• 11/12/2019 9:05 39

Abaturage ba Mali ntibagishaka ingabo z’u Bufaransa ku butaka bwabo

Muri 2013 ubwo ingabo za mbere z’u Bufaransa zageraga Bamako zakirijwe amashyi n’impundu kuko abaturage bazifataga nk’abacunguzi baje kubatabara kuko bari bugarijwe n’ibitero by’abarwanyi bavaga mu Majyepfo basatira umurwa mukuru. Nyuma y’imyaka itandatu abaturage basanze ingabo z’u Bufaransa nta kintu kinini zagezeho ngo zigarure umutekano urambye.

Abaturage ba Mali barasaba u Bufaransa kubavira ku butaka

Umutwe w’ingabo z’u Bufaransa witwa Barkhane wageze muri Mali muri 2013 uje gukumira ko abarwanyi b’aba Tuaregs bagera i Bamako no mu yindi mijyi ikomeye ya Mali nka Gao n’ahandi.

Icyo gihe abaturage bari bazishimiye cyane k’uburyo wasangaga bamanitse amabendera y’u Bufaransa kuri za resitora, ku tubari, ku mashuri n’ahandi.

Byari ibyishimo hirya no hino muri Mali.

Nyuma y’imyaka itandatu ariko ibintu byarahindutse, imyumvire y’uko u Bufaransa bwaje gucungura abaturage ba Mali irahinduka.

Hari imyigaragambyo iherutse kubera muri kiriya gihugu aho abaturage bari bafite ibyapa bisaba u Bufaransa kubavira ku butaka, ndetse hari n’amabendera yabwo ari gutwikwa.

Abaturage bavuga ko bibabaje kuba u Bufaransa bufite ingabo 4500 n’ibikoresho by’intambara bikoresha ikoranabuhanga rihambaye ariko bukaba bwarananiwe guca intege abarwanyi bakorera mu gace ka Sahel.

Abarwanyi ba Al Qaeda na Islamic State ngo bakomeza kwiyongera mu bihugu bigize kariya gace.

Ikindi kibabaza abaturage ba Mali ni uko hari n’izindi ngabo 15 000 z’Umuryango w’abibumbye ziri muri kiriya gice ariko zose( iz’u Bufaransa n’iza UN) zikaba nta kintu gifatika zagezeho zica intege bariya barwanyi.

Umwe mu bahanzi bakundwa cyane muri Mali witwa Salif Keita aherutse gushyira video kuri Facebook asaba Perezida w’igihugu cye  Ibrahim Boubacar Keita  kurekera aho gushukwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Salif Keita yibukije  Ibrahim Boubacar Keita ko Emmanuel Macron ari umwana kuri we.

Ati: “ Rekera aho gushukwa na Emmanuel Macron kuko ni umwana kuri wowe.”

Salif Keita asaba Perezida wa Mali kutarushwa ubwenge na Macron kuko ngo ari umwana kuri we

Yakomeje avuga ko aho kugira ngo u Bufaransa bufashe Mali kugera ku mutekano ahubwo butera inkunga abarwanyi bakora iterabwoba.

Abahanga bavuga ko kuba u Bufaransa bukomeje kugira ijambo muri Africa y’i Burengerazuba bituma hari ababifata nk’ubukoloni bushya kandi ngo hari abo birakaza.

Umwe mu bashakashatsi muri Kaminuza yitwa Bordeaux Montaigne witwa Christian Bouquet avuga ko umwuka wo kwinuba u Bufaransa utari muri Mali gusa ahubwo uri no muri Niger na Burkina Faso.

Avuga ko ari ikibazo kizagora u Bufaransa guhangana nacyo umunsi cyaturitse.

Abanenga ibyo u Bufaransa bukora muri Sahel bavuga ko gukoresha ingufu za gisirikare ariko ukirengagiza ko abo urwanya bafite umuco bakomeyeho kandi ko ariwo bashobora gushingiraho mugahangana ari ukutareba kure.

Perezida Macron avuga ko ingabo ze zagiye muri Sahel kugira ngo zikumire ko abarwanyi ba kisilamu bahashinga ibirindiro bityo bakahifashisha bateza umutekano muke mu bihugu biri muri kariya gace ndetse bakaba bazambuka bakagera n’i Burayi.

Minisitiri w’ingabo z’u Bufaransa Florence Parly ejo yabwiye abanyamakuru ko ‘igihe cyo kujora u Bufaransa kuko buri muri Mali kitari cyagera.’

Minisitiri w’ingabo z’u Bufaransa Florence Parly avuga ko gusaba u Bufaransa kuva muri Sahel byaba ari uguhubuka. Ngo haracyari kare!

Le Figaro yo yanditse ko ahubwo ibintu bigeze habi.

Kugeza ubu u Bufaransa bumaze gushora agera kuri miliyoni 761 $ mu bikorwa bwo guhangana n’abarwanyi muri Sahel.

Agace ka Sahel gafite ubuso bungana n’u Burayi bwose.

Ubufaransa bukoresha intwaro zikomeye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ngo bwirukane abarwanyi muri kariya gace ariko nyuma y’imyaka itandatu abarwanyi bakomeje ibikorwa byabo kandi bakwirakwiriye hirya no hino muri Sahel.

Bamaze gutesha umutwe ingabo za Mali( Forces Armées Maliennes, FAMA) k’uburyo bisa n’aho zitakimenya uko zabyifatamo.

Mu cyumweru gishize bariya barwanyi bishe ingabo za Mali zirenga 13.

Guhera muri Werurwe, 2019 igisirikare cya Mali kimaze gutakaza abasirikare barenga 100 mu bitero bibiri gusa.

Minisitiri w’ingabo za Mali witwa Gen Ibrahima Dahirou Dembere aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko ko ingabo ze zicitse intege.

Ati: “ Turananiwe, byaraturenze, Ntimugire ngo nimwe gusa mufite ubwoba natwe ni uko. Nanjye nka General uyobora ingabo rwose byarandenze, ubu turi mu kaga.”

Agace ka Sahel

Bloomberg 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

4 Ibitekerezo

  • Uyu General wa Mali ibyo avuga ni byo. Gutsinda urugamba bisaba guhuza imbaraga za Gisirikari na Politiki. Aho kugira ba General Benshi badashoboye wagira abasirikari benshi bato bayobowe na General ushoboye.Sahel ntabwo iteze gushiramo imvururu kuko hari impamvu nyinshi zibitera.

  • Imana itabare abaturage ba Mali.

  • Birakwiye ko u Bufaransa bwirukanwa burundu muri Africa Kandi ibi bisaba ko abanyafurika bagomba kubikorera hamwe

  • Nirukanye ingabo z’ubufaransa ku butaka bwa africa mw’izina rya YESU. Zigende ubtahagaruka ibihe n’ibihe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *