• 24/01/2020 1:35 24

Abigaga amashami yahagaritswe i Gitwe bimuriwe ahandi

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye kuri iki Cyumweru kuri Kaminuza ya Gitwe yahuje Inama nkuru y’uburezi(HEC), Kaminuza ya Gitwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango uvuga ko abanyeshuri biga mu mashuri aherutse gufangwa na Minisiteri y’uburezi bagiye kwimurirwa mu zindi Kaminuza.

Dr Muvunyi kuri iki Cyumweru i Gitwe ubwo yamenyeshaga abanyeshuri bo mu mashami yafunzwe ko bimuriwe mu zindi Kaminuza
Dr Muvunyi kuri iki Cyumweru i Gitwe ubwo yamenyeshaga abanyeshuri bo mu mashami yafunzwe ko bimuriwe mu zindi Kaminuza

Abiga ubuvuzi bazajya muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi, abagiga gusuzuma indwara( medical laboratory) bajye muri Kaminuza zitandukanye zirimo iy’u Rwanda, INES, n’izindi.

Nyuma yo gutangarizwa uriya mwanzuro, abanyeshuri bavuze ko bizabagora mu buryo butandukanye harimo n’ubw’amikoro cyane cyane abiga gusuzuma indwara.

Aba ngo bari basanzwe bishyura ibihumbi Frw 700 ariko ngo muri Kaminuza y’u Rwanda abazajya bishyura agera kuri Miliyoni Frw 2.

Bavuze kandi ko kwimurirwa mu zindi Kaminuza bizatuma basubira inyuma mu myigire kuko bizabasaha gutangira amasomo bushya.

Abanyeshuri kandi bavuga ko kuba aribwo umwaka w’amashuri wari ugitangira bararangije kwishyura none bakaba bimuriwe mu zindi kaminuza nazo zizabishyuza ariko umutwaro ubaremereye.

Basabye Kaminuza ya Gitwe kureba uko yabasubiza amafaranga kugira ngo bazabone uko bishyura aho bagiye kwimukira.

Dr Emmanuel Muvunyi uyobora Inama nkuru y’uburezi yabwiye Radio Rwanda ko ik’ingenzi cyatumye baganira n’abanyeshuri ba Gitwe ari ‘ukubahumuriza’, bakababwira ko amashuri yabo atahagaze, ko Leta ibazirikana nk’abana b’igihugu, ko hari ahandi hari za programs zemewe, zikora bashoboka kujyamo.

Muvunyi avuga ko HEC n’izindi nzego zari muri iriya nama basobanuriya abanyeshuri uko ibintu biteye kandi ngo byabashimishije.

Yavuze ko bemereye abanyeshuri kuzashyiraho Komite izafatanya na HEC n’izindi kaminuza bazimukiramo kugira ngo bizakorwe neza nabo babigizemo uruhare.

Ku byerekeye iby’uko bazasubizwa inyuma mu myigire bitewe n’uko batatangiye program hamwe n’abandi, Dr Muvunyi yasubije bariya banyeshuri ko bizaterwa n’imikorere y’izo kaminuza(standards) ariko ngo HEC izakomeza kubafasha hamwe na MINEDUC.

Ati: “ Dutandukanye rero tubona abanyeshuri bishimye ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza, n’ubwo bitari bibworoheye kubyakira, ariko nabo batwemereye ko bagiye gufasha abanyeshuri kubona ibyangombwa ‘transcripts’ n’ibindi byose bishoboka kugira ngo iyo ‘process ya transfer’ yose izakorwe…”

Dr Muvunyi yijeje ababyeyi ko kubyerekeye amafaranga y’ishuri ku biga gusuzuma indwara ashobora kuba menshi muri za Kaminuza bazimukiramo, atahita agira icyo abitangazaho kuko atazi uko bihagaze muri ziriya Kaminuza ariko ngo uko bimeze kose hazakomeza habeho ubufatanye mu nyungu z’umunyeshuri.

Inama yari iyobowe na Mayor wa RUhango hamwe n'abandi bayobozi ba Kaminuza
Inama yari iyobowe na Mayor wa RUhango hamwe n’abandi bayobozi ba Kaminuza
Abanyeshuri bagera kuri 500 bigaga mu mashami yafunzwe muri iyi Kaminuza bazimurirwa mu zindi. Bavuga ko bizabahenda kandi bikabadindiza mu myigire
Abanyeshuri bagera kuri 500 bigaga mu mashami yafunzwe muri iyi Kaminuza bazimurirwa mu zindi. Bavuga ko bizabahenda kandi bikabadindiza mu myigire

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • Kimwe mu bintu biteye isoni n’urujijo muri uru Rwanda, ni ukubona kaminuza ya Leta ihabwa imisoro y’abaturage ica amafranga y’ishuri akubye inshuro hafi eshatu aya kaminuza yigenga yimenya kuri byose. MINEDUC nta n’ubwo yihishiriye. Yerekanye ko imwe mu mpamvu zituma iriho ifunga amashami ya za kaminuza zigenga ari ukugira ngo abazigamo bajye mu mashuri bahitiwemo na Leta. None se guterura abantu bari mu ishami rya kaminuza yigenga ukabatereka muri kaminuza ya Leta, si nko kwemera ko ubushobozi n’ubumenyi butangwa hombi budatandukanye cyane? Cyangwa ko hari imyanya myinshi muri iyo kaminuza ya Leta abanyeshuri batitabiriye kujyamo? Nta catch-up nigeze numva bavuga!! Leta ntabwo ari yo yari ikwiye gufata iya mbere mu guhindura uburezi business yungukiramo. Abo biga uyu munsi nibo bazaba basora ejo. Ubwo se aho Leta ishaka kubohereza nibatajyayo kubera amikoro adahagije, izaba ikemuye iki?

  • Nonese uri sure ko bazajyayo koko muri UR?! Hanyumase close ivuga ngo niba bujuje ibisabwa!? Urugero: n’abize amateka bari bari muri Med!

  • Ubuse mwambwira aho bimuriwe bubaka izindi labo bakanongera abarimu? NI igitangaza

  • Genda Rwanda uri nziza! Oh uhumeka amahoro! Ibyiza bigutatse Rwandaaaa ni byinshi cyane sinabivuga ngo mbirangize! Pole sana Muzehe Gerard

  • Ihuzagurika. Ese UR niba yarateganyije umubare w’abanyeshuri yakira muri Medecine izarenzaho. HEC se niyo ikora planning ya Placement y’abanyeshuri. Ese ko mperuka abadepite bumvise uruhande rw’ab’i Gitwe bakavuga ko bazabaza n’uruhande rwa HEC bigeze babikora? Icyavuyemo ni icyihe? Erega ntawe utanga icyo adafite. MUVUNYI nta bushobozi bwo kuyobora HEC afite. Online Dr ngo yakuye mu Bwongereza nta experience ya fonctionnement ya High learning institutions afite. HEC ikwiye kuyoborwa na Professor ufite management skills wakoze nibura research kuri fonctionnemnt yimikorere ya universities. Umuntu arazambya ibintu muri former SFAR abana bagahangayika akagororerwa kuba ngo ushinzwe ibizamini muri REB yakwihindukiza bati jya muri HEC ukomeze uvuyange. Niba iriya case ya Gitwe itazwi muri Presidence ntimenywe muri Primature hari aho bipfira. Kuko ntiwasobanura ukuntu two ministers bajya i Gitwe bakavuga ko bageze kure bafite Labo zitaba ahandi mu Rwanda zo kwigishirizaho warangiza ugafunga unuversity mu kanya nk’ako guhumbya. Ikindi wakwibaza abadepite batanze ubuhe bwunganizi? Tujye tureba ababyeyi barihiye abo bana turebe abaturiye icyo kigo uko cyibateza imbere. Naho Muvunyi kuvuga ngo barishimye sibyo. Wakwishima umaze gutakaza amamiriyoni atabarika nta nigaruriro. Iki kibazo gikwiye kwiganwa ubushishozi

  • abanyeshuri ba kaminuza ya gitwe ntabwo bashimishijwe no kongera kubwirwa kujya ahandi bari babigerageje mbere biranga kuko ibyanze hambera aha ubwo bizakunda? tubiteze amaso niba hari icyo HEC yaba yarabwiye ayo mashuri yandi wenda bizashoboka ntawavuma iritararenga, ariko niba atari gutyo baba babyirengagiza babizi nkana ko batazigayo ngo bishoboke.

  • dore kwivuguruza kwizi nzego pe!!! buriye koko gitwe ndavuga kaminuza yaho niyongera kwaka bundi bushya abo banyabubasha bazabumva koko? cyangwa n’ukugirango bazabereke ko ntacyo kongeraho kuri za controles bakoze bazisubiremo birire ku dufaranga twa missions ntabarika nk’uko bagiye babikore bya hato na hato ngo bazagera ubwo babemerera kandi byaye byo kajya

  • 1. HEC ITANZE ABAGABO IRIYERERUKIJE,
    2.ABANYESHULI 20/MWISHULI INTERNATIONAL STANDARD UBWOSE AHO BOHEREJWE HAZUBAKWA IBINDI BYUMBA?
    3.HAZONGERWA IZINDI LAB?
    4.kudatsinda Biology muri secondary ariko ugatsinda amasomo muri kaminuza ntibyakabaye ikibazo rwose gihagarika ubuzima bwumuntu. Urugero Prezida wacu Hari abantu benshi bamupinganga ngo ntiyize neza kaminuza ariko uyumunsi ntiwabagereranya Kandi ntibyasabye ko asubira kwiga imibare muri secondary ahubwo nuko yari afite ubushobozi bwo kwiga ikiciro yari arimo umunsi kuwundi

  • Iriya si university we, ni secondaire; byonyine na infrastructures zayo nk’amazu zirabigaragaza. Ikosa ryakozwe n’uriya musaza mbere wayoboraga HEC, sinzi niba atararyaga ruswa, usanga yarahaga icyuho ba rusahurira-mu nduru muri higher education. Rwose ikibazo si Muvunyi, ikibazo ni abanyarwanda babaye nk’ibyihebe, buri wese arashaka aho ashikuza umutahe we atitaye ku hazaza h’igihugu, njyewe hari n’igihe ahubwo njya ntekereza ko ahari u Rwanda rugiye kurimbuka kuko iyo urebye umururumba aba bantu bafite ugira ubwoba. Nawe se umuntu araha admission ya medecine abana bize histoire, computer cg construction muri secondaire, ubwo koko aba yumva ubugome akorera igihugu uko bungana ! Muvunyi na MINEDUC bagombye gutera indi ntambwe bagasubira muri diplomes zatanzwe na Gitwe, uwo basanze atarize ibimwemerera kwiga medical sciences muri secondaire bakayimwambura, kandi bakamufasha kurega kiriya kigo. Ibi bintu bya medocrity no gutesha agaciro univesity education byatangijwe na Rwigamba none dore bigeze aho kubihagarika bigora inzego za Leta, nzaba mbarirwa ibyanyu kabisa !

  • Iki gitekerezo cyawe kimeze nkicyumuntu utarageze mu ishuri. Ese mwebwe mwize ibisabwa ahubwo babahaye ikizami TuKareba uwize neza uzababaze uko abana bize I gitwe batsinda ibizami byaba ibyingaga nibyakazi; uzabaze performence yaho bakora Numara kubimenya ubone uvuge utwo tugambo. Ese Abiga burundi; auganda; Congo muzi aho bigira? Sibo buzuye mubitaro byo murwanda; none gitwe binavugwa ko Irisha ireme butare ngo nifungwe. Icyonzicyo twebwe abahize tuzi ukuri kwibyo batanga

    • Hanyuma iki gitekerezo cyawe ugihuza gute na results babona muri bya bizami bitangwa na ya council ya ba nurses hagatsinda mbarwa, bagasubiramo bakongera bagatsindwa ? Naho ko mpora mbabona mu binyamakuru bahanganye ra ! Mperuka bitabaza parlement, byaje kuramgira bite harya ? Akaga duhura nako kwa muganga, kugera n’aho bagombera kohererezanya amafoto kuri whatsapp babazanya uko bifata muri case y’umurwayi runaka, biduteye inkeke no kutizera system y’ubuvuzi bwa hano. Rwose ibi bintu bya merci Kagame bigeze igihe cyo guhagarara, ababikiriyemo nibemere iyi new reality.

  • Ikibazo umuntu wese yakwibaza, bariya bana bajyanywe muri UR mbere ntabwo bari kwakirwa kuko batari bujuje ibisabwa; byaba amanota fatizo cg se na cash. Ikindi ntabwo mpamya ko muri UR hari harimo imyanya ipfa ubusa kuburyo bagenda bagahita bayijyamo. Muri macye hagiye kuvuka ibindi bibazo byinshi kubera kiriya cyemezo njye navuga ko gihubukiwe. Uretseko ibyemezo byinshi bifatwa muri education system yacu ariko biba bimeze. Uwashyiraho itegeko ko umuyobozi mu nzego bwite za leta wese ategetswe kujyana abana be mu mashuri yo mu Rwanda uwanze kubyubahiriza agahita yamburwa umwanya yari arimo, mwareba ukuntu amashuri yacu atangira kwigisha neza ndetse n’ibindi byaburaga ngo uburezi buyatangirwamo bugire ireme byahita biboneka. Mana uburezi bwacu buntera agahinda nkabura uko ngira.

  • @BAUER, naba nawe n’ Uburezi gusa bugutera agahinda!!!!!
    icyumweru kiza kuri mwese.

  • Ariko se munana koko waba warigeze wubaka? niba warubatse wasanze watura muri ariya mazu y’i Gitwe kaminuza ikoreramo? waba uri umunyemari wenda! uziyubakire kaminuza tukuyoboke usumbe iya Gitwe da!! Wowe nzi neza ko no kubona ibigutunga n’abawe ziba zahize maze ukiha gusebya ibikorwa by’abandi, ababishinze baracyafite mubitekerezo hakora n’ubu baracyatekereza kandi uzabona umusaruro bizatanga ibyo bakora! Reka tubirekera abandi babifitiye ubushobozi naho HEC na MINEDUC bafashe icyemezo gihubukiwe ngo bavuzwe da, barangije bitwaza abandi bo gushimangira ibitekerezo byabo bwite.

  • Yewe ga !!! ibyo yavuze Marie Immaculee riratashye rwose! Mineduc & Hec bigaragaje ihuzagurika ryabo rihoraho aho bafatira icyemezo nk’iki kandi ryujuje byose byatumye bafungirwa amasomo amwe n’amwe pe!!! Ngaho rero abazashobora kuzahura iryo reme ryabaye intero muri ubu burezi bazageregeze tuzarebe, ubu se ko ryangirikiye muri nasari rizaboneka rite muri kaminuza ya leta da!!! ngo boherejeyo abanyeshuri! byaye byo kajya! ntaho bazakirwa mba ndoga cyamatare! si ngaha aho nibereye muzambwire bikunze nzaba ndora nyuma

  • niba ukuri kukibaho muzambarize mineduc na hec niba baba babarizwa mu banyakuri ku kibazo cya kaminuza ya gitwe! ntakuri na kumwe bigirira mbese wagira ukuri ukivuguruza babikubaza ukarakara ufunga ngo utanguranwe no kwitaba mu nteko ubazwe ibyo wavuzwaho? bizakuraho se n’ubundi kwitaba igihe cyose bahamagarizwa! biriya babyita kwitanguranwa pe maze ugatangiriza ngo hato utazabibazwa nibitonde hejuru ya byose hari Imana, kandi na none Leta yacu izabyitondere kuko byose biba bigaragarira n’utari injijuke ya cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *