• 14/12/2019 9:11 26

Ab’i Rwamagana bashumbushije uwatemewe inka 12 w’i Nyabihu

Kuri uyu wa Mbere hagati ya saa munani (14h00) na saa kenda (15h00) abaturage b’i Rwamagana barimo abacuruzi n’aborozi, bahaye Kabera Ndabarinze inka zirindwi mu rwego rwo kumushumbusha. Inka za Ndabarinze utuye mu mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga zatemwe taliki 24, Werurwe, 2019.

Umugabo avugira inka zahawe Ndabarinze

Uwitwa Karabayinga aherutse kwemerera itangazamakuru ko ari we watemye ziriya nka ngo yihimure kuri Ndabarinze ngo wanze kumuha inka yari yamwemere agahigira kuzamugirira nabi.

Icyo gihe yasabye imbabazi avuga ko ‘yabitewe na kamere.’

Ndabarinze watemewe Inka yashimiye bariya bagiraneza bamushumbushije.

Ejo ubwo bamushyikirizaga izi nka, yagize ati “Hari igihe umuntu akeka ko agukuye ku mata ariko aba yibeshya kuko aba atagukuye mu mugisha.”

Emmanuel Ndiramiye uyobora Umudugudu wa Rubare aho kiriya gikorwa cyo gushumbusha Ndabarinze cyabereye [ntabwo we ari ho atuye] avuga ko abaturanyi b’uyu muturage n’ubuyobozi bw’ibanze muri rusange bishimiye iki gikorwa.

Ndiramiye yashimye abaturutse i Rwamagana bakaza gushumbusha uriya muturage, avuga ko byerekana umutima wa kimuntu ukiri mu Banyarwanda benshi.

Itsinda ryagiye gushumbusha Ndabarinze ryari ryiyobowe na Abdoul Karim Bugabo Busisi.

Bamuhaye inka zirindwi zirimo imbyeyi ikamwa
Ab’i Rwamagana berekanye ubumuntu bashumbusha uwahemukiwe

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ariko reka ngire icyo nsaba uyu musa.Rwose ntazongere kuraza inka ku gasozi nk’uko yabikoze azisiga zonyine mu ishyamba.Nyabuneka azashake ikiraro.

  • Abanyarwanda Imana yabahaye umugisha utangaje. Ibi bintu biranejeje cyane.

  • Nibyagaciro rwose murakoze bana bimana murimfura pe izabasubirize aho mwakuye..nonese nyabihu naziriyanka ziri muri gishwati bananiwe kuremera umuturage
    Wabo. Akarere kazima! twizereko nibura ziriya zibura bazazimushumbusha
    Bitabaye ibyo ntaho baba bataniye nuwazitemye.

  • NIBYIZA GUFASHANYA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *