• 28/11/2020 1:43 00

Abatahutse ngo ubuzima bwiza basanze mu Rwanda bwatumye bicuza ko batinze gutaha

Abantu 410 b’abana n’abagore bageze mu Karere ka Karongi bavuye mu nkambi ya Nyarushishi, bakaba basezerewe nyuma yo gutahuka bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko imibereho myiza basanze mu Rwanda yatumye bicuza igihe bamaze bari mu mashyamba.

Bakiriwe n’Akarere babanza kuganirizwa

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko ubuyobozi bw’aka Karere ndetse n’abaturage biteguye kwakira aba bavandimwe bari bamaze iminsi bari mu mashyamba yo muri DRC.

Yagize ati “Twishimiye ko tugiye gufatanya mu iterambere ry’Akarere n’iry’igihugu muri rusange.”

Gusa yavuze ko aba baturage basabwa kuza bubahiriza gahunda za Leta basanz ziriho ndetse n’izizashyirwaho mu bihe bizaza.

Yavuze ko abaturage basanze, bateguwe kugira ngo bazabakire neza kandi na bo bakababanira neza kugira ngo barusheho gukomeza gufatanya mu bikorwa bibaganisha ku majyambere.

Baributsa Asinapole utuye mu Kagari ka Rutagwe wari waje kwakira uwe wasezerewe muri iriya nkambi, yabwiye Umuseke ko bari bazi ko yitabye Imana ariko bagiye kumva bumva amakuru ko na we ari muri iriya nkambi ya Nyarushishi.

Yagize ati “Twiteguye kumufasha kwiyubaka.”

Niyonsaba Blandine wasezerewe muri iriya nkambi, yavuze ko yishimiye kugaruka mu gihugu cyamubyaye akaba aje asanga umuryango we utekanye.

Yagize ati “Ubuzima twabagamo muri Congo butandukanye nubwo twasanze hano. Muri Congo twabagaho nabi cyane aha hari iterambere, ibintu byose ni bishya kuri twe.”

Aba baturage babanje kuganirizwa n’ubuyobozi bw’Akarere bwabakiriye, bahise bahabwa irangamuntu banafashwa kujya mu bice bakomokamo dore ko bamwe batakihibuka kuko bavuga amazina y’uduce ya kera.

Babanje kuganirizwa
Babanje kuganirizwa
Bakiriwe na bamwe mu bayobozi mu Karere
Babaha ubutumwa
Bahise bafata ibikoresho byabo basubira aho bakomoka

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/KARONGI

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko ko tubona buri gihe haza abagore n’abana gusa, bavuga ko abagabo babo bari he, bakora iki?

  • Baratahutse bisanga mu iterambere batarava mu nkambi ya transit ngo basubire mu miryango yabo!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *