• 16/12/2019 10:31 35

Abihisha muri MissRwanda2019 bakazana iby’amoko bamaganiwe kure

*Abategura irushanwa ngo na bo babona hari abahembera iby’amoko mu mpaka zivuga kuri MissRwanda2019

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganye abitwaza Miss Rwanda bakazana amacakubiri ashingiye ku moko (Hutu-Tutsi), ku bategura irushanwa na bo ngo babonye icyo kibazo mu irushanwa ritegurwa uyu mwaka, ariko ngo si ibyo bagenderaho, abitwaza amoko ngo bazahanwe n’inzego zibishinzwe.

Kuri Ishimwe Dieudonne bita Prince Kid yavuze ko abazana iby’amoko mu irushanwa ategura bakwiye gukurikiranwa n’ababishinzwe

Ni itangazo CNLG yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, aho bavuga ko bamaganye abazana amacakubiri y’amoko atakiba mu Rwanda bihishe mu irushanwa rya Miss Rwanda2019.

Muri iryo tangazo basabaga Abanyarwanda gushyigikirana aho kuzana ayo moko kuko nta gaciro agihabwa.

 

Umuyobozi wa Rwanda Inspirational Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yatangarije Umuseke ko na bo ibisa n’amoko mu mpaka zigibwa ku bahatanye muri iri rushanwa babibona ariko bakavuga ko amoko atari ikintu bagenderaho bemeza Miss.

Prince Kid uyikuriye yavuze ko bo hari amabwiriza bagenderaho bajya guhitamo umukobwa uzaba Nyampinga. Ayo mabwiriza ni ubwenge, umuco n’ubwiza ngo ibyo bindi bivugwa ntabwo bazi aho abantu babikura.

Ati “Undi utekereza ibyo aba yibeshye kuko twe mu guhitamo Miss Rwanda ni ibyo tugenderaho kandi bajye banamenya ko igihugu cy’u Rwanda amoko nta gaciro agifite.”

Ngo abayitwaza bafite izindi ntego bagamije ngo bamenye ko hari inzego zibishinzwe zizabakurikirana kuko uretse na Miss Rwanda nta Munyarwanda ubyemerewe.

Ati “Abashaka kubihuza bijyanye n’imyumvire yabo nkeka ko bazakurikiranwa kuko buri wese mu Rwanda azi ububi bwabyo.”

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

24 Ibitekerezo

  • ariko umuntu utinyuka kuzana amoko mu irushanwa aba agamije iki koko? CNLG yagize neza rwose kwamagana abo bantu .

    • Kuronda amoko mu Rwanda,ntabwo biri hafi gucika.Urugero,report ya National Unity and Reconciliation Commission (NURC) ejobundi yagaragaje ko no mu madini y’u Rwanda baronda amoko.Byerekana ko ikibazo cy’AMOKO ntaho cyagiye.Biba bibi cyane iyo urebye ukuntu mu bigo bya Leta,private Companies,Banks,etc…bareba cyane “aho umuntu yaturutse”,aho kureba ubushobozi.Benshi bavuga ko bigera no mu gisirikare na police.Kuronda amoko,byavaho gusa aruko abantu batinya Imana.Kubera ko ubona muli rusange amategeko y’Imana ntacyo abwiye abantu,nyamara biyita abakristu,kuronda amoko bizahoraho kugeza Yesu agarutse ku munsi wa nyuma,ubwo azakuraho abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Niwo muti wonyine.

  • Ko hari n’abazwi bakoresha iby’amoko CNLG ikinumira da?! Ndibuka ukora mubijyanyebna Passport wabyanditse kurukuta rwe rwa Facebook! CNLG ntiyigeze imwamagana! Abo bose bamaganirwe kure kimwe n’abibiwe amajwi binyuze muri msg za phone!

    • Very simple. Iri rushanwa rizahagarikwe.
      (Hari n’ubundi byigeze kubaho. Niba nibuka neza mbere y’umwaka wa 2000 ndumva hari umunsi twumvise itangazo ko government ihagaritse ibya Miss)

  • Cyaba ari ikbazo gikomeye cyane niba ari uko bimeye

  • Wowe wiyise Gatambi, reka amatiku ,uwo uvuze akora kubyerekeye yanditse imvagura kuri facebook yitwa nde ? Iyo post ni byiza uyerekanye nahubundi ibyo wanditse byitwa gusebanya kandi bihanirwa mu mategeko .

  • This is poor leadership. Ni gute se umuntu yazana ibintu by’amoko mu gikorwa cya Leta (nyaminga) hanyuma CNLG ikagumya kurebera, yandika gusa udutangazo kuri facebook, nkaho ingengabitekerezo bayirwanyiriza kuri facebook !?

    Huumm Josiane arabatungura buri kanya none atangiye no kubavugisha amangambure ! Byagombye kubereka icyo abanyarwanda benshi babatekerezaho, bikbafasha kwikosora ! Mbiswa reka nigire kwinywera agacupa !

  • Mbega MISS RWANDA! Uyu mwaka ndabona ivugishije benshi kandi menshi. Mwihangane mwokagira inka mwe! Imana irinde buri wese.

  • Si muri miss Rwanda honyine ntaho bitaba…….!
    Nk’ubu ni gute ikigo cyikamo abana no muri 2000 kuzamura kijyira AERG?
    Harya ubwo ijyamo abameze bate?
    Iyo ugeze ahantu hashya cyane Byumba na za Nyanza nicyo cya mbere bakubaza!

  • Aho CNLG ihingutse hose wagira ngo Hutu-Tutsi niyo ivunyisha!!

    • Rwose yo ni hatari cg se wenda ni abayikoramo. Noneho ngo no guceceka ntuvuge ngo nabyo ni ingengas

  • Ababikora bikosore,bace ukubiri n’ivangungura iryari ryose.

  • Nabivuze kera na kare ko ibi bya miss bigomba kuvaho,kuko mwemerera imico y abazungu mukayiha intebe kandi bazatitwaza babacamo ibice.kera na kare nta na rimwe ubwiza bw umunyarwanda abakurambere bigeze bagendera ku biro ,uburebure cg imyaka;mwa bantu mwe mwibagiwe ko ibi harimo ibyo abo bazungu bitwaje batworeka mu icuraburindi?none kuki mubiha intebe?mutore nyampinga mugendeye mu muco nyarwanda kandi ntimukajye hanze kuko ibyo biba umwanda;ubundi abazungu bayashyizeho ngo bage bitora kuko aribo atari beza cyane nka twe,nuyu munsi batangiye kwitezaho iminwa n amabuno na akagufa ko ku itama byacu ngo bakunde babe beza nkatwe,rero mu marushanwa yabo ntibazigera bagutora kuko sicyo bayashyiriyeho ahubwo bayashyiriyeho kwitora ngo bashyire mu mitwe y abatuye isi ko aribo beza kuko nibo bari hasi ku isi hose mu by uburanga ubwo rero bagombaga kwizamura nubwo batakwihindura ariko bahindura ariko babitera mu mitwe y abantu aricyo bita brainwashing,ariko nubwo bwose bakora ibyo ukuri ni uko nta buranga bwiza bugaragara nk ubwacu bagira niyo mpamvu ubu bavumbuye uko bakwihindura nkatwe ngo babashe gusa neza aribyo bakora muri plastic surgery bitezaho imibiri nk iy umunyafurika nubwo burya uwateranijwe n abaganga atazigera na rimwe aba mwiza nk uwaremwe n Imana.

    Rero bavandimwe banyarwanda n abanyafurika bose mureke imico y abo banyamahanga,mureke iyo mico kuko yuzuye ico mutazabona ejo n ejo bundi ituremyemo amacakubiri ba nyirukuyizana biyicariye;mukomere kuri gakondo yanyu.ni ukuri dufite umuco mwiza uhambaye wo ku rwego rutanyeganyezwa n undi wundi,rero muwomeho mwomatane nawo kuko uko muwutaye muhura n akaga,muramenye ndabahanuye nti mute iby abahandi byuzuye ico,mushyire imbere iby abasekuruza banyu kuko nibo banyabwenge muri iyi si batazagira ubahiga;ntawakurikije umuco wacu ngo yicuze ntibibaho kuko umuco wacu ufatiye ku Mana y’i Rwanda yo mukiranutsi w ukuri utagira uwo bahwanye,uwo niwe watwaye abakurambere iminsi yose yabo bayimara bamwireberamo nk indorerwamo yabo aho bagomye bakihana ibyo niya kirazira yacu.

  • Irushanwa rya miss Rwanda uyu mwaka ryerekanyeko hari byinshi tukibeshyaho kubijyanye n’amoko mu banyarwanda. Ese ko twabonye hari abise umwe mu bakandida ngo ni “igisimba”, interahamwe nandi mazina bashaka kuvugako atagakwiye kujya muri ririya rushanwa, CNLG yaba yarabikozeho iki? CNLG yaba yarakurikiranye ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bamwe batuka abakobwa bari muri miss Rwanda bagendeye ku moko? Ese yabikozeho iki? Ikigaragara kuvugako nta moko tugira mu Rwanda byahindutse nk’umugani, ntawe ubyemera kuko nabazanye icyo gitekerezo ubwabo ntibakemera bakivugisha umunwa gusa. Ayo matindi y’amoko ntidushobora kuyabamo twubahana koko? Abantu bafite ubwenge bapfa amazuru n’amasura batigeze biha? Umunyarwanda wumva ashaka izuru rirerire cyangwa rinini azaze muhe no kuryanjye, maze arebeko yajya agaragara kurusha abandi. Ubu kandi nkuriya mwana w’umukobwa ntiriwe mvuga iyo aza kuba ariwe wavuzeko umwe mubo bahiganwa ari “igisimba” baba baramutambikanye kera bavugako afite ingengasi? Nyamara we byamubayeho ntihagira nuvuga! Izo hutu-tutsi zanyu njye zintera ises*** kuko zerekanako abanyarwanda dufite ubwenge buciriritse cyane, kuba naravutse numva banyita umututsi ntawe nagakwiriye kumva nabikangisha, nawe wavutse usanga bakwita umuhutu wagakwiye kubyakira ntugire uwo ubyicisha, erega twese amaherezo ni amwe: igihe iyo kigeze twese tuvamo umwuka bakadushyira mu gitaka kandi iyo bibaye hutu na tutsi zanyu ziba zirangiriye aho. Ibi mupfa njye mbyita ubugoryi.

    • Wowe uravuga ubusa gusa, aya moko ukerensa hari abantu atunze, bayaririyeho barakize n’ubuvivi bwabo ntibuteze gutaka inzara, none nawe uratera imbabazi hano. Menya ibyawe niba ataraguhiriye reka abandi bibereho kuko n’ubundi ngo nta baronkera rimwe nkabava uca imisigati.

  • Wowe wiyise “nyamara”ntukavange ibitavangika,AERG uzi icyo isobanura?ni umuryango ugizwe n abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.none ikibazo cyawe kikaba ari ikihe?birakubabaza ko bahura bagafashanya mu buzima bwa buri munsi se?jya wibuka ko biciwe bakamarwaho urubyaro n abaturanyi babo,none abo bantu basigaye ari nyakamwe bafite ibikomere ndangakamere kwihuza kwabo ngo baberane umuryango baberane abavandimwe bikubabaza ho iki?

    kereka niba uri mubabahekuye wifuzaga ko bashira ndetse ukaba uterwa ishyari n abakurokotse iyo bushyize hamwe ngo bamarane intimba;ibyo rero nibikibazo cyawe kandi birumvikana ko niba warifuzaga ko bashira ndetse n abarokotse bakicwa n agahinda bagasigara ntawe baririna ngo bahozane ubwo rwose wowe uzarinda upfa bikikurya kuko ntago imiryango y abarokotse izigera ivaho,sha nibanasaza abana babo bazayikomeza kuko nibyo kuzirikana amateka kugirango n ikindi gihe bitazasubira,ariko ubwo wiyibagije guhera 1959 umunyarwanda ahigwa akicwa nabi ngo ni umututsi nkaho uwo muhutu we hari icyo yafashije Imana mukurema kuburyo yumva ko yamukura ku isi atarahamushyize?abigiza nkana nkawe bazahoraho ariko nta numwe uzigera aca intege abarokotse,njye ndabashima ni intwari kumva ibyo baciyemo none uyu munsi bakaba baseka bishimye,ubupfura bwabo bakabukomeza ntibafata imihoro n amashoka ngo bakore amalist y ababahemukiye ngo nabo bihorere,sha nukuri Imana niyo yonyine izabitura kandi biranagaraga ko yabitangiye kuko niyo mpamvu baseka ubuzima bwarakomeje nta butindi bagira nyamara birirwa babona ababiciye babaca mu maso ngo barababariwe.ariko uzi kukumaraho abawe,umwicanyi yarangiza akaza mukongera guturana ibi bishoboka gusa kuko u Rwanda rufite Imana kandi nukuri abarokotse mukomeze mube intwari nukuri Imana irikumwe namwe,iyo mubishaka muba mwarabaye nkabo ariko mwanze kwiyanduza kuko atari uko mwarezwe muharanira kusa ikivi cy abanyu mwabuze muharanira kujya mbere nukuri Uwiteka ari kumwe namwe kuko iyo umuntu atekekere ibyo mwaciyemo yabona ubutwari bwanyu kwihangana no kwiyubaka nukuri ni Imana yonyine yabashoboje,mukomeze rero naho ababahigaga bahigira kubamara bazahora bajiginywa kuko baziko mutazongera gukomera ngo mutekereze ejo hazaza ariko bari biyibagije ko umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.

    • Icecekere ma, nabo baragakoze ! Kwigira nyoninyinshi si ubupfura, uwavuga ay’inzuki, ubuki ntibwaribwa !

  • Ibyo uvuga ni ukuri cyane pe. Niba barifashishije gupima ibiro n’indeshyo kuki byakomeza kugenderwaho niba twaribohoye.

  • Mu muryango nyarwanda iyo utangiye gutoranya abantu ugendeye ku ndeshyo, umubyimba, ibiro, isura n’ibindi nk’ibyo deja uba winjiye mu by’amoko. CNLG nihere aho, iraba irebye kure kurusha kwamagana ikibazo ititaye ku mpamvu igitera.

  • ngo SAUVAGE,bucyeye ngo UMUROZI . nabitekerejeho cyane.ese ntakwiye kurenganurwa?

  • Hahaha ariko ubundi ubwoko bumwe nibwo bufite indeshyo, isura, nibiro byihariye? Ubuse abarimo bose mwaraperereje musanga ni ubwoko bumwe? Nge icyo mbona uwo mwana azira ni ukuba yarinjiye mu rubuga rw’abifite akabarusha kuvugwa bigatungura benshi batanabyifuza. Turapfa inda ubwoko ni urwitwazo

  • Biriya byo gupima uburebure n’ubugari n’ibilo by’abemererwa guhatanira kuba Miss Rwanda, jye mbona bimeze nka bimwe by’ababiligi bapimaha za pignets abajyaga kwinjira mu gisirikare. Ubona itandukaniro byabyo nambwire.

  • Rega byatangiye kare
    Aho umunyamakuru afata isaha yose
    Avuga ko josiane ari mubi
    Atazaba mis yewe ko niryo rya popularite
    Kubera ntaryo yamuha
    Ko atabona nu umugabo umwambika impeta
    Ibyo nu kurema urwangano
    Undi munyamakuru wu umugore
    Ngo wanize gender we ati ni mubi
    Ni mureke ikivunge
    Abo bose ni abantu bifitiye micro bari guharabika umukobwa wa 23 ans
    Kandi bose ni ababyeyi
    Mwumve aho Urwanda rujya
    Arangije ati ibi biraza gukurura amacakubiri Kandi ariwe promoteur kuko nibo batangiye kumvisha abandi ko ataba miss ari mubi
    Ubwo uwari uzanye wacagagurana ninde ???
    Mbabwirendhize amanga
    Niba warabaye mu Rwanda 94 ukareba ukuntu interahamwe zakwirukankanaga kubera isura yawe ngo utemwe
    Nibaza nkumuntu wize kuko muri bariya banyamakuru bose bize i ruhande
    Ni abanyabwenge
    Bakwicara bavuga isura mbi
    Njye no mu byi icyongereza
    Ntago nzi niba mu Rwanda ntawutararebye miss the world
    Abakobwa bavugaga igiportugali na uwavugaga spanish
    Babakoreye translater kuko ni miss worl bitumvikana ko bose icyongereza kitari ururimi
    Rwabo
    Kuko batiyemeye ngo bavuge icyongereza batumva neza
    Bavuze imishinga yabo Kandi yaratambutse mu kirimo cyabo
    Mugende mubirebe kuri you tube
    Baje muri 5 bambere nta wabahoye ko batazi ururimi
    Mwipfobya ururimi rwacu
    Mwumva ko utazi icyongereza ntamuryango yafungurirwa
    Nsoza nsaba ko aba jounaliste bakoze nka abacamshuro muri iyi miss kugirango bibonere fr bashenye imitima ya benshi
    Kuko bakoresheje imbaraga zu umurengera
    Ntago ari bose ariko bamwe ni agressive cyane
    Ibaba mwataye mugerageze kuritoragura
    Mwifashe nkabafite blogger or you tuber kuko bariya ni abacuruzi bishakira amaramuko avuga ibyo ashatse
    Ariko nkamwe mukora kuri Radio ziri mu Rwanda mugasebya abana bu Urwanda
    Mwararengereye cyane

  • Uretse gusigara inyuma imitekerereze y’amacakubiri ntacyo izabagezaho. Nibanduke barebe ibyubaka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *