• 14/12/2019 9:41 44

Abatabazi babashije kuzamura ubwato MV Nyerere bwarohamye muri Victoria

Nyuma y’iminsi itanu abahanga mu by’amazi bafatanya n’ingabo za Tanzania kuroba ubwato MV Nyerere bwarohamye tariki 20 Nzeri ubwo bwari hafi yo kugera ku nkombi ku kirwa kitwa Ukara bukaba bwari buvuye ku kindi kitwa Bugolora byombi biri mu kiyaga cya Victoria.

Ubwato bwa MV Nyerere bwongeye kuboneka hejuru y’amazi

Ibikorwa byo kurohora ubu bwato byatangiye tariki 23 Nzeri bikaba bikorwa na Sosiyete yitwa Songoro Marine ikaba ifatanya n’ingabo za Tanzania.

Ku gicamunsi cyo ku wa kane ubu bwato bwa MV Nyerere impanuka yabwo yahitanye abagera kuri 227 mu mibare yo ku wa kabiri w’iki cyumweru, bwabashije kongera kuboneka hejuru y’amazi nyuma y’icyumweru bukoze impanuka.

Kuroba ubu bwato byasabye kubutega munsi amacupa manini arimo imyuka, no kwinjiza umwaka aho buri kugira ngo wigizeyo amazi, nyuma babuhambira imigozi barabukurura.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzania Gen Venance Mabeyo uri Mwanza ahabera ibikorwa byo kuroba ubwo bwato, yavuze ko akazi gakomeye ari ako kubugeza imusozi kugira ngo bwongere gukorwa n’abakanishi, ariko ngo birasaba ko bubanza gukurwamo amazi yabwinjiyemo imbere.

Ati “Imbere harimo amazi menshi, niyo mpamvu tuvuga ngo twabashije gukora nka 85% byo kuroba ubu bwato, ariko ntitwavuga ko akazi karangiye igihe tutarabugeza imusozi aho buzakorerwa.”

Abaturage bo ku kirwa cya Ukara aho buriya bwato bwakoreye impanuka bavuga ko hakenewe ko Leta ibaha ubundi bwato bunini bujyanye n’umubare w’abaturage bahari.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Isack Kamwelwe yavuze ko kubasha kuzamura buriya bwato mu mazi byafashije ko haboneka umurambo w’umwana wari munsi yabwo, avuga ko bakomeje imirimo y’ubutabazi  kugera ubwo buriya bwato buzagezwa imusozi.

Nyuma y’iyi mpanuka abagira neza na Leta bakomeje gukusanya inkunga zigenewe gufasha abarokotse iriya mpanuka n’ababuze abantu babo.

Minisitiri Kamwelwe avuga ko kugeza ejo ku wa kane tariki 27 Nzeri, hari hamaze kuboneka amashilingi miliyoni 764 hakaba hamaze gutangwa ku miryango agera kuri miliyoni 266 z’amashilingi ya Tanzania.

Ubwo bwibiraga bwasaga n’ubwacuramye abahanga bagombaga kuburoba bakabuhagarika neza
Hari hashize iminsi itanu abatabazi bagerageza kuroba ubu bwato

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Imana ibahe iruhuko ridashira

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *