• 14/12/2019 6:55 31

Ab’i Musanze bishimiye cyane poromosiyo ya Tera Stori ya Airtel-Tigo 

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel-Tigo yamurikiye abatuye Musanze poromosiyo yise Tera Stori, abaturage bagaragaza ko babonye igisubizo ku bibazo bahuraga na byo birimo kutavugana n’inshuti ziri kure kubera ibiciro byo guhamagara ku mirongo y’indi Sosiyete bihanitse.

Abatuye i Musanze bavuga ko nta rungu mu gihe bafite Tera Stori

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2019, Airtel-Tigo yari i Musanze ivuga ibyiza bya poromosiyo ya Tera Stori. Isobanurira abakiriya bayo umwihariko wayo.

Poromosiyo ya Tera Stori yihariye ku kuba ikoreshwa mu guhamagara imirongo yose mu rwego rwo koroherereza abakiriya ba Airtel-Tigo.

Uwifuza gukoresha iyi pack ya Tera Stori yandika *255*4#, ubundi agakurikiza amabwiriza.

Tera Stori iri mu bice bitatu birimo Pack y’iminsi ibiri igura Frw 300 ifite iminota 210, pack ya Frw 1000 y’iminota 740 ndetse n’iy’ukwezi igura Frw 3500 itanga iminota 3200.

Habimana Jean Claude ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, avuga ko akazi kagiye koroha kuko akenshi hari ubwo bimusaba kuvugisha abakiliya kugira ngo amenye gahunda bafite y’umunsi.

Yagize ati “Airtel Tera Stori izamfasha mu kazi kange kuko iyo uvugana n’umukiliya bituma ahora akwibuka iyo afite ikiraka agiye gutanga, cyangwa ashaka kugira aho yerekeza.”

Mukamana Anitha na we agaragaza ko byabagoraga gukorana n’abantu adafite ubushobozi bwo kubavugisha ngo baganire igihe kinini, Airtel Tera Stori ngo irakomeza umubano abakozi bagiranaga n’ababagana buri munsi.

Niringiyimana Emmanuel uri kwifashishwa mu kwamamaza iyi Poromosiyo ya Tera Stori,  uyu ni wa musore w’i Karongi wahanze umuhanda mu gace akomokamo, avuga ko nta ko gisa nko kuganira n’inshuti n’umuryango umuntu yifashishije umurongo w’itumanaho umuha ubwisanzure.

Ati “Airtel Tera Stori ni pack itandukanye n’izindi kuko uyikoresheje abasha guhamagara imirongo yose kandi ku giciro kiri hasi. Izorohereza Abanyarwanda kuko ibaha umwanya bakaganira igihe kinini.” 

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, avuga ko iyi sosiyete y’itumanaho yahisemo kugira ubufatanye n’Akarere ka Musanze hagendewe ku kuba kari mu dutuwe cyane kandi gakorerwamo ibikorwa byinshi.

Ati “Musanze ni Akarere gatuwe cyane kandi gakorerwamo imirimo myinshi ibyara inyungu. Ubu bufatanye buzafasha mu gushyigikira ibikorwa byaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Rucyahana Andrew Mpuhwe, avuga ko imikoranire na Airtel-Tigo izafasha Musanze mu iterambere ryako n’iry’abaturage muri rusange, binyuze muri poromosiyo idahwema kuzanira abakiriya bayo ibisubizo mu kuborohereza mu mirimo yabo ya buri munsi.

Umuhanzi King James asusurutsa ab’i Musanze bitabiriye iki gikorwa
Abamotari bakoze umutambagiro bishimira ibikorwa bya Airte-Tigo na serivise nziza ibagezaho

NSHIMIYIMANA Dieudonne
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *