• 27/01/2020 1:09 44

Abiga muri za TTC bazajya bishyura 1/2 cy’amafaranga y’ishuri

Guhera  mu mwaka w’amashuri wa 2020, abanyeshuri biga uburezi mu mashuri yisumbuye azwi nka TTC bazatangira kwishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri, nk’uko bitangazwa n’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB).

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée (wambaye ikoti rya karokaro) yasuye TTC Rubengera

Ubwo yasuraga TTC Rubengera iherereye mu Karere ka Karongi, kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere amashuri nderabarezi runafasha abayigamo kwiga neza.

Yavuze ko nyuma yo kubona agaciro k’amashuri nderabarezi afitiye Igihugu Guverinoma y’u Rwanda yafashe ikemezo cyo kongerera  ubushobozi amashuri yigisha uburezi, aho umwaka utaha bazabaha ibikiresho bigezweho ndetse amafaranga yishyurwaga akagabanywa mo kabiri muri TTC zose uko ari 16 mu Gihugu.

Yagize ati “Ubwo twabasuraga umwaka ushize hari ibitekerezo mwagejeje kuri Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe  wari wabasuye   ubu umwaka utaha muzahabwa ibikoresho bigezweho muri za laboratwari yaba iy’ubugenge,ubutabire ndetse n’indi idasanzwe y’indimi .”

Yabajije abanyeshuri amafaranga bishyura bamubwira ko ari 87,200 Frw; abizeza ko Leta yabifashe ho umwanzuro ko muri TTC zose umwaka utaha bazaba bariha kimwe cya kabiri cy’amafaranga barihaga ndetse ko bazanoroherezwa kwiga kaminuza.

Uyu muyobozi yanavuze ko abanyeshuri baziga uburezi muri kaminuza  batazigira ku nguzanyo nk’abandi biga andi masomo bitewe n’uruhare  bafite mu guha ikiremwamuntu ubumenyi.

Abanyeshuri bo muri TTC Rubengera bagaragaje imbogamizi kubiga kwigisha abanyeshuri b’incuke aho nta myanya bahabwa muri Leta.

Yamkurije Pélagie wiga muri iri shami yagize  ati “Nkatwe biga mu gashami ko kwigisha incuke iyo turangije ntakazi tubona nk’abandi biga utundi dushami muraduteganyiriza iki?”

Dr Ndayambaje yavuzeko ubu gahunda Leta yashyize ho ari uko nta shuri ryigenga ryatangiza ishuri ry’incuke ridafite aba barimu  kandi ko ahari ho hose hari ishuri ry’incuke rigomba kuba rifite bariya barimu .

Murihira Yves umuyobozi wa TTC Rubengera, yavuze ko amahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro  n’ubwo no mu bushobozi buke bari bafite batsindaga,  ubu rero akaba ari amahire kuko babonye ko bitaweho.

Aha hose basobanuraga uburyo bikorera imfashanyigisho

NGOBOKA Sylvain

UMUSEKE.RW/Karongi

2 Ibitekerezo

  • Ngaho se na mwarimu wa primaire umushahara we nimuwukube kabiri!!

  • Iki gitekerezo Leta Y’U RWANDA ifite n’inyamibwa, ariko se mbere yose ntiyabonaga ko uburezi ariryo shingiro ryabyose?!!, Ariko kandi ibibazo muburezi n’umurengera abana bagera mu mwaka wakane w’amashuri abanza batazi kwandika amazina yabo!!!.birumvikana, abarimu babigisha bari mubuzima bugoye bitewe nagashara ka hafi yanako, kandi abahebwa ayamirenge kuntenyo nibo usanga bavuga ko mwarimu abayeho neza!!! nyamara mwarimu arababaje!!,ariko ntakuntu Leta yagabanya amafaranga ihemba abadepite,abaminisitiri,abadiporomate batandukanye itibagiwe nokugabanya amafaranga yazamisiyo ibaha ikongera umushahara wa Mwarimu????. erega buriya nta mwarimu ntaterambere rirabye twagira!!!. abarigezeho babikesha uburezi bufite ireme nyaryo. niba dushaka africa yikerekezo 2060 imeze nkuko kuyitekereza nitubanze twubake umwuga w’uburezi bitabaye ibyo ntaho tuzava nta naho tuzagera tuzahora twibeshya ngo turatera imbere kandi turimo kwikirigita tugaseka!!!!.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *