• 08/12/2019 10:09 29

Abavuye i Muhura 330 basuye Urwibutso rwa Gisozi bamenya Amateka ya Jenoside

Itsinda ry’abaturage, abayobozi mu nzego za Leta z’ibanze n’abo mu madini ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bahavuye bamenye amateka menshi ndetse ngo bagiye kuyabwira abandi basize ku misozi y’iwabo.

Abantu bavuye i Muhura bagera kuri 330 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi n’ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 7 Kamena

Kagabo Emmanuel ni umucuruzi mu Murenge wa Muhura uri mu bari basuye hariye, yavuze ko baje bahagarariye abandi ngo bazababwire amateka ava mu gihe cy’Abakoloni kugera mu gihe Jenoside yabaye igahagarikwa n’ingabo zari iza RPA (Rwandan Patriotic Front) nk’uko bayasobanuriwe.

We nk’umucuruzi ati “Abacuruzi baguze imipanga yamaze abantu, isomo twahakuye ni uko tugomba kubaka igihugu cyacu, tugacuruza kugira ngo gitere imbere kitazasubira muri Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994.”

Avuga ko abacuruzi bakwiye kwitabira gusura ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside kugira ngo basobanukirwe n’amateka yabaye mu Rwanda.

Uwimana Shadia na we wo mu Murenge wa Muhura avuga ko urugendo bakoze rwabafashije gusobanukirwa amateka no gukomeza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Isomo tubonye ntidukwiye kumva ibihuha, twabonye amateka uko yagenze, n’uko yakurikiranye, nta we ukwiye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi dukwiye guharanira ko itazongera kubaho ukundi.”

Habumugisha Patrick waturutse mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo afite imyaka 25, we amateka yabonye ni mashya kuri we, ariko ngo yahakuye ubutumwa bwo kwiyubaka no kugira ikizere kuko yumvise ko Jenoside yahagaritswe n’urubyiruko.

Rugengamanzi Steven ubanza ibumoso avuga ko abaturage ibihumbi 30 batuye mu murenge bakwiye gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gikorwa nk’iki

Rugengamanzi Steven Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura avuga ko abaturage 330 bari mu modoka za Coasters 12, barimo abayobozi b’amadini, ab’inzego z’ibanze n’abaturage bahagariye abandi ari bo bari muri iki gikorwa cyo gusura ahari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ay’urugamba rwo kuyihagarika.

Ngo batekereje ko bakomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’amateka.

Ati “Jenoside yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’Abanyarwanda, ihagarikwa n’Abanyarwanda ni wo mwihariko wayo, iyo tuzanye Abanyarwanda hano umwe utari muri ayo mateka arushaho gusobanukirwa akamenya amateka y’iki gihugu aho cyavuye, n’iterambere tubona aho ryavuye kuko hari Abanyarwanda bahasize ubuzima bwabo yaba abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abapfuye bayihagarika kugira ngo Abanyarwanda bagire igihugu tubona uyu munsi, aba baje batahanye ubutumwa baragira icyo babwira abo basize hariya iwabo.”

Umurenge wa Muhura wahoze muri Perefegitura ya Byumba naho hari Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe, hari n’abagize uruhare mu guhisha abandi bakaba bashimira cyane uwari Padiri witwa Mario ngo wahishe abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo baticwa bakabasha kurokoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura avuga ko mu baturege ibihumbi 30 batuye Umurenge we, buri mwaka bazajya basimburana mu gikorwa nk’iki bagasobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda bagakora cyane kugira ngo igihugu gitere imbere.

Avuga ko abantu bakwiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakora kugira ngo bibagirwe agahinda kugira ngo umwe wagize uruhare muri Jenoside abone ko abantu batacitse intege.

Iki gikorwa cyari gifitanye isano no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka yaranze igihugu muri Rusange
Aha bari ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
Bavuga ko amateka bamenye ari menshi kandi yatumye barushaho gusobanukirwa
Aha ni ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ruri Kimihurura ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Nibyigiza gusura memorial centers knd Ndashimira ubuyobozi bw’umurenge wa Muhura kubwigikorwa cyiza,utazi iyo ava ntamenya n’,iyo ajya.

  • Uwo muyo zi wuwo murenge wa muhura yakoze cyane
    Guhuza inzego kugirango bakore urworugendo murwego rwokumenya amateka yigihugu cyacu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *