Abazaba bashinzwe itumanaho rya Joe Biden bose ni abagore | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:11 08

Abazaba bashinzwe itumanaho rya Joe Biden bose ni abagore

Ni ubwa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika abagize itsinda rishinzwe itumanaho rya Perezida  bose baba abagore. Itsinda rishinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika  ubu rigizwe n’abagore barindwi kandi buri wese afite icyo ashinzwe mu nyungu z’Umukuru w’igihugu.

Jen Psaki

Muri aba bagore harimo uzaba arebwa cyane n’ibibazo by’abanyamakuru ndetse no gusobanurira Isi yose ibikorerwa mu Biro bya Biden  witwa Jen Psaki, uzaba ishinzwe ibiro by’itumanaho no kuvugira ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Jen Psaki yigeze gushingwa itumanaho muri biriya biro ku butegetsi bwa Barack Obama wari wungirijwe na Joe Biden.

Joe Biden yagize ati: “ Ubu nishimiye gutangariza Isi itsinda ry’abagore barindwi bazaba bashinzwe kwita ku itumanaho ry’ibiro byanjye. Ni itsinda rigizwe n’abagore gusa.”

Abandi bagore bahawe akazi mu biro bya Perezida Biden bishinzwe itumanaho harimo Kate Bedingfield.

Uyu mugore yashinzwe kuyobora ibiro byihariye bishinzwe itumanaho.

Niwe wari ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden mu minsi ishize ubwo yari ahanganye na Donald Trump.

Ashley Etienne  nawe azaba ashinzwe ibiro by’itumanaho bya Visi Perezida wa USA, Madamu Kamala Harris.

Symone Sanders we azaba ashinzwe ubuvugizi mu biro bya Kamala Harris.

Pili Tobar niwe uzaba yungirije umuyobozi mukuru w’itumanaho mu biro bya Biden.

Karine Jean Pierre  we azaba yungirije Jen Psaki mu buvugizi bwa White House.

Umugore witwa Elizabeth Alexander we azaba ashinzwe ibiro by’itumanaho bya Madamu Jill Biden, umugore wa Perezida Joe Biden.

Bisanzwe bizwi ko abantu batangajwe na Perezida wa USA kugira ngo bajye mu myanya y’’itumanaho batirirwa bemezwa na Sena.

Mu Cyumweru gitaha hari andi mazina y’abagore bazafasha Biden mu kazi, hakaba hategerejwe izina ry’uwitwa Cecilia Rouse uzaba ashinzwe kuyobora abajyanama ba Perezida Joe Biden mu by’ubukungu.

Niwe mugore w’Umwirabura kazi uzaba ahawe uriya mwanya mu mateka ya USA.

Undi mugore uzatangazwa mu gihe kiri imbere ni  Neera Tanden uzaba ashinzwe ibyerekeye ingengo y’imari y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, akaba kandi ari we mugore wa mbere w’Umunyamerika ufite inkomoko mu Buhinde uzaba azaba ashinzwe uriya mwanya.

Aba bagore bafite inshingano yo kuvugira ibiro bya Perezida Biden na Visi Perezida wa Kamala Harris

Bitegerejwe kandi ko umugore witwa Janet Yellen wigeze kuyobora Banki nkuru ya USA yitwa Federal Reserve azatangwaho umukandida kugira ngo Sena imwemeze abe ariwe munyamabanga wa Leta ushinzwe imari, bita Secretary of Treasury .

Joe Biden na Visi Perezida we Kamala Harris bazarahirira kuyobora USA taliki 20, Mutarama, 2021.

Karine Jean- Pierre
Symone Sanders

Le Parisien

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *