• 27/01/2020 2:39 29

Abiga i Gitwe bati ‘nta buruse duheruka’, FARG iti ‘nta kirarane tubafitiye’

Bamwe mu banyeshuri barihirwa n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG), abagera kuri 68 biga muri Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, baravuga ko babayeho nabi bitewe n’uko badaheruka kubona amafaranga abatunga ku ishuri azwi nka buruse.

Kaminuza ya Gitwe

Abaganiriye n’Umuseke biga mu mwaka wa kane w’ishami ry’Ubuforomo bavuga ko kuva umwaka w’amashuri watangira muri Mutarama batarahabwa ayo mafaranga, abahuje ikibazo bagera kuri 68.

Ku ruhande rwa FARG, ubuyobozi buvuga ko nta banyeshuri burimo ibirarane bingana bityo, aho amafaranga y’ikiciro cya mbere bubuvuga ko bwayatanze, hakaba hasigaye ay’ikiciro cya kabiri agomba kugera ku banyeshuri vuba.

Kubasha gukodesha inzu, kubona amafunguro ndetse no kwiga neza ntibiboroheye nk’uko babibwiye Umuseke mu kiganiro twagiranye.

FARG itanga buruse mu byiciro bibiri, buri kimwe kiba kigizwe n’amafaranga y’amezi atanu, aho ukwezi kumwe umunyeshuri agenerwa ibihumbi 35Frw.

Aba banyeshuri bavuga ko amafaranga bayaheruka muri Nyakanga 2018. Bivuze ko ari ay’amezi atanu, ava muri Nyakanga akageza mu Kuboza.

Bavuga ko bayoberwa impamvu badahabwa aya mafaranga, aho banohereje ababahagarariye kuri FARG bakizezwa ko bagiye kuyahabwa bidatinze bagategereza bagaheba.

Aba banyeshuri ubu bari kwimenyereza umwuga mu mavuriro atandukanye mu Gihugu, bakavuga ko kubona amafunguro n’amafaranga y’urugendo ari ikintu kibagoye cyane bagasaba FARG gukora ibishoboka ikabagoboka.

Bose abo twaganiriye ntibifuje ko tugaragaza imyirondoro yabo.

Umwe muri bo yagize ati “Ubuzima ntabwo bworoshye, uragenda ugashakisha nk’ahantu ushobora kubona umuntu ngo agucumbikire…, ni umutwaro uba ushyize ku muntu.”

Mu ntangiro z’uko kwezi baherutse kujya ku kicaro cya FARG, Umuyobozi Mukuru abizeza ko amafaranga agiye kubageraho mu gihe gito, aho yari yababwiye ko atagombaga kurenga  tariki ya 10 Gicurasi ariko kugeza ubu bakaba batarayabona, nk’uko umwe mu bimenyereza umwuga mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe yakomeje abisobanura.

Undi yagize ati “Twaragiye secretaire (umunyamabanga) aratubwira ngo DG (Umuyobozi Mukuru) ntabwo aboneka, turamutegereza. Asohotse mu nama, twari twamwandikiye message (ubutumwa) tumubwira ko tutari butahe tutamubonye, atubwira ko amaze kuyasinyira (amafaranga) ngo ‘ibyange nabirangije’.”

Abanyeshuri ngo bamubajije iminsi bakwiye gutegereza, ababwira ko bidashobora kugeza tariki ya 10 Gicurasi.

Uyu waduhaye amakuru ati “Twatahanye ikizere. Turagenda turategereza wapi.”

Tariki 16 Gicurasi, irindi tsinda ry’abanyeshuri ryasubiye kuri FARG, rihava ribwiwe ko bananiwe kwihangama, basabwa kwishakamo ibisubizo.

Kuri bo impungenge ni zose kuko umwaka w’ingengo y’imari ugiye kurangira, aho bumva ko bishobora kuzarangira batayabonye. Na cyane ko bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri.

Bitewe n’ubukene aba banyeshuri bavuga ko baterwa no kutabona amafaranga yabagenewe ku gihe, bavuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye mu bijyanye n’imyigire yabo. Bakora ingendo ndende n’amaguru bajya ku mavuriro bimenyerezamo umwuga, hakaba n’igihe basibye cyangwa bagakererwa.

Aba banyeshuri bavuga ko ikibazo cyabo gisa nk’aho ari umwihariko w’abiga mu ishami ry’Ubuforomo mu mwaka wa kane, kuko abiga mu yandi mashami babonye amafaranga yabo yose.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Ruberangeyo Théophile yabwiye Umuseke ko nta birarane bafitiye abanyeshuri. Avuga ko  batanze amafaranga y’ikiciro cya mbere ubu icya kabiri ngo kigiye kugera ku banyeshuri, kuko biri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ntiyemeranya n’abanyeshuri bavuga ko batarahabwa amafaranga kuva umwaka utangiye.

Yagize ati “Barayabonye. Ntabwo ari byo! Ibyo nabihagararaho cyane.”

Hari urupapuro rwa banki Umuseke ufitiye kopi rwerekana ibyakozwe kuri konti y’umunyeshuri umwe, mu bihe bishize, rugaragaza ko abanyeshuri baheruka guhabwa ariya mafaranga muri Nyakanga 2018.

Urupapuro rwa banki rugaragaza igihe umunyeshuri aheruka amafaranga ya FARG

Ruberangeyo yavuze ko hari abanyeshuri 165 bahaye buruse mu kiciro cya mbere, bityo ngo asigaye ni miliyoni 28 n’imisago na yo bakaba bagiye kuyabaha vuba.

Yagize ati “Amakuru mfite ni ayo, kandi nta n’ubwo twagira amahoro bafitiwe ikirarane nk’icyo. Nta n’ubwo baba bakiriho baba barigendeye.”

Uyu muyobozi anavuga ko icyatumye amafaranga y’ikiciro cya kabiri atinda ari ibibazo byatewe no gufunga amwe mu mashami yo muri Kaminuza ya Gitwe, byatumye babanza kugenzura neza, abo baha amafaranga.

Abanyeshuri bavuga ko hari abakozi ba FARG bababwiraga ko ikibazo cyabo cyatewe na sisiteme yagize ikibazo.

Jean-Claude NDAYISHIMYE
UMUSEKE.RW

26 Ibitekerezo

  • Mbega Aba bana ko mbona babayeho nabi koko!? Kandi buriya abatabaha bourse yabo baricara bakarya, bagahaga, bakagereka akaguru ku kandi! Bishyurwa imisoro y’abanyarwanda! Ese banyamakuru mukurikire abiga muzindi kaminuza babahaye bourses zabo? Cyangwa ni Gitwe gusa? Ariyo gusa ko yaba ikomeje kwibasirwa koko! Sha amaherezo Gitwe barayisenya n’abahatuye bahimuke ndabona bikabije kabisa abo banyeshuri bafite ikibazo nyabuna mubarengere kuko barabanaye. DG wa FARG najyaga mwemera nziko akora neza none ndatunguwe. Kandi ubu mukanya izi cash ziraba zigeze kuri konti zaba banyeshuri!?

  • Hari ikintu kimaze iminsi numva dukwiriye gukosora; ntabwo umuntu ahabwa amafranga ye kubera ibibazo yatewe no kutayabona, umuntu ahabwa amafranga ye kubera ko “ari aye” (kuko ari uburenganzira bwe). Icya kabiri, nyakubahwa DG numva atari byiza ko asubiza ko “ibye yabirangije”.

  • icyo kibazo bagisangiye nabo kuri UTB hano sonatube, bo comittee ya FARG ibahagarariye yababwiye ko bazabona aya kabiri ariko aya mbere bazategereza igihe azabonekera kitazwi, mugere yo mwibarize kuko batinya kubivuga , ngo ababayonora babbwira ko babakuza ku rutonde rwa FARG

  • IBYO NI UGTEZA URUBWA UMUBYEYI WACU FARG NIHO NIGA KDI YOSE TWARAYABONYE NKUKO UMUYOBOZI YABIVUZE.

    • @ Emmanuel. ubwo se urumva umuntu yajyaho akabeshya ibintu nka biriya bikamumarira iki? niba wowe warayabonye iby abandi ubizi ute, aho kuvugira bagenzi bawe ngo ikibazo gikurikiranwe uravuga nkaho ubihagaze ho. ibyo sibyiza reka ba reclammer ibyabo ukuri kumenyekanye niba baranayabonye byemezwe. niba umuntu yerekana historic ya bank ko adaheruka kuyabona, wowe uhera he uvuga ko abeshya?

  • Yagorwa perezida wa Repubulika!! Ubu rero aba nabo bategereje ko ariwe ujya kubikemura?? Kuki abayobozi batagera ikirenge mucy’umukuru w’igihugu kugeza nubu kweli?? Birababaje kuba hari abagikorera kujisho n’abagifite umuco wo kwikubira ibigenewe abandi!! Ubu c barumva ko aba bana babamyarwanda babayeho bate koko?? Birababaje kbs. Abo bayobozi ba FARG birakwiye ko bakurikiranwa byagaragara ko bayariye bagahanwa. Nibakurikiranwe rwose!!
    Umuco wo kudahana ucike rwose ibyo si ibintu!! Izo se nizo ndangagaciro umukuru w’igihugu yabatoje?? Ngo ibye yarabikemuye!! Iyo ni imvugo y’umuntu w’umuyobozi uhagarariye ikigega gifasha aba bana azi n’ibibazo bahuye nabyo kugeza nubu!??!
    Nibakurikiranwe rwose. Murakoze.

    • Uzagorwe umwihorere, uziko ari kuri numero ya 5 mubaperezida bakize muri Africa imbere ya Kabila?

  • Ahhh, ntago wakwifata ukavuga gutyo wigana natwe urabeshye cyane pe ahubwo nawe ushoborakuba ubifitemo uruhare meiburaryayo mafranga kuko data zose zigaragazako ayomafranga tutarayabona zirahari rero uraruhira ubusa muvandi iturize wivuga ibinyoma ntacyo byakumarira.

  • Yoooo mbega ibintu bibabaje!!! Abo bana bakwiye kwitabwaho rwose kuko barababaye! Birumvikana ko bidashoboka ko babeshya kuko niyo historique yo kuri bank ntiyabeshya! FARG nibikurikirane barebe aho bipfira bahe abana Amafaranga yabo rwoc pe!

  • Yawe borabbaje pe nimutabare Uzi kaminuza wabuze amafaranga sibyo gusa hari mwafashe machine ordinateur abandi ntobazibona bavugako urutonde rwabo rutajyanwe aho bagomba kutanga Uzi ordinateur ababyeyi nimudutabare Abo twakodesheje a Nazi batumereye nabi pe! Mudutabare

  • Ariko kuki abantu mutajya mwemera murareba mukabona twaba tubeshya ngo twunguke iki?? Hari ubundi waba wari warigeze ubona hari umugenerwabikorwa wa farg abeshyera farg?? Umunyamakuru ubwe arivugira ko yavuganye n’abagenerwabikorwa bamwibwirira ukuri bazana na gihamya. Emmanuel ntukabeshye.

    Ahubwo ikibazo dufite kindi ko bataduha machine badusezeranije??
    Bavuze ko abanyeshuri bose barihirwa na farg bari mu mwaka usoza bazahabwa computer zizadufasha mukwandika igitabo, ariko ikibabaje abandi kubindi bigo barazibonye ariko twe kugeza nuyu munota ntazo barabona. Badusezeranyije ko vuba cyane tuzaba twazibonye ariko kugeza nubu amaso yaheze mu kirere. Ikibabaje nuko abo kubindi bigo bazihawe mugihe ishuri ryuwa 4 w’igiforomo ntazo twabonye. Ikibabaje tukaba byibuze tutaranahawe byibuze nutwo dufaranga amezi abaye icumi. Birababaje kbx.

  • Yegoko mana ibi se biracyabaho muri uru rwanda?? Birababaje pe! Ark ntiwarya amafaranga y’ababaye ngo akugwe amahoro pe! Mbashije kumirwa! Nibatayazana bazafungwe duce umuco wo kudana bibere n’abandi akabarore rwose.

  • Abayobozi badacyemura ibibazo byabo bashinzwe nikibazo nibihangane ubwo bategereje excellent president ko ikibazo kimugeraho akabariwe ugicyemura

  • Nukuri aba bayobozi niyo aya mafaranga bayagarura byanze bikunze bazahanwe kuko birakabije. amezi icumi yose?? ubu se bari bazi ko abana babayeho bate?? ubu c bayobewe ko abenshi baba ntanimiryango bagira. Njye nakwisabira ubuyobozi ko bitarangirira aha niyo bsysgarura. Ka kanyafu ka nyakubahwa His Excellence wacu nabo gakwiye kubageraho rwose.

  • Birababaje rwose kubona abanyeshuri b’igitwe barebererwa na FARG,nagiye kumara amezi icumi ntamikoro..kubona ibyo barya n’amacumbi cyane ko batari no mungo z’iwabo!( level 4 Nursing science)
    Nibatabare abagenerwa bikorwa barananiwe

  • umva mwabantumwe mbabwire ntakibazo FARG ifite ikibazo cyatewe na kaminuza yavangavanze ingengabihe yo gutangira kwabanyeshuri muri kiriya kigo bikivanga abanyeshuri ntibatangirire rimwe niyompamvu wumvise bavugako bagenzibabo bomuyandi ma faculty bayabonye mwihanga guca imanza

  • uku si ukuryana birakabije na farg koko???
    ibyo nukunywa amaraso yabandimwe kandi mwiyita ngo muri ababyeyi, ntibakagire ababyeyi baruswe ninda nkaba. so sad kabisa

  • nabo bohereje muri Ines ruhengeri bavuye igitwe nuko nta bourse nta machine babayeho nabi mugihe abahasanzwe bo babibonye

  • Nukuri nibabsfashe bakore ibyo bitabo birangirize umwaka dore ntacyaburaga.

  • reka twizere ko kuwa1 bagira icyo babivugaho nibyanga muzitabaze izindi bavandi.

  • umuvandimwe wanjye niho yiga twasigaranye ark ntakizere ko azarangiza mba mfite. aba ari ku ishuri nanjye ndi kurindi ugasanga aransaba ubufasha bw’amafaranga kd mubyukuri nanjye ntayo. gusa ndamwumva kuko ninjye mukuru. ajya ambwira ngo nimwoherereze machine akore igitabo kandi nanjye ndi mumwaka usoza. mbese ibibazo byarandenze nanjye singira akazi. mana we ubuzima ntibworoshye pe!

  • Nyuma y’imyaja 25 jenoside ihagaritswe FARG iracyarwana no kurihira urwo rubyiruko amafaranga y’ ishuri muri kaminuza na segonderi! Ikwiye kuzasuzuma neza imyirondoro y’abagenerwabikorwa,iyihuza n’ingengo y’imari ihabwa.
    Kuko nk’umwana waba yaravutse 1994,akaba ubu afite 25yrs, akaba yaracijanywe kugeza ubu atararangiza ayisumbuye ,nkeka ko bataba ari beshi!!

    Ku bwanjye mbona FARG ikwiye kugabanya amafaranga ishora mu burezi ahubwo igashyira imbaraga mu kuvuza abasigiwe ibikomere na jenoside kuko bakiri benshi batarabona ubuvuzi bukwiye,no kubona amacumbi.

  • Mubyukuri birababaje cyane abagenerwa bikorwa ba FARG biga igitwe muri level 4 nursing rwose bakwiye kurenganurwa kuko uretse buruse badaheruka nta na machine bo babonye kdi abandi ibi bibazo ntibikirangwa muri kaminuza zabo , biteye agahinda pe

  • Mutubabarire mudakomeretsa Ababana iminsi 100 twababajwe. Irahagije uwatubohoye aracyariho Nadukize barusongintere .

  • Kandi ababayobozi bamenye nabo bize kuri bourse ya FARG basubize amaso inyuma twegusangira amaraso gusa ngo amata naboneka bihinduke ibindi.

  • Amafaranga ya FARG arishyurwa iy’ umuntu abonye umulimo?
    Abandi banyeshuli batabarizwa mubagombwa gufashwa na FARG bigenda gute? bafata kredit$ yo kwiga?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *