboraga kuba “baraza kutubona”.

  • Nyamara nifitiye ubwoba……. nyamara mfite ubwoba…….., burya iyo Umukuru w’igihugu avuze gutya ntabwo aba ari imikino umuriro uba ugiye kwaka, nyamara hariho ubwoba mugihugu hose…..IMANA IDUTABARE.

  • @ Gahinda , iyo bari kugutuza muri syria cangwa Somalia ndetse na Irak ubwo nibwo wakumva uwo umutekano muke umera aho kwijujuta ngo mu Rwanda nta mutekano aho ushobora gutaha no mu gicuku nta wukuriya n’urwara ngo urabirabiwe ukeneye umutekano utangwa n’interahamwe !!? Mbega isengesho rya sekibi !!?

    • Kengo we ayo mahitamo uri gutanga ntaho ahuriye n’u Rwanda twese twakuriyemo ubu cyangwa n’igihe cyashize. Uvanyemo icyo umuntu yakwita ibihe bidasanzwe ndavuga intambara zose u Rwanda rwaciyemo.

    • Hari ikindi burya abantu bibagiwe leta yabanjirije iyi nta na rimwe yigeze ifunga umupaka wu Rwanda na Uganda.

  • @ Edmont sanze , wasanga ibyo Président yabwiraga ko bagiye kumubona wiyise wimenya ko ubarimwo none discours mbona aha wateguye ni kubera unwoba !!? Hama hamwe imvugo ya Président ayishira mu ngiro kuko buriya nta buryarya agira ngo anyure hirya no hino .Umutekano w’u Rwanda umeze nk’agakoni gasharira , rahira ko mugacira aho bukera !

    • @Ngabo, iyo uvuze gutyo wibwirako atari abana bu Rwanda bagiye kongera kuhasiga ubuzima? Kuko ari utera nuterwa nta numwe ufite umubiri ukoze mwibuye.Nta mahoro rero azanwa n’intambara abaho.Ngo umuheto woshya umwambi bitari bujyane.

      • Mbatume kubajyanama ba Perezida Kagame:
        Muzamubwire ngo imvugo nziza ziba zitegerejwe ku mukuru w’igihugu si amagambo akura umutima. Amagambo ahumuriza niyo ducyeneye. Ikindi, nuko bivugwa ko nawe afite imitwe y’intarumikwa z’abahotozi, bica abaturage, ibi byakunze gutungwa urutoki hirya no hino, nyamara ntacyo ajya atangariza abanyarwanda. Ibi rero bitera impungenge. Muzirinde kugwa mumitego namwe mwigeze gutega(muri za 90-94)! Ako muzakamunyibukirize. Guhoza abanyarwanda ku nkeke y’intambara bizagera aho babimenyere ndetse babice amazi. Siniyumvishaga ko umuntu wafashe intwaro akarwana muri 90 uyu munsi yakongera guhitamo kurwanya abasangirangendo be, sinigeze ntekereza ko uwacitse kw’icumu yacibwa umutwe n’uhora avuga ko yamurokoye. Cg ko yahitamo kujya mw’ishyamba kurwanya uwo uhora yiyitirira kumurokora. Muzamubwire ko muri miliyoni 12 hari abasanga intambara muri ibi bihe ataticyo gisubizo cy’ibibazo dufite. Kuko iyo twanyuzemo ikanabamo genocide ibyo bibazo itabirangije. Nimumumbwirora ibyo wenda azacururukwa yorohe abaze abo bamurwanya icyo bashaka. Twe duahaka kuryama umuntu akabyuka nta nduru zimuraje amajoro.

  • @Ngabo woe ntacyo mfite cyo kugusubizi pe ntabwo unzi kdi nanjye sinkuzi kdi nta nukeneye kumenya undi hano, si woe nabwiye abo bireba bumvise. Naho abantu nkamwe mwahozeho na mbere.

  • FPR ikwiye kudohora kbsa! Otherwise mbona aho tugana Atari heza.

  • Nigeze kugera ahantu ndabaza nti kuki nta kintu na kimwe kikiba hano hasigaye hagaragara abasaza birirwa ku muryango gusa? Umwe yarandebye ati mwana wanjye abakera baryaga umuceri n’ikanya ati ubu basigaye barisha ikiyiko ati ni amajyambere. Namaze igihe nibaza icyo bivuze.

  • Harubwoko bwagumwe buhora n’ingengabitekerezo gusa.
    Abantu bari interahamwe bagirwa abantu none bakomerejeho ingengabitekerezo.
    Ariko nuko babwirwa ntibumve ariko bazumva babonye kuko intambara bifuza bazayibona.
    Njye sinkeneye intambara kuko nimbi yica inzirakarengane

    • Ubwo bwoko uvuga sinzi aho ubukura n’ubwaribwo bunahari kandi ntabwo bumwe ari intungane ubundi ari inyamaswa gusa.Umuntu wakoze icyaha yagikoze ku giti cye kandi azahanwa cyangwa yahanwe ku giti cye. Uwiyoberanyije akinga inyuma y’abandi cyangwa politiki nawe ararye ari menge gusa icyo umuntu yasaba abanyarwanda nukwitandukanya n’ikibi kuko nta na rimwe gihira umuntu.Interahamwe uvuga nazo zashutswe n’ubutegetsi bwari buriho kongera kugwa mu ruzi rero urwita ikiziba nukuvugako nta somo twakuye mubyo u Rwanda rwanyuzemo kuva rwabaho.

    • Wowe uri bwoko ki niba utari muri ubwo uvuze?!

  • Ejobundi ndumva hashize icyumweru kimwe umunyamakuru yabajije perezida Tchisekedi ati ni kuki igihugu cyawe cyokamwe n’intambara n’umutekano muke ? Undi arasubiza ati: Ntabwo igihe cyose ariko byari bimeze. Undi ati urashaka kuvuga igihe cya Mobutu? Undi ati Yego.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *