• 09/12/2019 8:21 42

Abatuye i Musanze babonye Miss Rwanda ahinga

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane bakomeje igikorwa cyo kongerera ubumenyi abahinzi aho basoreje mu karere ka Musanze ngo ntabwo bari bazi ko ba Miss bahinga.

Basiga bubatse akarima k’igikoni mu bigo byose bajyamo

Uyu mushinga wo gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi ni wo Miss Rwanda 2019 yavuze ko azakora naramuka abaye Miss Rwanda.

Iki gikorwa arimo agifatanya na mugenzi we Miss Iradukunda Liliane wabaye we muri 2018, na we yari afite umushinga wo kubaka uturima tw’igikoni turiho imboga n’imbuto agamije kurwanya imirire mibi.

Mu cyumweru dusoje nibwo aba bakobwa bombi berekeje mu karere ka Musanze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Mu karere ka Musanze bagiye bashishikariza urubyiruko rwaho gukunda buhinzi bababwira n’amahirwe arimo.

Basuye ibigo by’amashuri babaganiriza ibyiza by’ubuhinzi, basura n’abasanzwe babikora babongerera ubumenyi n’uko bakora ubwo buhinzi bakabona ubushobozi.

Ibigo basuye hari G.S St Aloys Musanze, E.S Musanze, na Sunrise High School.

Muri ibyo bigo bagiye banabubakira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kunganira ibigo mu bijyanye n’imirire nk’uko byatangajwe na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane.

Abanyeshuri n’abandi baturage bo mu karere ka Musanze ngo batunguwe no kubona Miss ahinga.

Umwe mu banyeshuri bafashije Miss gutera imboga ati “Njye natunguwe kuko sinarinzi ko Miss yahinga. Nk’uko yagiye abituganiriza ubuhinzi ni ibintu byiza.”

Umuyobozi w’ikigo cya Sunrise basorejeho muri Musanze yavuze ko ba Miss kuba babasuye byongereye imbaraga abanyeshuri ndetse bikanabafasha kubijyanye no guhindura imyumvire bari bafite ku buhinzi.

Ati “Ubusanzwe dufite inka zibakamirwa ndetse bakarya neza ariko kuva ba nyampinga baje hano bitumye uyu murima basize aha abanyeshuri bazawitaho kuburyo bizatwunganira ariko n’abanyeshuri bizatuma bagira ubumenyi ndetse banakunde ubuhinzi.”

Iki gikorwa ba Miss barimo kuri uyu munsi kirakomereza mu karere ka Rubavu naho ngo bazahava bajye no mu tundi turere kugeza bazengurutse igihugu cyose.

I Musanze abanyeshuri batangajwe no kubona ba Miss bafata isuka bagahinga

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • adahinga se? nigiki gitangaje se kirimo? ubwo se guhinga biragayitse noneho? ariko murasetsa yeeee……………………..

  • Aka kakaba ari agashya rero, miss yafashe isuka arahinga kandi na Perezida wa Repubulika ajya abikora! Azazenguruke igihugu cyose ahubwo ahingira abatishoboye, akabakorera uturima tw’igikoni nyatwo nibwo yaba akoze ibidasanzwe. Naho kuri ino foto biragaragarako kwari ukwifotoza atari uguhinga kuko bacaga hejuru basibasiba.

  • Umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe .guhinga ntakidasanzwe kirimo twese dukomoka ku bahinzi borozi.

  • Gafotozi wiyi nkuru akeneye kwisubiraho. Ntakigararagaza miss uwariwe, byiyongera Ku mafoto mabi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *