• 12/12/2019 12:26 31

(VIDEO) Abatuye Gatsata basobanukiriwe uburyo bwo kwakira ubwandu bwa Virusi itera Sida

Mu bukangurambaga bwiswe “Birashoboka”  buzamara amezi atatu bugamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda ubwandu  bwa Virusi itera Sida, abatuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo ku wa 12/11/2019  bagaragaje ko batarasobanukirwa neza uburyo bashobora kwakira neza ubwandu bwa gakoko gatera Sida, barasobanurirwa.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko ubutumwa bahawe byabafashije gusobanukirwa iby’ubwandu bwa Virusi itera Sida

Muri ubu bukangurambaga bukorwa n’Umuryango utari uwa Leta, Umurage Communication Development bwibanda cyane mu gusura ibyiciro by’abaturage batandukanye bakabaganiriza ku bijyanye na Virusi itera Sida.

Tayina Shukuru utuye mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata yavuze ko ikiganiro bahawe na Umurage Communication Development yacyakiriye neza kuko hari byinshi yungutse atari azi mu buzima busanzwe.

Ati “Numvise inama zitandukanye zijyanye no kwirinda ubwandu bwa Sida, ndetse n’uko twakwirinda nk’urubyiruko by’umwihariko.

Mbere ntabwo nari nzi neza ibijyanye n’ubwandu bwa Virusi itera Sida ndetse n’uburyo ushobora kwiyakira uramutse usanze wanduye, uyu munsi nabimenye mbikesha ikiganiro twahawe.

Tayina Shukuru yakomeje avuga ko umusanzu we agiye gutanga ari ukwigisha urundi rubyiruko azabona ruri mu nzira mbi yarushyira mu kaga ko kwandura Virusi itera Sida.

Usibye ibiganiro, habayeho n’ibikorwa abyo kwipimisha ku bushake virusi itera Sida, ku buryo umuntu wese wifuzaga kwipimisha kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze yahabwaga ikaze.

Sibomana Valens yipimishije Virusi itera Sida muri ubu bukangurambaga, yavuze ko yisanze ameze neza kandi ko agiye gukomeza kwitwara neza kuko ngo ingeso z’ubusambanyi ntabwo azijyamo.

Ati “Ngiye kuguma mu nzira nagendagamo, nkakomeza kwifata nk’uko nakomeje kwifata. Naciye aha mbona abantu bari kwipimisha nange bintera imbaraga yo kuza kwipimisha, kuko iyo wipimishije ukamenya uko umeze, iyo usanze waranduye ufata imiti ukayinywa ku gihe, nabwo iyo usanze utaranduye uraguma ukitwara neza, ukirinda ibishuko byagushyira mu kibazo.”

Sibomana Valens aracyari umusore, avuga ko akomeza kwifata kugeza igihe azashakira umugore we kuko aracyari umusore.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gasabo, RUTARINDWA Alphonse yavuze ko imibare igaragaza ko Umurenge wa Gatsata uri mu hantu hatanu hari abantu benshi bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abwira abaturage ati “Gatsata muri, hantu hatanu ha mbere mu Karere ka Gasabo  hafite abantu benshi bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, niyo mpamvu Gasabo yahisemo ko umufatanyabikorwa Umurage Communication Development, aza hano kwigisha ibijyanye na Virusi itera Sida.”

Yakomeje akangurira abaturage kwirinda Virusi itera Sida ndetse n’abasanze banduye gukomeza gufata imiti neza banakomeza kwitwara neza.

Froduard Habyarimana ushinzwe iyamamazabikorwa bya Umurage Communication Development yavuze ko iyo bavuze ko impamvu bahisemo Gatsata ari uko hagaragarayo urujya n’uruza rw’abantu benshi, hakaba hari mu hagaragara benshi bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Sida nk’uko byanavuzwe n’umwe mu bayobozi muri Gasabo.

Ati “Iyo wanduje umuntu agakoko gatera Sida ibyo nibyo bita ubwandu bushya, ubukangurambaga twahereye hano mu Murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, tuzazenguruka no mu tundi Turere, dusure abanyeshuri, kandi tuzibanda cyane ku byiciro by’abaturage tubona bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida.”

Froduard Habyarimana yakomeje avuga ko iyo bavuze abafite ibyago byo kwandura virusi itera Sida, abantu bashobora gutekereza ko hari abantu bagenewe kwandura sida, ariko ngo siko bimeze, Sida ni indwara ireba umuntu wese.

Ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu, bufite insanganyamatsiko igira iti “Kwirinda Virusi itera Sida Birashoboka”.

Umurage Communication Development bahereye mu Mujyi wa Kigali kuko niho hagaragara urujya n’uruza rw’abantu benshi bashobora guhura n’ibyo byago byo kwandura Virusi itera Sida, bazakomereza no mu tundi Turere.

Froduard Habyarimana ushinzwe iyamamaza ry’ibikorwa bya Umurage Communication Development avuga ko nta we utakwandura Virusi itera Sida, gusa ngo hari ibyiciro by’abantu byugarijwe ari na bo bibandaho
Tayina Shukuru avuga ko mu butumwa bahawe hari ibyo yasobanukiwe nk’urubyiruko
Sibomana Valens nyuma yo kwipimisha Virusi itera Sida agasanga ntayo afite yahisemo kwifata
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko ubutumwa bahawe byabafashije gusobanukirwa iby’ubwandu bwa Virusi itera Sida
Muri Gasabo, Gatsata ngo hari mu hantu hatanu hari benshi bandura indwara zandurira mu mibona mpuzabitsinda idakingiye

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *