• 15/12/2019 6:00 06

Abashinjura Fabien Neretse bavuga ko ‘yari umuntu mwiza’ wabubakiye ishuri

Abatangabuhamya bashinjura Neretse uri kuburanira i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa Kane taliki 14, Ugushyingo, 2019 babwiye urukiko ko aho yari atuye yari umuntu mwiza, wabagejeje ku majyambere, ‘bakemeza ko nta Mututsi yagiriye nabi.’ Hari ku munsi wa gatanu w’uru rubanza rwatangiye kuburanwa mu mizi mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Brussels.

Abamushinjura bavuga ko yari umutu mwiza wabahaga akazi

Bemeza ko kubera ko yari umuntu wishoboye, ngo yabahaga akazi, akicisha bugufi kandi akabana na buri wese.

Ubu buhamya abamushinjura babutanze nyuma y’ubundi bwari bumaze gutangwa n’Abacamanza bane bakoreye iperereza aho Fabien Neretse yahoze atuye i Nyamirambo hafi y’aho bita Tapis Rouge.

Iri perereza ngo barifatanyije n’abandi bantu ikenda ritangira muri 2002 rirangira muri 2015.

Ririya tsinda ryaganiriye n’abashinja Fabien Neretse kwica bamwe mu baturanyi be, harimo abo mu muryango wa SISSI, uwa Gakwaya n’uwa Bucyana n’umugore we Claire Beckers w’Umubiligikazi ndetse n’umwana wabo.

Abakoze iperereza bageze n’i Mataba mu Karere ka Gakenke aho Neretse akomoka.

Umugore umwe mu bakoze iperereza yavuze ko byabagoye kugera Mataba kubera imiterere y’aho igizwe n’imisozi miremire.

Yifashishije amafoto yeretse abari mu Rukiko uko hateye, yerekana aho ishuri rya ACEDI Mataba riherereye.

We na bagenzi be babwiye Urukiko ko abatangabuhamya babahaye amakuru bemeza ko kuri kiriya kigo ari ho Interahamwe  zajyaga gufatira ifunguro.

Berekanye kandi igiti kiri hagati y’ishuri rya ACEDI Mataba na Kiliziya (ni ifoto yafashwe mu 2009) bagasobanura ko icyo giti gitemye kirambitse hasi, ari cyo  abarindaga ishuri rya ACEDI Mataba bigiragaho kurasa.

Baganiriye kandi n’abatangabuhamya bashinja Neretse kugira uruhare mu iyicwa rya Mpendwanzi Joseph, Anastase Nzamwita n’abandi.

Nyuma yo kumva abakoze iperereza, abatangabuhamya babajijwe kuri uyu wa gatanu baratangira kuvuga ibyo bazi, bamwe bakaba bari butangire ubuhamya mu rukiko, abandi babutange hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu batangabuhamya babajijwe, ubushinjacyaha buvuga ko hari abapfuye kuva iperereza ryatangira mu 2002 ariko hazasomwa ubuhamya basize batanze bukabikwa.

Urubanza ruregwamo Fabien Neretse rwatangiye ku wa kane taliki ya 7/11/2019 mu Bubiligi. Yunganirwa n’Abanyamategeko Babiri.

Iburanisha ryabaye tariki 8 Ugushyingo 2019, Fabien Neretse yemeye ko ku ishuri rye abazamu baho bari bafite imbunda eshatu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko avuga ko atari we wazitanze.

UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Abicanyi bose hari ibyiza bakora.Na Hitler yubakaga imihanda n’amavuriro.Interahamwe nyinshi hari abantu zahishe cyangwa zarokoye.Bamwe zarabicaga,abandi zikabarokora.Na Shitani hari igihe ikora ibintu byiza nkuko 2 Abakorinto 11:4 havuga.Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

  • Gukora ibyiza warangiza ugakora ibindi Imana itubuza,ntacyo bimaze.Ntabwo bizabuza Imana kukwima paradizo.Gusa hari igihe Imana ishyira ku munzani ibyiza n’ibibi,ikakubabarira,ariko nawe ubanje kwihana.Urugero,Umwami Dawudi wa Israel yakoze ibyaha bikomeye,ariko nyuma aza kwihana,Imana iramubabarira.Kimwe n’Intumwa Pawulo wajyaga yicisha abakristu akiri mu idini y’Abafarisayo.Yaje kwihana ajya mu idini ya Kristu,aba umuntu mwiza,Imana iramubabarira.
    Kugirango umuntu ahinduke,bisaba kubanza gushaka umuntu akakwigisha bible,ukamenya neza ibyo Imana idusaba.Iyo uhindutse kandi ukihana.niyo waba warakoze ibyaha bikomeye cyane,urugero ubwicanyi muli genocide,Imana irakubabarira,ikazaguha paradizo.

  • Gatare, ndumva urubanza waruciye warurangije kandi mu rukiko rugikomeza! Ariko se uriya mugabo hari aho mwari muziranye mbere ya 1994? Niba hahari, ukaba unafite gihamya ku bwicanyi yakoze, nawe jya mu rukiko umushinje aho kumukatira mu itangazamakuru nta kimenyetso cy’ubwicanyi yakoze uduhaye. Guca imanza muri ubwo buryo bwawe binyuranyije n’ibyo Ijambo ry’Imana ritwigisha, kandi ari ryo muba mwitwaje buri gihe muri comments nk’izi (abayehova nkawe nibo bumva)

    • @ NTASHYA,ubeshyeye Gatare.Nta zina ry’uyu uburana yavuze.Gatare yavuze muli rusange yuko hari abantu bakora ibibi bagakora n’ibyiza.Kuki umutwerera ibyo atavuze?Uravuga se ko nta nterahamwe zahishaga abantu muli 1990?

  • Yabubakiye ishuri ariko afatanya n’interahamwe kwica abo bataremye ! Kuba yarubatse ntibikuraho urubanza afitanye n’imiryango yiciye muvana isesemi aho ngo yarubatse .

    • Ariko ngirango interahamwe rwari urubyiruko rwo muri MRND. None se ni nde wababeshye ko urubyiruko rwose rwa MRND rwijanditse mu bwicanyi??? Ni nde wacuritse ubwenge bwanyu koko?

  • @ cyiza , tanga urugero uvuge byibuze interahamwe zitanjanditse muri genocide tubamenye aho gutuka abantu ko bacuritse mu mutwe!!? Biragaragara ko wifitiye ikibazo cy’uburere nkaho wavutse kuri zo nterahamwe zamaze abantu bakagusigira umurage w’amaraso ajojoba mu ntoki zabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *