• 14/12/2019 9:13 18

Abashinzwe ubutasi muri Uganda, S. Sudan na Sudani bazahurira Entebbe mu biganiro

Mu Cyumweru gitaha abakuriye inzego z’iperereza za Uganda, Sudani y’epfo na Sudani bazahurira Entebbe muri Uganda kugira ngo baganire ku cyakorwa kugira ngo amasezerano y’amahoro yo muri Sudani y’epfo ashyirwe mu bikorwa.

Abakuriye ubutasi muri Sudani, Sudani y’epfo na Uganda bazahurira i Kampala mu Cyumweru gitaha

Umwe mu bantu begereye umugaba w’ingabo za Sudani yabwiye kimwe mu binyamakuru byo Sudani y’epfo ko abakuru b’inzego z’iperereza zo muri biriya bihugu bazahura mu Cyumweru gitaha.

 Uriya musirikare mukuru witwa Gen. Abu Bakr Mustafa yagize ati: “Iriya nama izaba igamije guhuriza hamwe abakuru b’inzego z’iperereza za biriya bihugu bazahira muri Uganda kugira ngo barebere hamwe uko  impande zitavuga rumwe muri Sudani y’epfo zahura zikagira ibyo zimvikanaho.”

Umuyobozi w’ishami ry’iperereza imbere mu gihugu muri Sudani y’epfo (South Sudan’s Internal Security Bureau (ISB) General Akol Koor  yavuze ko azagera i Kampala ari kumwe na mugezi we ushinzwe iperereza rya gisirikare witwa Ring Tueny Mabor, bakazagerayo ku wa Gatandatu mu gihe inama izaba ku wa Mbere w’Icyumweru kizakurikiraho.

Nyamilepedia

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kuki se twebwe DMI itatumiwe kandi turinda umutekano muri Darfour?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *