Abifuza gutaha barwana ngo n’abandi barabikoze, bari mu nzozi zidashoboka – Kagame | UMUSEKE
  • 26/01/2021 4:18 01

Abifuza gutaha barwana ngo n’abandi barabikoze, bari mu nzozi zidashoboka – Kagame

*Abatwifuriza inabi na bo ntibameze neza, barakemura ibyabo natwe dukemura ibyacu
*U Rwanda si ikirahure cyuzuye usukamo amazi akabura aho ajya

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ubwo yayoboraga inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR-Inkotanyi yabereye i Rusororo muri Gasabo yavuze amagambo akomeye ku bashaka guhungabanya u Rwanda, avuga ko abibwira ko bazataha barwana nk’uko n’abandi babikoze bari mu nzozi.

Perezida Kagame asaba abari hanze gutaha ku neza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yasabye Abanyarwanda bari hanze gutaha iwabo ku neza, aho ‘kwigira abarakare’ bazataha barwana.

Yagize ati “Hari n’abibeshya bakavuga ngo bariya bose bagiye bakiri bato, bararwanye bahindura ibintu, natwe ni ko tuzabigenza. Ntabwo ari ko bigenda. Kubigira bikagukundira ugomba kuba uri mu kuri. Ntabwo wapfa kubikora gusa ngo nanjye ndakora nk’ibyo bakoze. Kuko ababikoze mbere bari bafite impamvu baharanira, bitandukanye no kuza gusa wigize umurakare, ukica abantu, ukanabiba, cyangwa ufite icyo ushaka kuba byanze bikunze.”

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko u Rwanda atari ruto nk’uko kera byavugwaga, agaragaza ko ari rwiza kuko hari benshi basaba kuba Abanyarwanda, abandi bakifuza kubaho nk’Abanyarwanda.

Ati “Ntabwo ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka ku buryo nta yandi wakongeramo, ibi bikaba byaratumye abantu bamwe baza mu Rwanda ku gahato. Twanze kuba amazi yarenze yamenetse, dukwirwa mu kirahure, turaza tuba mu gihugu.”

Perezida Kagame avuga ko ku bashaka gutaha ari uburenganzira bwabo, kandi bagera mu gihugu bakagira ubungana n’ubwo basanze, atari ukuvuga ngo kanaka utashye arashaka kuba iki mu buryo abishakamo.

Ati “Ushatse gutaha avuga ngo jye ndataha ntya, nshaka kuba iki, mugomba kubyemera n’iyo byaba binyuranye n’amategeko y’Igihugu, n’iyo byaba binyuranye n’ubuzima bw’Igihugu, uwo ni we tubwira ngo Oya, ntabwo ari byo….”

Kagame avuga ko icyo ushaka kuba bitabujijwe ariko ko uko ushaka kukiba, niba biri buhungabanye ubuzima bw’abantu utari bukibone gutyo.

Ati “Hanyuma ukavuga uti niba ntakibonye ndarakaye ngiye hanze y’Igihugu, nzagaruka nk’uko n’abandi baje, ndwane, mbavaneho nshyireho ibyo nshaka. Ubundi n’ibyo ngibyo ntabwo ari byo, no kubirota ubundi biragoye, burya hari byinshi abantu barota kubera ko binashoboka. Ariko ibi byo, kandi mpora mbabwira buri munsi ariko ntibashake kubyumva, hashize imyaka myinshi kandi ukuri kurigaragaza.

Iyo umuntu akubwira, ukanabona, ariko ugakomeza wanga kubona igikwiye kuboneka, ugakomeza utumva kandi ufite amatwi yumva ariko ntiwumve kubera ikiri mu mutwe wawe, ukuri kurigaragaza, ntabwo ujya aho ngo ugumye ukuririmbe.”

Perezida Kagame avuga ko hari abagerageje guhungabanya u Rwanda bava mu bihugu bituranye na rwo, Uganda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ngo byarabananiye, bamwe  bitabahiriye.

Yabwiye abakibigerageza ko bashatse babivamo kuko intambara badashobora kuzitsinda.

Ubutumwa yahaye abanyamuryango ni tiugukomeza gukora neza.

Ati “Usibye ibibazo dufite tugomba gukemura, tumeze neza, kandi dukomereze aho, dukora byiza, dukore ibishoboka byose, hanyuma ibyo bibazo bindi bizagenda bisobanuka buhoro buhoro kuko n’abatwifuriza inabi navuga ko na bo ubwabo batameze neza. Icyo gihe bakirwana n’ibyabo, nanjye ndaba ndwana n’ibyanjye.”

UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • PadiriNahimana urihe ?uyu ninde? Urabeshya noheri uzayirira hano bitinde bikunde .

    • Mumenye ko abandi bazaza barwana,nabo bavuga ko barwanira UKURI.Urugero,bazaza bavuga ko baje gutabara abaturage bakubitwa na ba Gitifu.Cyangwa abaturage barara hanze Leta yasenyeye amazu.Ndahamya ntashidikanya yuko abatuye Bannyahe banga iyi Leta urunuka.Birababaje kubona iyi Leta itabona ibintu byinshi bibi ikora,igahora yikirigita igaseka.Yirata ko ariyo ifite UKURI yonyine.

    • Nyakubahwa President,byaba byiza twirinze kuvuga uko ejo u Rwanda ruzaba rumeze.Kubera ko nta numwe ubizi.Libya ya Kadaffi yari ikize cyane.Nyamara intambara hagati y’abenegihugu (civil war) yatumye Libya ikena cyane.Umuhanga yaravuze ati: Time will tell.Tuge duceceka,tubirekere igihe.Cyanecyane ko ejo twese tutazaba tukiriho,twarahindutse zero.

    • Usomye Comments zose,urasanga abanditse berekana ko his excellency yibeshya.Comments zirerekana ko IGIHE kizahindura ibirimo kubera mu Rwanda uyu munsi.Kubera ko abaturage benshi batishimiye Leta.Ikibazo nuko abafite umugati w’igihugu batabibona.Reba abaturage basenyewe amazu yabo barara hanze,amarira y’abatuye Bannyahe,ba Gitifu bamaze abaturage babakubita mu Rwanda hose,…Ibi byose byerekana ko the Future is not bright for Rwanda.

    • Umuhanga witwaga George SANTAYANA,yavuze ko abanga gukura isomo ku byabaye,iteka bibagiraho ingaruka (Those who cannot remember the past are condemned to repeat it).Bayobozi b’u Rwanda,kuki mutabona amabi arimo kubera mu Rwanda?Ba Gitifu bamaze abaturage babakubita,abantu basenyerwa amazu yabo bakarara hanze,ubukene n’akarengane abaturage bakorerwa,etc…??? Kuki mutabibona ahubwo mugafunga ababivuze?Kugeza n’aho Musenyeri Nzakamwita ariwe utabariza Imfungwa mwicisha inzara??Mbega Leta !!!

    • HE uko mwamutuka uko ariko kose uru Rwanda yararwubuye rwari rwubamye,kandi erega u Rwanda si paradizo itaburamo ibibazo kuko no muri USA uzahasanga homeless,ababurara,abaraswa,ivavangura,……gusa icyo mbona mu Rwanda ibyo gushima nibyo byinshi bwikube kurusha ibyo kunenga ibyo nutabona yakabakaba naho ubundi uwasoma comments ziri aha ataba mu Rwanda yagirango igihugu cyarangiye neza!!!!!ntimugashuke abantu harya ubwo murashaka kwimika bamwe baherutse gutera mu Kinigi naNyabimata bicisha amabuye rubanda?Aho niho HE yavugaga ko bitashoboka .Erega kunenga si bibi gusa you are backed with wrong intention.

      • @ Wowe Mzalendo,yaba uwateye Nyabimata cyangwa mu Kinigi,mugereranye n’uwateye Kagitumba muli 1990.Bose bateye bica inzira-karengane.Niko intambara imera.Ndabeshya??

  • Ntabwo nemeranya na his excellency aho avuga ko abashaka gutaha barwana bari mu nzozi.Nta muntu numwe umenya uko ejo bizaba bimeze.Keretse Imana yonyine.Guhera kuli Coup d’état yo ku Rucunshu kugeza uyu munsi,u Rwanda rutegekwa n’umuntu ufata ubutegetsi ku ngufu,habanje kumeneka amaraso menshi y’inzira-karengane.Ndahamya ko ibyo bintu bizakomeza.Wenda n’abo bashaka ubutegetsi bashobora gutsinda,bafashijwe na Amerika,France,UK,Uganda,DRC,Burundi cyangwa Tanzania.Ibintu bihora bihinduka.Nobody knows what the Future holds,except God.His excellency ntiyamenya uko bizaba bimeze after 5 years,10 years or 20 years from now.It should be a wishful thinking.

  • Mu Rwanda amateka ahora yisubiramo koko iyo mvugo ya FPR yuko ntawayitsinda yagiye ivugwa nyuma y’ubwigenge na MDR nyuma na MRND reka dutegereze igihe kizatwereka ko imvugo ya FPR ariyo ngiro gusa icyo nzicyo nta ngoma y’igitugu ihoraho iteka ubwo ababwirwa bariyumva.

  • Nibyo u Rwanda ntabwo ari iikirahure cyuzuye. Ariko se ko abaruhunze ku ngoma ya FPR baruta ubwinshi abarutashye, ikibazo ni ikihe? Kubona tugeze n’aho abagore b’abajenerali mu ngabo z’igihugu cyangwa ab’aba ministres muri Leta bahitamo kujya kuba mu mahanga, mbona ari ikibazo kitoroshye nyamara.

    • Ikibazo erega si ukuva murwanda. Uwumva wese yabona amaramuko ahandi yemerewe kujyayo ubundi akajya agaruka afite ayo yakoreyeyo akayarira hano ninshuti ze numuryango akubaka amazu agahingisha amasambu ubundi agasubirayo gukorera andi, ahubwo ikibazo dufite ni abashaka kuzaruzamo barufashe

  • Nyakubahwa Prezida wa Repubulika muri iyi si nta kidashoboka byose ni question du temps.Ikiruta byose ni ukumva amarira ya rubanda rugufi ruri kurenganywa rwugarijwe n ubukene n inzara bakubitwa n’ abayobozi b ‘inzego z ‘ibanze ,abandi baraswa n ‘abapolisi abandi basenyerwa amazu yabo.ibyo byose ntabwo bitanga ikizere ko imbere hacu ari heza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *