• 23/01/2020 12:35 56

Abavura amenyo ‘bahawe Diplome badakwiye’ barateganya kuziyambaza Perezida

  • Ngo abandi bose bagannye babumviye ubusa
  • Bamaze imyaka 6 basaba kurenganurwa, bitabaje UR, Inteko, MINEDUC;
  • Bemeza ko hari abakomeje kwitambika mu kibazo cyabo kubera inyungu zabo,…
  • Impamyabumenyi za A0 bahawe ziri munsi y’izo bafite za A1,

Abize ubuvuzi bw’amenya banakora uyu mwuga bavuga ko ikibazo k’impamyabumenyi (Diplome) zidahwanye n’ibyo bize bakigejeje mu nzego zishinzwe kugikemura ariko imyaka ikaba ibaye itandatu ntakirakorwa bakavuga ko baziyambaza Umukuru w’Igihugu kuko inzego zose zimubanziriza zanze kubarenganura.

Bavuga ko bahawe impamyabumenyi z’ibyo batigiye

Aba bavuzi b’amenyo 420 bize mu yahoze ari KHI (ubu yabaye ishami rya Kaminuza y’u Rwanda), mu kiciro cya mbere cya Kaminuza bize ibyo kuvura indwara zo mu kanwa muri rusange (Dentistry) banahabwa impamyabumenyi yabyo (Advanced Diploma in Dentistry).

Abarangizaga A1 bahitaga bajya mu kazi kuko igihugu cyari gikeneye aba bavuzi, muri 2008 basabwa gusubira kwiga kugira ngo barangize Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0).

Bigaga bazi ko bazahabwa impamyabumenyi ijyanye n’ibi bigaga (Bachelors’ in Dentistry) ariko baza gutungurwa no guhabwa iyitwa Bachelors’ in Dental Therapy iri munsi y’iyo bari bahawe barangije A1.

Umwe mu bayobozi b’Urugaga rw’Abavuzi b’Indwara zo mu kanwa (Rwanda Dental Association) utifuje ko atangazwa amazina agira ati “Ubundi Dental Therapist ni umuganga wo muri community [w’abantu bose] ubigisha koza amenyo, uvura indwara zoroheje, kuvura abana; mu bihugu bimwe na bimwe ntaba yemerewe kuvura n’abantu barengeje imyaka 12 cyangwa 18.”

Avuga ko abarangije mu byiciro bya mbere bumvaga iriya nyito ntacyo itwaye ariko ko ingaruka zayo batangiye kuzibona muri 2013 ubwo hari abashakaga kujya gukomeza amasomo y’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters’), kaminuza zikanga kubakira kuko ibyari byanditse ku mpamyabumenyi zabo bitagira kiriya kiciro.

Ati “Ntabwo turi ku rwego mpuzamahanga, turi Local ibyo dukora tubikorera hano mu Rwanda gusa, nk’iyo bavuga ngo igihugu kiri gufungura imiryango, abandi barinjira hano mu gihugu ariko twe ntabwo dufite uburenganzira bwo kwinyagambura.”

Barangiza A1 bahabwaga Advanced Diploma in Dentitry
Bajyaga kwiga bazi ko bagiye kwiga Dentistry
Barangiza A0 bakabaha Dental Therapy

 

Inzego zose bitabaje ntacyo zakoze

Kuva icyo gihe batangiye kwitabaza inzego zitandukanye zirimo na Kaminuza y’u Rwanda yanakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abarimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda bwiswe ‘Needs Assessment to explore challenges in our Existing program (BDT and BDS)’, bwagaragaje ko ibyo aba bavuzi b’amenyo bize n’izina bahawe bitandukanye.

Umuyobozi muri ruriya rugaga uvuga ko hari abakomeje kwitambika ikifuzo cyabo kubera inyungu zabo barimo n’abakora muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko buriya bushakashatsi butagiye hanze ariko ntihatangazwe impamvu.

Ngo hari na kaminuza zo mu bindi bihugu zashimangiye buri bushakashatsi nk’iyo muri Africa y’Epfo ubwo yakiraga umwe muri aba bavuzi wari ugiye kuhakomereza amasomo, basuzumye indangamanota (Transcript) ye baramubwira ngo “Ntabwo mwe mwize Dental Therapy ahubwo mwize Bachelors’ in Dental Science ndetse ntabwo mufite credits 480 ahubwo mufite 660.”

Undi wagiye muri Zambia na we bamubwiye ko atize Dental Therapy ahubwo yize Dental Surgery isa nk’iriya n’ubundi bari bigiye ya Dental Science, ngo yanahawe ikizamini cy’abinjira mu mwuga ubu ari gukora ibijyanye na Dental Surgery muri kiriya gihugu.

Aba bavuzi bifuzaga ko ikibazo gikemuka mu bwumvikane, bavuga ko banasabye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kubaha izina ry’ibyo bigiye cyangwa Kaminuza y’u Rwanda ikabemerera gusubira ku ishuri bakiga ibyaba bibura kuko hari Program nshya yabyo yatangiye ariko ntibagira icyo babasubiza.

Umwaka ushize biyambaje Inteko Ishinga Amategeko, ariko irinda irangiza manda yayo idahaye umurongo iki kibazo.

Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene wari mushya yitabye Inteko, bwa mbere abanza kuvuga ko MINEDUC igiye gusuzuma ibyo bariya bavuzi bize n’ibyo babura bakabyiga kugira ngo bahabwe impamyabumenyi ikwiye.

Ngo ku nshuro ya kabiri yasubiyeyo Minisitiri ahindura imvugo ngo kuko yari amaze kuvugana n’abakozi ba UR bavugwaho kwitambika muri iki kibazo kubera inyungu za bamwe.

Nyuma yaho bavunyishije mu Rwego rw’Umuvunyi ariko na ho amaso yaheze mu kirere kuko ibaruwa bandikiye urwego imaze amezi umunani nta gisubizo barabaha.

Umwe muri bo yagiye muri Zambia ahabwa uburenganzira bwo gukora nka Denatl Surgeon

 

Perezida bazamwegera nk’umubyeyi…Bafite ikizere

Aba banyamwuga bavuga ko biyambaza inzego bakurikije uko zikurikirana, bavuga ko ubu nibava mu rwego rw’Umuvunyi bazagana Umukuru w’Igihugu bakamutekerereza ikibazo kandi, bizeye ko bazahavana igisubizo kizabanyura kuko ngo basanzwe bamuziho ubushishozi buhanitse.

Bavuga ko ikifuzo cyabo nicyubahirizwa bizabafasha gutanga serivisi zinoze kuko bazaba babonye ubushoboze bwo gukomeza kwiga bizanazamura ireme ry’ubumenyi bafite.

Umwe muri bo ati “Ni twe tuvura igihugu cyose, guhera ku Bigo Nderabuzima kugeza ku Bitaro by’Uturere n’ibitaro by’ikitegererezo, na ‘mission za Army Week Outreach’ ni twe tuba twiganjemo mu bazikora, no mu butumwa bwo hanze bw’amahoro ni twe tugendamo tugafasha.”

 

Muri UR ngo bategereje ikizava hejuru…

Dr Kagwiza Marie Jeanne uyobora ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubuvuzi, avuga ko bariya baganga bagitangira kwiga mu 1998 bamaraga imyaka itatu biga ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa muri rusange (Dentisterie) bagahabwa impamyabushozi ya Advanced Diploma.

Nyuma ngo hajeho uburyo bwa ‘Bridging’ bwo kubafasha kurangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Dental Therapy banaherewe impamyabumenyi.

Muri ririya shuri hamaze kuza irindi shami rya Dental Surgery ngo ni bwo bariya bize Dental Therapy batangiye kuvuga ko bize bimwe na bariya bityo ko bakwiye guhabwa impamyabumenyi zimwe.

Dr Kagwiza agaruka ku nzego zagiye ziga iki kibazo, akavuga ko bariya bavuzi bakwiye kumva ko ibyo bize bitandukanye n’izina bashaka, gusa ngo inzego ziracyakora inyigo z’icyakorwa kuri iki kibazo.

Peace Uwambaye uyobora ishami rya Dental Therapy muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko na bo bategereje ikemezo kizava muri ziriya nzego zashyikirijwe kiriya kibazo.

Agaruka kuri buriya bushakashatsi bwakozwe ariko ibyabuvuyemo ntibishyirwe hanze, akavuga ko igisubizo kuri iki kibazo kizaturuka mu icukumbura rya gihanga rizakorwa ku bijyanye n’integanyanyigisho (Curriculum) yifashishijwe ubwo bariya bavuzi bigaga.

Ati “Bakareba iryo zina bahawe, bakareba scope, bakareba mu zindi Kaminuza zo hanze uko bimeze, bakabitangaho umwanzuro cyangwa bagatangaho umurongo.”

Avuga ko ubushake bwo gukemura iki kibazo buhari ariko ko nk’ubuyobozi bwa Kaminuza bakora ibiri mu bushobozi bwabo ibindi “tukabishyira inzego zidukuriye, ntabwo tuba twicaye turagerageza buriya igisubizo kizaboneka dufite ikizere.”

Mugarura John ushinzwe amasomo muri UR avuga ko amasomo bariya baganga bize ari aya Dental Therapy ariko koko nk’uko babivuga bize menshi.

Ati “Ikibazo ahubwo ni uko baba barize make, ariko kuba barize menshi byo ntacyo bitwaye kandi no mu mirimo bitwara neza rwose.”

Avuga ko ikosa ryabaye mu gutegura integanyanyigisho yabo ndetse ko byanatumye ririya shami riba rihagaritswe muri UR kugira ngo habanze hakorwe inyigo izagaragaza amasomo abiga ririya shami bagomba kwiga.

 

MINISANTE yo iti “Ikibazo cyarakemutse”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko ikibazo cyari kiri mu maboko ya Minisiteri y’Uburezi ariko ko aho agiherukira cyari cyahawe umurongo.

Avuga ko bariya bavuzi basobanuriwe ko bari mu byiciro bibiri; icy’abize Dental Therapy n’icy’abize Dental Surgery ndetse ko n’ibyo bize bitandukanye.

Dr Gashumba uvuga ko ibi byiciro byombi bikenewe kandi ko n’imirimo yabyo ihari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, avuga ko mu gukemura kiriya kibazo, basobanuriye abize Dental Therapy bifuza kuba ba Dental Surgeon ko hari ibyo bagomba kwiga.

Ati “Ikibazo cyari gihari bibeshyaga ko ari ukugenda agafata nk’udusomo tubiri cyangwa dutatu ariko ntabwo ari uko bigenda, ntabwo watangira ngo ntiwige anatomy, ntiwige Physiology ukarangiza bwacya ukavuga ngo urashaka kwitwa umuganga udakoze stage cyangwa utagize ute, bisaba byinshi.”

Minisitiri Gashumba avuga ko niba bataranyuzwe cyangwa hari ibyo batasobanukiwe bakwiye gusubira kuri Minisiteri y’Uburezi ikabasobanurira byimbitse.

Umuseke wagerageje kuvugisha Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, mu cyumweru gishize ubwo yahamagarwaga n’Umunyamakuru akamwibwira, yahise avuga ko ahuze ko aza kumuvugisha.

Kuva icyo gihe ntibiradukundira ko twongera kuvugana kuri Telephone n’abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri iyi Minisiteri bose batubwiye ko batabasha kuboneka.

Ubwo iki kibazo cyagezwaga mu Nteko Ishinga Amategeko muri 2018, Min. Dr Eugene Mutimura yavuze ko hagiye gukorwa icukumbura kuri iki kibazo hakarebwa ibyo bariya bavuzi bize mu kiciro cya mbere cya Kaminuza no mu cya kabiri kugira ngo barebe niba ibyo bize bishobora kubemerera kwitwa ba Dental Surgeon, haba hari amasomo babura bakaba bayiga.

Yasubiyeyo yahinduye imvugo nk’uko abize Dental Therapy bavuga, avuga ko ikibazo ari bariya bifuza kuba dental Surgeon kandi barigiye kuba Dental Therapist.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

52 Ibitekerezo

  • no comments kbsa, amahirwe masa!!!!!!!!!!!

  • Ni akumiro!Njye sinumva ukuntu ikibazo cyoroshye nk’iki kimara imyaka 6 kitarabonerwa umurongo kdi tuzi neza ko igihugu cyacu kiyobowe neza!aba bantu barenga 400 bakorera igihugu kuki ikibazo cyabo kidakemurwa ahubwo abayobozi bose bakitana ba mwana?ese ubu tubite abasazi basaba kurenganurwa kandi batararenganyijwe cg se bazi ibyo barimo?
    MINEDUC niyo ikwiye gushakira umuti ukwiye iki kibazo niba minister bimunaniye nagire ubutwari yegure avuge ko akazi kamunaniye hajyeho undi uzagikemura ariko aba bantu bo guhora barira !Bayobozi mwibuke ko aba baganga aribo batuvura twebwe rubanda rugufi.Murakoze

    • Ariko Perezida nawe yaragowe pe, ibibazo byose by’abanyarwanda niwe ugomba kubirangiza hari ababishinzwe banga kubikemura? Ikibazo cy’aba bantu kirumvikana cyane, ntabwo watangira wiga ikintu runaka ngo nurangiza ikiciro cya mbere wigishwe ibiciye munsi igihe ugeze mu cyiciro cya 2. Iyo usuzumye ku rwego mpuzamahanga usanga amasomo aba bantu bigishijwe atandukanye n’impamyabumenyi bahabwa, dentistry na dental therapy ni ibintu 2 bitandukanye mu myigire, ni nkuko wakwiga courses za gikomando mu ishuri rya gisirikare warangiza ukigishwa kurashisha imbunda z’umusada barangiza bakavugako wigaga kuba DASSO. Minisitiri Gashumba nawe ibyo yakivuzeho biragayitse, byerekanako nawe atumva neza ibibazo aba ashaka gusobanura, ariya masomo y’anatomy na physiology avuga sinzi niba yarabanje kumenyako bariya batayize, bataranayize ku rwego we atekereza bashobora guhabwa short courses ariko izi manza z’amafuti zikarangira kuko nawe ibyo avuga nta shingiro n’ubusesenguzi bwimbitse bubirimo. Aba bantu nabagira inama ko mu kwitabaza HE banatangira gushaka avoka utyaye bakarega UR na MINEDUC, kuko urubanza rwabo rufite ishingiro kuko hakitabazwa ba experts bakarutangaho ibisobanuro byimbitse. Njye nisabiraga HE ko hasanzweko aba bantu barenganyijwe nkana, guhera kuri Minister Mutimura, Gashumba, abo muri UR mu ishami ry’ubuvuzi basezererwa mu nshingano bafite kuko imikorere iciriritse irimo no kutumva ibibazo ntigikenewe muri kino gihugu.

  • iki kibazo ntabwo kizapfa gukemuka mu gihe cyose school of dentistry ikiyobowe na Dr Mumena kuko niwe wagiteje abari muri iyo nama ubwo izina rya DENTISTRY ryasimbuzwaga DENTAL THERAPY barabimushinja ko yabayobeje ngo yababwiye ko iwabo bihari kandi bifitiye igihugu cyabo akamaro yirengagiza ko mu rwanda batangiriye muri dentistry kandi ko utatangirira muri program imwe ngo ukomereze mu yindi.Rero Dr Mumena akwiye kubibazwa ndetse inzego z’umutekano zikwiye kumukurikirana kuko yaje muri 2008 abeshya ngo ni specialiste biza kugaragara nyuma ko abeshya birangira Rwanda Military hospital ,CHUK hose bamuhagaritse.

  • Murakoze kubw’iyi nkuru. Ariko Hari uburyo ikibazo cyacu bakivuga nabi mu buryo kitari.

    Nyakubahwa Minister of Health ntabwo aba dental therapy dushaka kuba aba surgeon nkuko mwabivuze ndetse n’abandi bayobozi bagiye babivuga.

    Ahubwo dushaka gusubirana izina twambuwe ariryo dentistry, kuko izina dental therapy riri hasi cyane yibyo twiga, rikabuza umuntu gukomeza kwiga ibijyanye n’amenyo Kandi scope yize ibimwemerera ariko kubera izina ntibikunde.

  • Ikibazo cyabaganga bavura amenyo kirumvikana, gusa ndumva abayobozi mu nzego zitandukanye batacyumva neza, Ndumva badashaka kwitwa aba dental surgeon nkuko Byavuzwe ahubwo nugushakarwa izina rijyanye nibyo bize bikabashyira ku isoko mpuzamahanga kdi bakarushaho gukomeza amasomo yabo mu byiciro byisumbuye nkabandi bose. Izina bafite rya Dental therapy ntago ribemerera ibyo byose bifuza kdi birakenewe

    Abayobozi bagerageze kumva neza ikibazo gihari kdi cyatanzwe kuko ntibyumvikana uko ikibazo kimara imyaka 6 kitarakemuka. Mu gihugu cyacu ntamwanya dukwiye gutakaza mu kudaha ibisubizo byibibazo bibangamiye abaturage (Abanyarwanda).

  • Iriya registration form bakurikirane barebe ko atari impimbano kuko yo ndabona yanditseho Dentistry.

  • aba bantu ni barenganurwe rwose kdi twizera inzego zacu zizi gucumubura ikibazo nkiki kigakemuka byihuse! Ntabwo umuyobozi wigihugu yakemura ibi byose nibyurucabana nkibi. Nibireke kuba “Personal” ngo bahezwe mugihirahiro nkaho harebwe inyungu zigihugu.

  • Iki kibazo kimaze iminsi myinshi kandi gihangayikishije abize uyumwuga.izina bahawe niba rihabanye nibyo bize bakwiye kurenganurwa.niba inzego zibishizwe ntacyo zabafashije kandi zibonako bibangamiye abenegihugu igihe niki ngo president wacu anenyeshwe kandi afashe ababaganga kuko ntibadafashwa bizaba ikibazo kinini cyane yuko batemerewe gukora competition hanze yigihugu cyacu.nibyizako leta yacu yakwita kunyungu zarubanda kurusha bamwe bafite inyangu zabo bwite igafasha ababaganga kuko nayo ibizinezako barenganyijwe.

  • Iki kibazo kimaze iminsi myinshi kandi gihangayikishije abize uyumwuga.izina bahawe niba rihabanye nibyo bize bakwiye kurenganurwa.niba inzego zibishizwe ntacyo zabafashije kandi zibonako bibangamiye abenegihugu igihe niki ngo president wacu amenyeshwe kandi afashe ababaganga kuko ntibadafashwa bizaba ikibazo kinini cyane yuko batemerewe gukora competition hanze yigihugu cyacu.nibyizako leta yacu yakwita kunyungu zarubanda kurusha bamwe bafite inyungu zabo bwite igafasha ababaganga kuko nayo ibizinezako barenganyijwe.

  • Icyo navuga haba kuri UR, MOE,HEC nuko nibadashishoza ngo bumve ampuruza y’abegenerwa bikorwa bakishinga ibyo Dr Mumena abashuka ngo ni inzobere bazisanga baguye mu ruzi barwita ikiziba. Ubundi kandi bakangombye kwigira ku mateka kuko ibyo Dr Muhumuza yabagushijemo byari kubabera isomo rituma na Mumena atongera kubagusha mu ikosa. Mushyiremo ubwenge n’ubwenegihugu murenge amoshya y’abanyamahanga barengera umugati wabo.
    Ikindi kandi mwakagombye kwibaza impamvu muri Dental nta mu expert w’umunyarwanda turagira, ese nuko abayize bose ari abaswa? Cg ni ayo makosa yagumye gukorwa nkana na ba Mumena batudindirije domaine? Ndabashimiye.

  • Nyakubahwa Dr.Diane ibi bintu wakabaye ariwowe uba nyambere kubikemura ufatanyije na Mineduc ariko uravuga ko program bize batigishijwe Anatomy&Physiology kandi niwowe wakabaye ubikemura kuko scope of practice yibigendanye nibyabiga ibyubuzima ibarizwa muri Minisante nonese ko bihari ko byizwe ahubwo wakabaye uvugako credits za anatomy&physiology zitandukanye nizaba dental surgeon aho kuvugako ayo madomo atizwe transcript zirahari.
    Ikindi ntago dentl therapy ishaka ko bayivunjira dental durgeon nimufufashe mwe kuryamira ukuri mwakabaye Minisante&Mineduc&UR mukemura ibi bibazo kuko cyaneko bibagwaho byaratejwe Nabo banyamahanga bashakaga umugati wokurya bagahindira izina dentisry to Dental therapy ngo bakomeze bayobore.twebwe abanyagihugu babe Local.Mushishoze mureke kuburana urwandanze mwese ukuri murakuzi.

  • Aba bize “dental therapy” ku rwego rwa Ao nibareke gushaka guhabwa diplome z’ibyo batize.

    Niba bashaka guhabwa diplome ya “Ao dentistry” nibemere basubire mu ishuri bahabwe andi masomo ajyanye na programe ya Ao muri dentistry.

    Gushaka kunyura iy’ibusamo bitabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ntabwo aribyo. They should be honest, ntabwo Perezida wa Repubulika yakwemera ko hatangwa diplome abantu batigiye. Ibi bintu ni “academic” ntabwo ari “politic”.

    Iki ni ikibazo gikomeye kireba ubuzima bw’abantu udapfa gukinisha. Nitureke gushyiramo amarangamutima.

    Abantu nibareke umuco mubi wo guhabwa ibyo batavunikiye. Umwuga w’ubuganga ugomba guhabwa agaciro kawo. Abawukora bagomba kwiyumvisha ko hatavura igipapuro/diplome ahubwo havura ubumenyi n’ubushobozi uwabyigiye afite.

    • Karenzi ndakumenyesha ibi bikurikira:
      1.wasobanura gute ukuntu umuntu atangirira muri Dentistry akabonamo A1,hanyuma yagaruka gukora A0 ukamuha A0 in dental therapy nyuma yo kongeraho umwaka 1 gusa?Niba Ari academic kuki batabahaye A0 in Dentistry ko ariyo Bari batangiriyemo?

      2.Kuki ibindi bihugu birimo South Africa twese twemera ko yateye imbere mu burezi hano muri Africa ,yemeje ko aba bantu batize Dental Therapy ahubwo bize Dental Sciences ikanabitangira equivalence?Urakeka ko uwo yabahaye ruswa kugirango bamuhe iyo equivalence?Kuki China nayo yabyemeje?Zambia?

      3.Aba babatijwe Dental Therapists niba utari ubizi ndakumenyesha ko ku isoko ry’umurimo iyo bari mu kazi ibyo bakora byenda gusa n’ibyo abitwa Dentists bakora itandukaniro ni ibintu 2 gusa uzabibabiririze bazabikubwira.Wasobanura gute ukuntu abantu bize programs 2 zitandukanye nk’uko abayobozi babivuga bakora ibintu bimwe kugeza ku kigero Kiri hejuru ya 90/100?Ntubona ko harimo ikorosi wowe?

      3.academically,Ni gute waha umuntu admission letter ya Dentistry,hanyuma akiga umuha transcripts zanditseho dentistry,yajya kurangiza kwiga nyuma y’imyaka 4 ukamuha degree yanditseho dental Therapy?niba URI academician urumva ibyo bintu bisobanutse?

      4.Ese ko aba bavuga ko bashaka ko bahabwa amasomo abura ngo babe full dentists nkuko batangiye bitwa,Kandi bakaba biteguye kwiyishyurira batifuza kuba umuzigo kuri leta,kuki Mineduc itabibemerera?

      5.Kuki see research UR yikoreye ubwayo,yagaragaje ko difference hagati y’ababatijwe Dental Therapists na Dentists Ari ntoya cyane ,wowe ushingira kuki uvuga ko bihabanye?

      5.Umuyobozi ushinzwe amasomo muri UR yabisobanuye neza cyane ati:Cyakora koko bize amasomo menshi cyane ugereranyije na dental therapists,none se wowe wigisha umuntu ibintu byinshi cyane warangiza ukamuha diplome iri hasi cyane y’ibyo yigiye?Ubwo se ibyo twabiya iki?

      Nsoza,abiswe dental therapists uko wagoragoza kose sibyo na gato,ahubwo Mineduc nishake abahanga mu bya academic badafite uruhande babogamiyeho hanyuma barebe iyo gap hagati y’aba baganga ,bakore bridge program ivanaho iyo gap,ikibazo gukemuke ntawe uhutajwe!
      Ikindi kuba bavuga ko baziyambaza umukuru w’igihugu,Ni uburenganzira bwabo 100/100 kuko Ni abanyarwanda Kandi Bari mu Rwanda Kandi bakorera u Rwanda,wibatera ubwoba!

      • @Karenzi, amarangamutima ni wowe uyafite ahubwo! kuko uru rubanza ni urucabana, ntukeke ko iki kibazo batinyutse kukujyana kwa His Excelllence atari uko babona ko bafite entierement raison!Wowe ntunibaza uti kuki UR yabaye ifunze icyo bita ‘ dental therapy’ ??Au fait basanze barakoze amakosa akomeye!

  • Jye ndashima byimazeyo ikinyamakuru umuseke kuko gihora gikora ubuvugizi ku bantu barengana,dore urugero:
    umuseke.com bavugiye aba bakurikira:
    1) Abaturage baho bita bannyahe
    2)Cooperative yibatse ibagiro i Lubavu ibisahiranda bikaryigabiza
    3)Aba baganga
    Hari cases nyinshi cyane z’abasenyerwa n’ababa mu mazu asa nabi cyane
    So turashimye cyane mukomeze gitya muzaba ikinyamakuru cya 1 gikunzwe.

  • Ariko se iki gihugu haracyarimo abantu barenganya abandi mwene aka kageni aba baganga barenganuwe koko ese niba UR iri mukuri kuki ubushakashatsi bukorwa bakabuniga bagatuma budasohoka aba baganga ntabwo bashaka kuba aba dental surgeon nkuko mubivuga barashaka izina ryabo rya mbere rya dentistry noneho bikabafasha kuba noneho babasha gukomeza kwiga no hanze abafite ubushobozi noneho bakabona rya zina rya dental surgeon ariko ntibishoboka kubera iri zina mwabahaye kdi ridahura n’ibyo bize hanze dental therapy iri hasi y’ibyo bo bize kure kuki yo yigwa imyaka ibiri iki kibazo nigikemuke pe nuko birakanije 6 years?

  • Igihe kirageze ko mureka kwirirwa mujijisha abanyarwanda, Bachelors’ in Dentistry (Bdent)ntibaho, kuko nubwo mwaka izina inganya agaciro na DDS,DMD,BDS, na Bdent ariyo musabwa kwitwa, ikibazo gikomeye muhindura degree zanyu babaha ibyo mushaka mukagirango mugusha mu makoza abayobozi bose. Niba ibyo mvuze ataribyo nimumbwire. Murakoze

    • Wowe wiyise ukuri ikigaragara ushobora kuba uri mubari inyuma yiki kibazo, ese usibye ariya mazina 2 ya degree urimo kutwereka, ikindi werekana gituma wemezako aba bantu bize dental therapy ni iki? Harya ngo nta Bachelor in dentistry ibaho? Uri muri bamwe HE yise injiji zize, reba hano urugero nguhaye, ubutaha ujye unandika ariko wabanje no gushakashaka:

      https://www.uic.es/en/studies-uic/dentistry/degree-dentistry

    • sha mbuze izina nkwita kabisa!Jya ubanza usome, ubaririze, usobanuze nshuti yanjye! Mwebwe muri muri defense y’ibinyoma kandi amaherezo y’ikinyoma akunze kuba mabi! ntabwo uri KURI uri KINYOMA !

  • ubukoko abayobozi ntibabona aho ikibazo kuri guhabwa admission letter yandiho ko uziga dentistry, hanyuma degree hakazaho dental therapy,

    • Kazungu, kuva kuri Admission letter ugera kuri degree ni urugendo runini, harimo ibintu byinshi byakumenyesha ko uri mu nzira igana kuba dental therapist cyangwa dentist. ntabwo rero wabiba amasaka, ngo uyabagare, niwoherezayo abasaruzi ubabaze impamvu batakuzaniye umuceri kandi uziko wahinze amasakai!!

  • Ariko se ni gute kuri diplome hasohoka izina ritandukanye na faculty/department umuntu yakurikiye? Niba bimeze bityo kubikosora biroroshye, ariko se da niba umaze imyaka ine cyangwa ibiri; Bac1 ibizamini ukora , indangamanota, ikarita y’ishuli kuri superscription zabyo hariho dental therapy, ugeze Bac2, bacc3, na Bac4 niko bikimeze urinze uhabwa degree ariko bimeze, ubwo murumva guhindura izina rya degree rikaba dentistry bishoboka??? umuntu wiga kaminuza yiga azi icyo azaba cyo ntabwo akimenya arangije! Njye mbona reclamation zaragombaga kubaho mbere bakibona program y’amasomo

  • Kazungu, kuva kuri Admission letter ugera kuri degree ni urugendo runini, harimo ibintu byinshi byakumenyesha ko uri mu nzira igana kuba dental therapist cyangwa dentist. ntabwo rero wabiba amasaka, ngo uyabagare, niwoherezayo abasaruzi ubabaze impamvu batakuzaniye umuceri kandi uziko wahinze amasakai!!

  • Iyi nkuru yanditswe neza rwose, ikibazo kirigaragaza rwose, ntitwaveba cyane nababisubiza muburyo butandukanye, ikiri ikibazo cyane nukwirengagiza ukuri cyane se ugasubiza uko ubyumva ntamakuru yimbitsi ufite, ugendaye gusa kuyo wenda waba bahawe namugenze wawe nawe ushobora kutayatanga neza.

    uriya ushinzwe amasomo@Ur, yabivuze neza, abantu bize byinshi, none wasobanura gute ukuntu abantu biga byinshi hanyuma bakabura amahirwe yo gukomeza kwiga, kandi koko na perfomance zigaragaza.
    ur nayo yatangiye gutera intambwe yo kuba bahagaritse iri shami, kuko ntabwo byaba ari byiza gukomeza kwinjiza abana babanyarwanda munzira ifunze.

    Nyakubahwa Dr diane ati Dental tharapy na surgery biratandukanye, ibyo niko biri rwose, umuntu wese niko abyumva, ariko wakibazo ukuntu abantu bitiranya ibibazo, ntawe ushaka kuba umusurgeon ahubwo turasaba izina rihwanye nibyo twize, ridufungurira amayira yo kwiga twongera ubumenyi. biragaraga ko bamwe bamwe mubatishimiye ko twahabwa ibidukwiye aribo batanga amakuru atariyo avugako twifuza dental surgery bigatuma abayobozi badasubiza ikibazo baba babajijwebakakinyura kurunda.
    umwarimu wese iyo yigisha atanga inama ko kumva ikibazo neza burya unagisubiza neza. turifuza ko bumva neza ikibazo kuko nokirenga ngiza nkana, cyangwa ukagaragaza ko utacyumvishije bibabaza cyane abagifite kandi bari bagutezeho igisubizo.
    plz uzasubiza wese ahuza bdt na BDs azamenyeko yasubije ikibazo kitaricyo. turashimira intambwe yatangiye guterwa itangiye kugaragaza ko koko ikibazo gihari, ibyubwo nushyakashyatsi n ‘ibindi bijye ahagaragara. dufite icyizereko bizakemuka kuko Nyakubahwa president turamwizera cyane, ntakunda ibintu byakarengane.

    Twe, twiteguye kwakira neza igisubizo icyaricyo cyose Nyakubahwa azaduha, kuko izindi nzego yitabajwe zitashatse kubyumva neza, ndetse zukanyura kuruhande, zitanga ibisubizo binyuranye n’ikibazo cyabajwijwe kandi gihari.

    murakoze cyane dukanda Igihugu cyancyu.

  • ikiri ikibazo cyane nukwirengagiza ukuri cyane se ugasubiza uko ubyumva ntamakuru yimbitsi ufite, ugendaye gusa kuyo wenda waba bahawe namugenze wawe nawe ushobora kutayatanga neza.

    uriya ushinzwe amasomo@Ur, yabivuze neza, abantu bize byinshi, none wasobanura gute ukuntu abantu biga byinshi hanyuma bakabura amahirwe yo gukomeza kwiga, kandi koko na perfomance zigaragaza.
    ur nayo yatangiye gutera intambwe yo kuba bahagaritse iri shami, kuko ntabwo byaba ari byiza gukomeza kwinjiza abana babanyarwanda munzira ifunze.

    Nyakubahwa Dr diane ati Dental tharapy na surgery biratandukanye, ibyo niko biri rwose, umuntu wese niko abyumva, ariko wakibazo ukuntu abantu bitiranya ibibazo, ntawe ushaka kuba umusurgeon ahubwo turasaba izina rihwanye nibyo twize, ridufungurira amayira yo kwiga twongera ubumenyi. biragaraga ko bamwe bamwe mubatishimiye ko twahabwa ibidukwiye aribo batanga amakuru atariyo avugako twifuza dental surgery bigatuma abayobozi badasubiza ikibazo baba babajijwebakakinyura kurunda.
    umwarimu wese iyo yigisha atanga inama ko kumva ikibazo neza burya unagisubiza neza. turifuza ko bumva neza ikibazo kuko nokirenga ngiza nkana, cyangwa ukagaragaza ko utacyumvishije bibabaza cyane abagifite kandi bari bagutezeho igisubizo.
    plz uzasubiza wese ahuza bdt na BDs azamenyeko yasubije ikibazo kitaricyo. turashimira intambwe yatangiye guterwa itangiye kugaragaza ko koko ikibazo gihari, ibyubwo nushyakashyatsi n ‘ibindi bijye ahagaragara. dufite icyizereko bizakemuka kuko Nyakubahwa president turamwizera cyane, ntakunda ibintu byakarengane.

    Twe, twiteguye kwakira neza igisubizo icyaricyo cyose Nyakubahwa azaduha, kuko izindi nzego yitabajwe zitashatse kubyumva neza, ndetse zukanyura kuruhande, zitanga ibisubizo binyuranye n’ikibazo cyabajwijwe kandi gihari.

    murakoze cyane dukanda Igihugu cyancyu.

  • Ese koko niba mwumva murengana amategeko n inkiko biberaho iki? muzigane nyakubahwa nawe yaragowe!

  • Injiji butwi!! wagiye ubanza ugasoma bihagije mbere yo guhubuka.

  • CMHS ifite ibibazo nabataravuga bazavuga! ikwiye kureba aho isi igeze ikagendana nayo, kd itarenganyije nabo ya traininze. hari department zagiyeho ari nko gutanga first aids bitewe naho igihugu cyari kiri arko uyu munsi wa none bikwiye guhinduka. urugero ni nkiyi dentistry, A1 muri dentistry ntibaho rwose ibi na department nka ophthalmology ishobora kuzabyisangamo yo na bachelor yayo ntibaho kuko ni speciality nyuma ya medecine ,uhindukire undebere clinical medecine yo wagirango yagiyeho itanatekerejweho ubu se murambwirako ibibazo birimo hariya bizabona umurongo? hakiyongeraho nabayobozi benci bayirimo badashoboye ukongeraho na ruswa yo mu rugaga rw’ abavura ! yewe bikwiye guhinduka p

  • abantu musaga 400 byiyongera kukuba muri abaganga mwabuze umunyamategeko ubaburanira? hanyuma abo muteza urubwa like Dr Mumena bagahanwa bagacibwa namande cg mwatinye ko ari Ur or MINEDUC ? cg namwe mufite impamvu mubitinya hhhh!

  • hh birababaje cyane rwose gushaka guca short cut ukajijisha abantu kugira ngo nibagwa mumutego bakabaha bachelor of dentistry akokanya muzahita muba offocial dentist ( DR) LIKE nkabigiye bachelor of dental surgery. dentist or dental surgeon nuwize bds ntabwo aruwize bachelor of dentistry. uwomutego ntawawugwamo ni trick mushaka mugukoresha kandi ntabwo aribyo!!!

    • hahahahahaha, ariko kuki mushaka gukomeza ibintu byoroshye?Nose se MORATA we, iyo ufashe admission letter ya “Dentistry” ukiga curriculum izwi ya ‘dentistry’ , baguha degree ya ‘Dentistry” ngo wajijishije abantu? come on!! Mujye mumenya gukora ibintu bifite gahunda!

  • Wowe wiyita ukuri urumwe mubakomeje guhisha ukuri kukibazo cyababanyarwanda barenganyijwe nabashyize inyungu zabo imbere zibangamira rubanda rugufi rwinzirakarengane.nigute ubeshyako hatabaho bachelor’s degree in dentistry!ukwiye kubanza kumenya ukuri mbere yokuyobya uburari abakwiye gufasha abarenganye.ndasoza nkwibutsako bachelor’s degree in dentistry ihari kandi ibaho .

  • Wowe wiyita ukuri urumwe mubakomeje guhisha ukuri kukibazo cyababanyarwanda barenganyijwe nabashyize inyungu zabo imbere zibangamira rubanda rugufi rwinzirakarengane.nigute ubeshyako hatabaho bachelor’s degree in dentistry!ukwiye kubanza kumenya ukuri mbere yokuyobya uburari abakwiye gufasha abarenganye.ndasoza nkwibutsako bachelor’s degree in dentistry ihari kandi ibaho .

  • Abantu benshi ntibasobanukiwe iby’iki kibazo kdi buri wese agisobanura mu nyungu ze bwite. Ariko njye nakurikiranye iki kibazo nk’umuntu wabaye mu ma nama menshi yagiye ategura ibi bintu. Ndabisobanura muma parties:

    Gusa iki kibazo abakiri i nyuma ni Dr Immaculee Kamanzi na Dr Mumena noneho bakifashisha abandi bantu badakunda iterambere ry’abandi kuko bibahesheje imibereho muri iyi minsi. Twakwibaza uruhare rw’aba bantu 2 mu ibangamirwa ry’ikemurwa ry’iki kibazo ;
    Uyu Dr Immaculée Kamanzi wakorerag CHUK yize muri Congo i Kinsasa kandu uko bigaragara ku mpamya bumenyi afite yarangije muri 1993. Afite Diplôme yanditseho ko ari “graduant en Dentisterie ». Hamwe nabagenzi be bize hamwe muri Université de Kinsasa barwanoje cyane ko abantu bize Dentistry A0 bahabwa diplôme zitwa uko cabinet yabize .

    Ubundi A0 yabayeho nyuma y’imyaka myinshi higwa A1. Icyo gihe A1 yatangaga Advanced Diploma in Dentistry. Ubwo rero A0 yagombaga kuza yitwa Bachelor in Dentisty. Kuko ntago bibago ko program ya advenced diploma in dentistry ihinduka Bachelor in Dental Therapy.

    Iri zina rya Bachelor in Dental Therapy ryazanywe na Dr Muhumuza ndetse Dr Mumena. Aba barebye kure ariko abugaga icyo gihe ntibigeze babisobanukirwa kuko ntawari wakarangije ngo ahure n’imbogamizi duhura nazo muri iki kige.

    Ubwo rero Immaculée n’itsinda rye ibi babyakiriye neza cyane nubwo programme yabo bize iyo uyigereranije niya dental therapy usanga itandukaniro ari ntaryo. Ndagirango mbibutse ubwo Dr Muhumuza yazanaga igitekerezo cy kuzana A0 muri dentisterie yabaishwaniya na Immaculée cyane kuko icyo gihe Immaculée yari ahagaraririye Rwanda Dental surgeons Association. Ababyibuka neza muri oral health conference yabaye Immaculé yaheje cyane Dr Muhumuza kuko batari bakumvina neza kuri iyo ngingo.

    Immaculée rero nkuwaruhagarariye Association y’aba surgeons yakoze uko bishoboka arwanya ko bachelor of dentistry ibaho. Twakoranye inama zigeze kuri 5 zivuga kuri ibi bintu ndetse tunafashijwe n’aba HRH ariko biba iby’ubusa. Ndibuko Dr Muhumuza yavuga ati ni mutumviikana mwe banyarwanda njye ntacyo nabafasha kandi ndi umunyamahanga.

    Kuki Immaculée yarwanije izi diplôme : Nababwiye ko Immaculée nk ‘umuntu ufite diplôme ya congo we na Alphonsine ndetse na Nuru banze ko diplôme zabo zizigwaho vis-a vis-yizo zizazab zisohotse. Ikindi programme ya congo i-dentisterie icyo gihe nta churlugie bigaga. Ariko ab oba dentistes 3 mvuze bafite extra copie iri attaché kuri diplôme zabo ivuga ko basubiye congo bakiga iyo partie yaburaga. Abazi Immaculée, Alphonsine na Nuru , ninde muri bo wasubiye congo kwiga ? yagiye ryari ?

    Mu nama zose twakoreye muri Minisante, Dr Immaculée akoresheje connaisance yarafitanye na Dr Binagwaho ntacyo zagezeho kuko mbere y’inama iteka twasanga bari kumwe wajya kuvuga binagwaho akubwira ngo « shut up ». Izi nama mvuga simpimbano kuko zabaga zirimo nabagarariye Rwanda Medical association.
    Ikindi kintu Dr Immaculée yarwanije nuko abarangije iyo baza guhabwa izo diplôme nabo bari kujya muri rwanda medical and dental council aho nabo babarizwa ibi nabyo mbyinjiyemo byaba birebire gusa ntacyo Dr Emile Rwamasirabo atakoze go twumvikane ariko biba iby’ubusa kuko Dr Binagwaho yari inshuti ya Immaculée bavuganaga come des amies.

    • Ubisobanuye neza cyane pe! Uku niko byagenze 100% gusa DR Muhumuza we ntabwo nkeka ko ari mu batubatije ‘dental theapist’ kuko n’amakuru yo kutumvikana yaberaga mu nama hari abo yayabwiraga, avga uko Immacullee na groupe ye badashaka na gato ko dentistry yakomeza kwitwa uko! Ahubwo Idee yo kubyita ‘Dental Therapy ‘ ngo yatanzwe na Dr Mumena n Dr Majambo, nibo bagize bati : ‘Kandi di, iwacu twavuyeyo hari ikintu bitaga dental therapy’ !Izina riboneka rityo nyuma ya rencntre nyinshi byarananiranye! Yewe aka ni akumiro gusa! N’abanyamahanga basigaye baza bakatuyobya kariya kageni

  • Mukanya ndakomeza nsobanura uko iki kibazo kimeze : partie ya mbere byose ni ibyakozwe hakiriho Dental Therapy Dental Dental Surgy program itaratangira. Ikindi nkongeraho nuko Cabinet yemeje ko KHI iva ku gutanga diplome za Advenced Diploma in Dentistry igatanga Bachelors Degree in Dentistry…niho byavuye gutanga ziriya registrations mwabonye. Muzabaze umuntu wari ukuriye Allied Health i Nyalishaba witwa Rubayiza niwe werekanye iyo baruwa yavugaga ibyo. Undi munti ubizi ni Pr Firma Nsabimana wari registra wa KHI. Ariko kuko ibintu ntawabikurikiranaga Dr Muhumuza na Dr Mumena babihindaguye uko bishakira….

    Ndakomeza mbasobanurira neza uko ibintu byose baygenze mukanya

  • Partie 2.
    Mbere yuko nkomeza nagirango nibutse abantu ko Dental Therapy ikiza bangiye abantu bize A1 ko bayijyamo usibye abantu bake batoranijwe kunyungu za Dr Muhumuza bakemererwa gukora BRIDGE nyuma yaho byarahagaze kugeza ubwo abaize A1 bitabaje inzo nyinshi birngira babyemeye bivuye hejuru …ntashatse kuvuga ariko abize bridge barahazi muzababaze bazahavuga.

    Wakwibaza uti kuki iteka abantu barwanyaga ko abantu bamwe bava ku rwego bajya ku rundi : Nkuko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi amashuri ya za secondaires yagize inkundura y’aba congoman baje kwigisha rimwe narimwe batazi nibyo bigishaga, niko dentisterie yahuye nicyo kibazo kugeza nuyu munsi. Twigishijwe n’aba Immaculée bazanaga amaye yabo bigiyemo tukandukura ibyo bize ntanakimwe dusimbutse icyo gihe A1 yari imyaka 2. Bigeze nyuma biza kuvugurwa A1 bayigira imya 3 ariko nabwo ntabarimu bahai ninabwo ba Dr Muhumza bazaga icyo gihe departement iza kuyoborwa na Dr Monique waje gusimburwa Dr Muhumuza. Muhumuza akigera muri department yihutiye gushaka abantu baza kwigisha maze abanyamahanga barayoboka. Mubaje harimo Dr Mumena, Dr late Dr Cosmos, Dr Majambo, Dr Sasi , Dr Barbara Ndagire n’abandi benshi. Abo bise mvuze baoraga as experts bahembwa 350 by’amadorali/mois ariko icyaje gutangaza nuko nyuma baje kugenda bavumburwa ko Diplôme bari bafite zari impimbano uhereye kuri Dr Muhumuza, Dr Mumena, DR Majambo etc (bamaze kuvumburwa bakuyemo akarenge basubira iwabo uwasigaye DR Mumena ahindura CASHE yakoreshaga title arayimanura ) kandi baramaze igihe kirekire bazimberwaho akayabo. Leta yari ikwiriye kubakurikirana ikabaryoza umutungo w’igihugu bangije.

    Murumva rero ko abantu nkabo ntamuntu numwe warikwemera ko hagira umweneguhugu uzamuka kuko bari barafashe isoko. Bahaga akazi uwo bashaka utazabateza ibibazo bakakima uwo bashaka.

    Ndagirango mbabwireko dentisterie ariyo department yonyine yabaye ho imya nkiyo imaze ntamuntu numwe wo muri yo ugiye kwiga hanze ngo akomeze agaruke yigishemo. Ese nuko abiga dentisterie ari injiji ? Izindi departements zose ubu zifitie abantu bazizemo baminuje baragaruka barigisha usibye dentisterie. Abigishamo bose nabarangije KHI muri A0 kandi ninabo bigisha abiga Dental surgeons. Birababaje.

  • Partie 3 :

    Reka nkomeze nsobanure uko ibangamirwa ryo guha abantu diplôme bakoreye ryagenze..

    Ibintu bimaze kunanirana hagati ya school hifashishijwe aba HRH, dental association, dental surgeons na Minisante, ndetse na mediation rwanda medical council inaniwe kumvisha ba Immaculée ko ibyo bakora ataribyo twegereye REB. REB ibikubise amaso uwashyikirijwe inyandiko ashya ubwoba asaba ko twatuza arik akazagerageza kuvugana na school. We yavugaga ko habura ama credits 120 ugerereanije BDT na BDS curriculums zombi

    Gusa ndagirango nibutse ko Dental Therapy imaze kugira abantu benshi kandi babonye ko batangiye kwivumbagatanya kuko bamwe muri bo bari batangiye gusohoka igihugu bagera hanze bagasobanukirwa ko amazina ya diplôme zacu afite ikibazo ; Dr Muhumuza nabagenzi be bahise bategura umushinga wo kuzana dental surgery. Iki gitekerezo nubundi cyaje Immaculée akiri president wa dental surgeons arakirwanya cyane ariko Dr Ndushabandi atavugirwagamo ntibabasha kubisubiza inyuma.

    Bbaonye byanze ko programme itasubira inyuma Dr Mumena yiga mayeri yo kubumvisha ko ntaho dental surgery ihuriye na dental therapy kdi ko bazajya bakira abantu bake, bumvise ko bazamara igihe kinini ntaba competitors bafite barabyemera. Ndabyibuka turi mu nama mu kiyovu ahahoze KHI-BD bazanye Dr Epimaque ngo nasobanure uko yagiye kwiga BDS muri Kenya ahereye mu wa 1. Ngo rero ubwo ntakundi nabandi niho bahomba guhera. Muri iyo nama twari kumwe n’aba external examinors bavuye muri kenya na tanzania bose bakemeza ko rwose program ya BDT idatandukanye cyane niya BDS ko hari uburyo bamwe bokra bridge yigihe runaka bakiga amasomo batahawe. Ibo byarakaje abaraho bituma tudasoza gutegura currulum ariko hari hagamijwe ko aba ba external examinors bagenda noneho ibintu bigasigara hagati yabo bifite inyungu.

    Noneho reka ngaruke tugeze kuri REB , ntiyabashije gukemura ikibazo kuko nabo byari kubagonga mugihe cabinet yemeza ikintu ntibagikurikirane kugeza ubwo hasohoka abantu barenga 400 bose bafite dipplomes zifite ikibazo.

  • Muri ibi byose mwakwibaza muti uruhare rwa Dr Mumena ni uruhe :

    Dr Mumena nubwo yaje yiyita full maxillo-facial surgeon akora byose birimo na implant (muribuka case yakoreye King Fasail ikazamuka ikagera no munteko) ; mubyukuri ni umuhanga kandi yarushaga abandi bose kumenya ibyo akora no kutagira ubwoba. I yo byatumye Dr Muhumuza wari head of department waje no kuba first dena wa school of dentistry amwikanga aranamutinya.

    Mumena rero akaba umuntu ucecetse ariko ureba kure kandi agategura ubryo azaguhirika yitonze bisa nibitamuvuyeho. Mumena yaje kunga ubumwe naba Immaculée abasezeranya ko azabumva cyane ko Dr Muhumuza atacana uwaka na Immaculée kuko yakomeza kuzana innovation muri dentisterie.

    Dr Mumena niwe wazanye izina dental Therapy aryumvisha Dr Muhumuza anamusobanurira uburyo nahandi riba. Arangije ubwo hategurwaga curriculum ya BDS , Dr Mumena niwe wabaye uwa mbere mukwerekana ko bitabahao ko BDT yakorerwa Bridge igana kuri BDS (Iyi nama yarimo abantu benshi nka Arsene ,Munya , Patrick ).
    Ntibyaje kugendekera neza Dr Muhumuza warangije asubiye iwabo hanyuma Dr Mumena aba Acting Dean ariko na mbere yari Vice Dean
    Aho amariye kuba Acting Dean rero nibwo yashyize umushinga we wo gukumira ko hagira umuntu wongera kuzamuka. Dr Mumena waje kungirizwa na Agnes , kuko yarasigaye wenyine nk’umunyamahanga benewabo babavumbuyeho diplôme zincurano (aha ndisegura kuko hari abatashye kubushake bwabo nka Dr. Barabara, Kirasara , Nakakawa kandi bo bari bufite diplomes nzima) ; ntibyamukomye mu nkokora ahubwo yumvise ko isoko ribaye rinini kuriwe maze atezamo abanyeshuri umwiryane.

    Abiga BDT nabiga BDS ntibacana uwaka barahangana karahava nibwo bamwe bajyaga mu binyamakuru nka TV1. Aha yaragamije ko akomeza kwerekena ko u Rwanda ntabagaganga b’amenyo rufite kandi ko akenewe igihe kirerekire ngo yubake ubushobozi. Ariko ari we ari Immaculée bakibagirwa ko barimo gukura kandi ko ibyo bakora amateka azabibabaza.

    Ubwo ikibazo cyagezwaga mu nkiko Dr Mumena yakomeje kwitambika asobanura ko bitakunda ko BDT yakora bridge to BDS ariko anasobanurira ubuyobozi bushya bwa UR ko Dzntal Therapy ari community based department. Akibagirwako yahembwe n’igihugu imyaka myinshi amafaranga atagira umurengera ngo a former aba dentustes. Ibyo rero yabigezeho kuko ari abayobozi bashya bavugaga iby’ababwiye, kdi mwarabibinye ukuntu bahuzagurika iyo basobanura ikibazo kiri muri dental.
    Minister Gashumba rero muramurenganya , amakuru afite nayo akuri kwa principal wa school of medicine kdi nawe ayahabwa na dean Mumena. Nyamara iki kibazo cyatangiye kera kubwa Binagwaho.

    Ubwo minister wa Education yabazwaga ibyiki kibazo nawe yabajije school kandi naberetse aho nabo bakura amakuru cyane ko na Immaculée nubwo atakiri predident wa dental surgeons ariko akoresha Adelaide kuko we ntanavuga menshi. Ikindi Immaculée akoresha imbaraga umugabo we afite nabantu aziranye nabo kuburyo aho ugeze hose iyo abimenye usubirayo ntibakwakire.

    Mubyukuri sinabirondora ngo mbirangize keretse mpawe umwanya n’uwanyumva nkabiva i muzi kuko byose ndabizi, inama ntabayemo zivugirwamo iki kibazo ninke.

    Ikindi kerekana ko abantu bari inyuma yibibintu bafite imbaraga nuko dufite abantu malgré izo nzitizi babashije gusohoka igihugu bariga kandi bazana ama diplomes. Ayo ma Diplôme REB yarayemeye ibaha na equivalence ariko BO barazanze. Nonese niba BDT ari community based departement ; Dr Patrick, Dr Musafiri, Dr Dusabe ko bagiye kwiga muri china ntibabemereye kwiga ubu ntibazanye diplomes..

    Noneho sukubima izina gusa barahagurutse bajya no mu m’assurance ngo actes zikozwe nabo ba BDT ntizikishyurwe…nakumiro….donc, ndagirango mbereke ko ikibazo cyarenze umurongo utukura.

    Ubu School of dentistry yirirwa izana abanyamahanga ngo bigishe ngo mu Rwanda ntabantu dufite kandi nyamara bariya mvuze haraguru barize baraminuza ariko bimwe amahirwe yo kwigisha aban b’ababanyarwanda. Biteye isoni n’agahinda kubona ibintu bibera muri dentisterie.
    Hari gabenzi bacu bari hanze i burayi muri amerika batubwira agahunda kabo..umwe yambwiye ko yagiye kwaka ishuri bashatse KHI barayibura kuko itakibaho, bamutumye curriculum yogiyeho ngo barebe aho bamushyira school ihagarariwe na Mumena irayimwima. Mbega kubwa Dr MUMENA ntamuntu numwe ugomba kwiga ngo arenge umutaru.

    Ntamuntu numwe watse diplôme atakoreye. Icyo dusaba nuko abantu bakora ubushishozi niba hari ibibura abantu bagahabwa mahirwe yo kubyiga ariko kibazo kigakemuka. Kwisi hose ntahantu nahamwe hatangirwa program nshya yisumbuye kuyisanzwe ngo bime uburenganzira abayibanjemo kwihugura ngo bagere kurugero rukwiriye usibye muri school of dentistry. Why ?

    Iki kibazo ntamuntu wundi wagikemura uretse Nyakubahwa President wa Repubuka. Rero, nshuti mwese muri mu mwuga wa dentisterie murapfa ubusa. Iki kibazo cyananiye ama associations, aba HRH , kinanira minisante, mineduc, REB , byagiye mu itangazamakuru birananirana, murabona hasigaye iki ?Muze dukope petitions duhaguruke tujye kureba umukuru w’Igihugu…naduha appointment nzasobanura ibirenze ibi.

    Nabahaga incama kugirango muve mu rujijo , murwana nibyo mutazi. Umuntu we waje muri dentistry after 2010 yicecekere atuze ; tuzi urwo twahuye narwo. Ufite ikibazo wese kunyandiko zanjye ambaze…kuko ndabizi navuze mu ncamake wenda hari ama etape nasimbutse. Mugire amahoro

    • Iyo tuvuga réro ngo tuziyambaza Nyakubahwa perezida wa République nuko ntaho tutageze àriko àbafite inyungu mûri biriya bintu bakagenda badukoma mu nkokora bakoresheje network bafite. Ese kuki tuvuga kubibwira umukuru w’igihugu bagahaguruka Kandi twaricaranye inshuro nyinshi tukabura umuti?

  • Gahunda Ya Mumena agenda ayigeraho

    Ubu program ya BDT yamaze gukurwaho kuko ngo itagikenewe mu Rwanda. Kandi mu bitaro byose by’uturere , n’ama cliniques menshi ya privée abo bize BDT nibo bakoramo bonyine. Muminsi iri imbere Dr Mumena arabaha undi mushinga wo gu forma aba dental assistant ; dental nurses etc kuko we yabaze imyaka yo gukora kugeza kuri pension ye.

    Ikindi mubarangije BDS 2 bonyine nibo babinye distinctions. Bivuze ko azabaha akazi muri school. Ngaho nimwibaze igihe hazabonekera umubare uhagije wo kwigisha abanyarwanda. Ibib-ndi bihugu bibara aba dentiste barenga ibimbi 50 ariko twe ngo ubu dufite 35. Rwanda waragowe.

    Nubwo ikikibazo kiramuste gikemuwe neza byakora ku bantu benshi ariko wenda hatangwa imbabazi mais abantu ntibakomeze guhezwa mu gihirahiro.

    Ese iyo ikibazo kigejejwe mu badepite kuki mubo babaza hatabamo abakibagejejeho ahubwo hakarebwa abarezwe ? Eee kuki hatategurwa ikiganira mpaka gihuriweho na school of dentistry, abize A1, A0, ama associations, mineduc, REB an minisante iki kibazo kigakemuka ?

    Kuki abantu bake babangamira inyungu z ‘abantu benshi bikemerwa bigahabwa intebe ? Kuki Dentisterie kuva iguhe imaze itarabona umuntu nibura 1 wayizemo wiga hanze ugaruka agafasha igihugu ? Muzarebe izind departements zose ubu ziri self reliant. Dentisterie niyo igitumiza abanyamaganga ,go baze kuyifasha. Yego ntawubanze ariko se at which percentage . Abigishamo simbaye ariko namwe murabizi komwese muri ba BDT cyokora mwabuze uko mugira mwiga PUBLIC HEALTH.

    Abumva ko izina atari ikibazo muzabaze abagiye mur USA , Europe nahandi agahunda bafite. Kuko ntibabasha gukomeza kwiga kdi amshuri ari ubuntu. Muzegere Patrick, DUsabe na Musafiri bagiye kwiga imya 5 muri chine ubu baka birirwa batera ibiraka mu bitaro hirya nohino kdi bafote diplôme na REB yahaye equivalence. Ese ye, niba ikibazo atari ugukumira kuko abo batanahabwa amahirwe yo kwigisha abana b’u RWANDA. Hum, bageremo bigaragare ko bashoboye maze bamwe babure imbehe…Ariko Ibi birababaje.

    Ninde warengera abaganga b’indara zo mu kanwa ? Ntawundi mbona uretse Umukuru w’igihugu.

  • Muri make izina abantu bize muri dentisterie bahawe iyo urebye nahandi hiose kwisi , wagereranya na program bize ntibihura. Ikindi hari abantu benshi bakoze inyigo zibyerekana ariko ntanimwe yatangajwe. ibi bingamira abanyamwuga gukomeza kwiga kdi ni kunyungu z’igihugu. Ikindi ntanubwo aba bantu biriherezwa kwinjira muri iyo program nshya yaje. None, Minisante na Mineduc, ibintu byose mwatanze kubantu basaga 420 mu nyaka 4 bizabazwa nde? Ese niki gituma aho kumva ijwi ryutaka mwihutira kujya mu binyamakuru nkaho mwafashe umwanya ngo mukore inyingo mwitonze musesengire ikibazo kandi mureke gushakira amakuru kubaregwa? Dr Mumena wahawe intebe agaheza abanyarwanda arusha iki abandi? Muzagereranye diplome ye niya MUsafiri;, Ptrich ana Dusabe. Ese Dr Immaculée nabagenzi be bize kinsasa muri 1990 mutekereza ko bafite ubumenyi nkubw’abana basohoka ubu? Muzakurikirane diplomes zabo muzumirwa.

    Izina Dental Therapy mwarasomye mumenya icyo rivuze? Muzi scope of practice ya dental therapy ahandi iba?

    Minisante na Mineduc Ese nibura ntimwatumaho impuguke zaho iyo program iri igakora case study mukaburana ibyo muzi?

    Dr Mumena, bagenzi bawe ntacyo wabarushaga: rebera kuri Dr Muhumuza uko yarangije ubyigireho…Dr Immaculée urimo gukura uragenda usaza reba kure uteganirize abana bawe baziga cg bagashakana nabo urimo wimishije uburenganzira bwabo kunyung u zawe bwite.

    Banyamwuga;-, ntituzaceceka tuzaharanira uburenganzira bwacu kugeza igihe tuzumvwa. I

  • MAhoro URI UMUNTU WUMGABO CYANE, IBYINSHI WAVUZE NDUMVA MBIZIHO. ABA BANTU BATIFUZA KO IKI KIBAZO GIKEMUKA KIGAKOMEZA GUKURUKA BENE AKA KAGENI. BIZABAKORAHO. UKO BAGIKOMEZA NTIBAGIKEMURE BITUMA AMAKOSA YABO NDETSE NAMAZINA AJYA AHAGARAGARA, IBYO BASHAKA GUHISHYA UMUBARE MUTO BIZARANGIRA RUBANDA NYAMWINSHI BABIMENYE, KANDI BAZAHANWA PE. AHUBWO MAHORO, NUBWO NTAKUZI WAKOZE CYANEE KUDUHA AMATEKA, ARIKO WANADUFASHA UKIGORA UKABYANDIKA NDETSE NAHO WIBUKA AMATARIKI UKAYASHYIRAHO, NDUMVA HARI NABANDI BAGIYE BITABIRA INAMA NKIZO BADUFASHA, UBUNNDI N’IBINANIRANA BARIYA BIFUZA INKIKO BAZAZIBONE, KANDI BIZARANGIRA BAMWE BABIRYOJWE BISHYURE N’IMITUNGO Y’IGIHUGU BARIRIYE UBUSA. MERCI BCP MAHORO

  • Iki kibazo cyzbzntu bize dental therapy à abifitiye ubusa bwo kubikemura babishatse bagikemura. Iriya ni case iri academic. Ntago byagakwiriye ko àbantu baterana amagambo ashingiye ku nkuru bumvise. Curriculum àba Dental therapy bize irahari, ama credits bakoze aragaragara, ama stage bakoze Hari records zabyo… Niba fate umwanya bashake impuguke zikore study… Bagereranye niby’ahandi bazabona conclusion.

    Ntago à aburana izina bapfa kuvuga bashingura kuri program bize…

    Igihe kirageze ko tuvuga ibintu mu mazina yabyo. Gukomeza guhishira abuhishe inyuma yiki kibazo bituma ahanini kidakemuka kuko n’ubundi nibo bajya kubazwa Icyakorwa. Nonese Niba uwo urega ariwe uregera wumva ya gufasha iki… 🤔

  • Ubu turi mu gihe cya “Knowledge best economy” facts zirahari zerekana ko ririya Zina ryatanzwe rufite imbogamizi kuba nyamwuga kandi ko ryazanywe n’abantu Bari babifitzmo inyungu ari nabo bakomeje gutsimbarara.

    Aha navuze ibyemezo bya cabinet yemeje program ko iva kuri advanced diploma in dentistry ikaba bachelor’s degree in dentistry…. Ibi sibintu bitakara kuki batajya mûri archive za KHI ngo barebe iyo myanzuro? Ese ubu habuze umuntu wo mûri school ugaragaza letter Izamure level?

    Erega Hari nicyo mutazi… Dutegura curriculum ya Dental surgery twe twifuje ko yitwa Dector of dental surgery DDS nko muri America… Àriko ndabyibuka ko Hari ababyanze ngontubyite nkizindi degree zo mu karere… BDS. Nyamara iyo usesenguye usanga à àruko bo bafite BDS abandi babyitirira. Ubwo réro uburana ajye àbanza amenye n’amateka.

    No BDT bayikuye he?

    Abatabizi BDT mûri université ya MINNESOTA mûri USA iriyo muzakore research mu menye neza scope of practice yabo. Noneho mugereranye curriculum zaho niyo mu Rwanda muzanga ibyo abize dental therapy bavuga ari ukuri.

  • Ndashimira Mahoro cyane ku makuru atanze ndetse n’ibitekerezo!
    Reka mbagezeho imyanzuro ubushakashatsi UR yikoreye ubwayo buhagarariwe na Prof Razzaque w’umunyamerika wukora mu mushinga witwa HRH(Human Resources for Health) wakoreraga hano muri school of Dentistry muri 2017.Dr Mumena yasinyeho abwemeza ariko yanga ko bujya ahagaragara kuko bwakemuraga ibibazo byose dufite kugeza ubu kuko biramutse hikemutse yabura umugati .
    1.Identify the gaps between the BDT(Bachelor of Dental Therapy) and the BDS(Bachelor in Dental Surgery) training programs so that those who completed the BDT program can move to BDS by completing the the top up courses or bridge or special program from BDT to BDS.Staff will be able to progress to post graduate studies in dental related fields and hence secure the sustainability of the school.Furthermore,staff would be eligible to attend post graduate programs abroad and then return to UR school of Dentistry to furnish our department as Rwandans instead of hiring expatriates.

    2.Before many more different graduates are produced by the school,consider phasing out BDT program and having no new intake of BDT students.

    3.Create a new mind -level provider program standardized to regional dental Therapy standards.

    4.Create one oral health council to house all dental health professionals.

    Mu by’ukuri ubu bushakashatsi buramutse bushyizwe mu bikorwa ikibazo cyakemuka mu mahoro.
    Gusa ndahamya ntashidikanya ko butazigera bushyirwa mu bikorwa mu gihe cyose Dr Mumena akiri umuyobozi wa School of Dentistry kuko bwakozwe ahari,abusinyaho arabwemeza(confirm) ariko yanze ko bushyirwa mu bikorwa!

    Amakuru mfite nakuye muri UR Ni uko uwitwa Dr Donna wakoranaga na Prof Razzaque wayoboye ubu bushakashatsi yifuje kenshi gufasha school mu gukora iriya special program yo gukuramo gap iri hagati ya BDT na BDS ariko Dr Mumena arabimwangira arinda arangiza mandat ye asubira iwabo bidakozwe!

    Umubyeyi w’igihugu nyakubahwa Perezida niwe wenyine wadutabara abandi badutabye mu nama imyaka ibaye 6 dusiragira!

  • Mwiyite ayo mushaka yose , abaturage b’u RDA baravuwe imyaka irenga 20 kdi bavurwa nabo muri gutesha agaciro , kuko iyo baba ntabumenyi buhagije ntibaba bafasha igihugu , abashatse inzira zo kuriramo ibya gvt of RDA nabo bashakaga amaramuko mururwo rwego baragwije n8bakemure ikibazo naho murar7shywa n’ubusa ukuri nubwo kwakwirengagizwa ikinyoma kigahabwa intebe ntabwo kuzahera muribeshya cyane ñtabwo ark igihugu cyàcu kiyobowe , aabanyamanyanga berekwa imiryango

    • iki kibazo nurucabana nunwana urangije primary yaruca kabisa
      advance level in dentistry yakabaye bachelors degree in dentistry ,ese wabonye ihene ibyara intama ,njye narangije bachelors of medicine muri sweden ariko icyo nahaboneye gitandukanye nahano abantu bari muri domain imwe basenyera umugozi umwe ,baba muri association imwe ndetse na council ariko ntangajwe nuko abantu bavura indwara zo.mukanwa bafite council na association zitandukanye ,mbagiriye inama mukemurire aba bana ikibazo hato dentistry yo murwanda itazagwa mumutego wo kubura umusaruro mwiza ,erega medicine ni science niba mubona haramasomo babura muyabahe bayige ,,,ariko rero mwere kwica future zabo pe .murakoze ni Dr.X,udashtse kwivuga izina

    • iki kibazo nurucabana nunwana urangije primary yaruca kabisa
      advance level in dentistry yakabaye bachelors degree in dentistry ,ese wabonye ihene ibyara intama ,njye narangije bachelors of medicine muri sweden ariko icyo nahaboneye gitandukanye nahano abantu bari muri domain imwe basenyera umugozi umwe ,baba muri association imwe ndetse na council ariko ntangajwe nuko abantu bavura indwara zo.mukanwa bafite council na association zitandukanye ,mbagiriye inama mukemurire aba bana ikibazo hato dentistry yo murwanda itazagwa mumutego wo kubura umusaruro mwiza ,erega medicine ni science niba mubona haramasomo babura muyabahe bayige ,,,ariko rero mwere kwica future zabo pe .murakoze ni Dr.X,udashtse kwivuga izina

  • Nunganiye Mahoro, intambara yatangiye kera. Twatangiye kwiga dentisterie mûri KHI ririya tsinda ryaba Immaculée batwigishaga Bashaka ko twitwa dental assistant turabyanga. Iyo urebye ahandi iyi dental assistant bashakaga kutwita ni formation abandi Bara umwaka 1 wonyine ariko ibaze ko aribyo bashakaga ko twitwa àriko bagamije ko nta muntu wa zamuka.

    Turzngije twasabye ko twagira association imwe ihuriweho n’abanyamwuga b’indwara zo mukanwa baratwangira. Tubonye ko bafite indi migambi natwe dutangira inkundura yo kwirwanaho kuva ubwo.

    Ubwo kutwita assistant dentaire byanze…. Byageze naho twitwa aba Technician superieur en odontostomatologie kugira ngo byibura tubashe kuvura. Nyuma nibwo haje kuza diplômé za dentisterie kandi nabwo bariyeranja bayivunjamo dental therapy. Ntamuntu waruzi Icyo bivuze àriko ubu nibwo tubona ko narebye kure mu kudukumira mu iterambere no gushaka gukomeza kuduheza kurwego rwo hasi.

    Iki kibazo réro kimaze igihe cyatangiye kubwa Minister wa NTAWUKURIRYAYO.

    Mahoro ya bivuze neza turamushimiye. Iki kibazo rwose knzegonzivishinzwe nizigihagurukire kandi abagiye babigiramo uruhare babiryozwe.

  • Maze gusoma byose mbabwije ntago pee BDS irusha imbaraga BDT ..arko ntago bishoboka ko BDT yakitwaza ubwinshi ngo ikore ibintu bitabaho bitigeze binabaho kwisi hose..iyi iri murwanda south Korea yabayeyo exactly uko byagenze south Korea Niko bigiye kujyenda murwanda..arko kuvuga ngo nimwe muvura igihugu cyose .infirimiere ntimwariyusha kuvura..naho kuvuga ngo mushaka kuba dentist byo ntibishoboka peee ..kuko dentist muntu wize programs za BDS,DDS,Cg DMD..ubu koko murizi mushaka iyihee..murizi rwose mwita umwanya rwose mushaka ibi dashoboka…Kandi ntawabangiye kujya BDS kuko muzi benshi babikoze..nta Dr.epimaque,Dr.fred,Dr.archille,..nk’abandi benshi barikwiga…rwose nta gap ijya mubintu bibiri bitandukanyee rwose nta mwaka numwe mwakurirwaho muri itandatu mujya muri BDS

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *