• 12/12/2019 8:53 47

Abiga siyansi barasabwa kuyikoresha mu gusubiza ibibazo igihugu gifite

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Sebaganwa Alphonse arashishikariza abiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga gukomeza gutyaza ubwenge bagakoresha ubwo bumenyi bahabwa mu gushakira umuti ibibazo biri mu Banyarwanda.

Umushinga wo gukora microscope ikoresha telefone ni wo wahize iyindi

REB yahembye abanyeshuri babaye aba mbere mu marushanwa y’abiga amasomo y’Ubumenyi, Dr. Sebaganwa yagendeye ku bintu yabonye bamwe mu bana bakoze avuga ko ubwo bwenge bagaragaza bwagira uruhare mu guhangana n’ibibazo byaba ibyo mu buhinzi, ubworozi n’iby’inganda ziciriritse mu Rwanda.

Ati: “…Mbashishikarize gukomeza gutyaza ubwenge, gukoresha ibintu bidukikije, kugerageza kureba ibibazo biri mu Banyarwanda no kubishakira ibisubizo dukoresheje Siyansi, dukoresheje Ikoranabuhanga.”

Yababwiye ko Technology (ikoranabuhanga) ryihutisha Siyansi cyane ku buryo abakiri bato bagomba na bo kwihuta kugira ngo badasigara.

Akomeza avuga ko ku rwego baba bariho ibyo bamurika ari uguhanga udushya, ariko ngo kugira ngo bakomeze bateze imbere igitekerezo cyabo ni ugukomeza kugikurikirana kugeza igihe kibaye igisubizo cya bimwe mu bibazo bihari.

Gusa ngo ntihabura imbogamizi kuko amashuri yose adafite ubushobozi bungana bwo kunganira abo bana cyane cyane mu bijyanye n’ayo masomo y’Ubumenyi.

Ati: “Minisiteri y’Uburezi iragerageza uburyo bwose bushoboka kugira ngo ibe yageza za laboratoire za Siyansi mu mashuri yose, ariko haracyari intambwe yo guterwa. Amashuri yose ntabwo aragira za laboratoire kugira ngo zibe zafasha mu kugira ngo ibyo bitekerezo n’izo production (itunganywa) z’abo bana muri Siyansi zikoreke.”

Abanyeshuri bakoze umushinga ugatwara igihembo bavuga ko babifashijwemo n’amasomo bize mu myaka yabanje n’ubundi ajyanye n’ubumenyi, ibyo bita “Science”.

Gasana Moise uri mu itsinda umushinga waryo wahawe igihembo nk’uwahize indi, ati “Mu wa kane twiga physics (Ubugenge), twabonye microscope, tubona uburyo ihenze noneho turavuga tuti dukoresheje lens (indorerwamo) twabasha gukora microscope yoroshye kandi ishobora kuba ifite n’akarusho.”

Ngwijengabo Gerard wahize abandi mu Ikoranabuhanga (Technology) avuga ko kugira ngo ugere ku nsinzi bisaba kuba ufite ubushake muri icyo kintu kandi ukaba ugikunze.

Ati “Kuba ukunze ikintu bigafatanya no kukiga ushyizeho umuhati hari imbaraga biguha kugira ngo ugire uburyo watsinda ukagera ku kintu gikomeye.”

Iri rushanwa ry’abiga amasomo y’Ubumenyi ni ku nshuro ya munani ribaye. Ritangira ryitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 893 biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku Bigo bifite ayo masomo.

Ryatangiriye ku rwego rw’Uturere rigera ku Ntara ari 167 barakomeza, bavamo 24 bahatanaga uyu munsi ku rwego rw’Igihugu.

Gasana Moise, Mvano Kirezi Tanita na Nisingizwe Charite ni bo bakoze umushinga wahize iyindi ku rwego rw’igihugu
Abiga siyansi basabwe kugira uruhare mu kuvuguta umuti wa bimwe mu bibazo byugarije igihugu

NSHIMIYIMANA Dieudonné akora Stage /UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Good.
    Ariko njya ngira ikibazo; abantu bazana udushya muri science (&technology) tubumva rimwe gusa, bigahita birangirira aho. Ikindi nuko amashuri na za Kaminuza zagombye guhera mu mirenge zubatsemo, mu gusubiza ibibazo by’abazituriye…
    (Njya nibuka tukiri muri secondaire abana bamwe barahira ngo ntibashobora kuba abarimu, bahitamo za Math-physics, biology-chemistry, bakanga za NP-TTC, nuko nyuma yo kuminuza muri sciences, bakisanga barabaye abarimu, wababaza uko byagenze, bakakubwira ko “ribara uwariraye”)

  • Science ifite akamaro gakomeye mu iterambere.Niyo yatumye abahanga bavumbura ibintu bikomeye,urugero mu gukora indege,imodoka,electricity,etc…Ni nayo Imana yakoresheje mu kurema Isi n’Ijuru.Nubwo twebwe abantu tutabizi,Yesu nawe agomba kuba yarakoreshaga science yo mu rwego rwo hejuru igihe yazuraga abantu agakiza n’abaremaye cyangwa abahumye.Ni nayo azakoresha ku munsi w’imperuka mu kuzura abantu bapfuye barumviraga Imana,hanyuma abahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Niyo mpamvu niba natwe dushaka kubaho iteka,tutagomba kwibera mu byisi gusa,ahubwo tugomba kubifatanya no gushaka Imana.Igisabwa ni Ubushake gusa. Bible yerekana ko abibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw’iteka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *