• 28/11/2020 12:13 39

Abavuga ko hari aho mbogamiye mu ntambara iri mu gihugu cyanjye barabeshya- Dr Tedros

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi Dr Tedros Adhenom Ghebriyesus avuga ko abavuga ko hari aho abogamiye babeshya. Yemeza ko icyo agamije ari amahoro kandi ku batuye Ethiopia bose.

Dr Tedros yamaganye abamushinja gufasha abo muri Tigray

Ku wa Gatatu taliki 18, Ugushyingo, 2020 nibwo Umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia Gen Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia, Gen Berhanu Jula yavuze  ko Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ashyigikiye inyeshyamba zishaka ko Intara ya Tigray yigenga.

Gen. Berhanu yashinje  Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus gufasha bariya barwanyi bo mu gace na we akomokamo kubona inkunga zirimo n’intwaro bakoresha ku rugamba.

Tedros Adhanom Ghebreyesus akomoka muri Tigray, akaba ari umwe mu bakomeye ku isi bavuka muri Ethiopia.

Gen Berhanu Jula yagize ati: “Yakoranye n’abo mu bihugu duturanye kugira ngo abatuye muri Tigray babone intwaro.”

Ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed buvuga ko abaturage ba Tigray bagamije guhungabanya ubutegetsi bwe.

Gen Berhanu avuga ko Dr. Tedros ari umunyabyaha ukwiye gukurwa ku mwanya ukomeye ariho.

Inyeshyamba za TPLF, zigenzura kariya gace nta cyo zirabivugaho. Imirwano imaze iminsi ishyamiranya ziriya mpande ebyiri yatumye abaturage basaga ibihumbi 30 bahungira muri Sudan.

Mu ibaruwa Tedros yaraye asohoye yamaganye abavuga ko ashyigikiye abarwanya Leta ya Ethiopia bakorera muri Tigray, akemeza ko icyo agamije ari uko abatuye igihugu cye bose bagira amahoro.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba Dr Tedros avuga ko ntaho abogamiye mu ntambara iri hagati y’igihugu cye cya Ethiopiya n’Intara ya Tigray yigumuye ku butegetsi bwa Abiy Ahmed , ubwabyo ni ikibazo kigomba gutuma Leta ya Ethiopiya itamushira amakenga.

    • Niba atavugako ari kuruhande rwa leta harimo ikibazo gikomeye.Bamwake passports ze zose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *