• 23/01/2020 1:02 48

ABASHAKA KUMINUZA MU BUGENI N’UBUMENYI RUSANGE BAHAWE IKAZE MURI UR

Ishami ry’ubugeni n’ubumenyi rusange ni rimwe  mu mashami atandatu  Kaminuzay’u Rwanda ifite.

Muri iri shami harimo  porogaramu  mu guhindura no gusobanura(transilation) , amategeko, amasomo y’iterambere, amasomo y’ubutegetsi rusange, amasomo y’uburinganire n’iterambere, amasomo y’umutekano, amasomo yigisha gukumira amakimbirane no kubaka amahoro  n’amasomo kuri Jenoside no kuyirinda.

Iyi kaminuza kandi ifite amasomo yo ku rwego rw’ikirenga( PhD)agera kuri 24 n’andi yo ku rwego ruhanitse agera ku ikenda.

Mu gufasha imyigire y’ibidukikije na gahunda ifite inyungu mukare no kurwego mpuzamahanga mukuvugwa, cyane gahunda ya masters mwihindura no gusobanura,amasomo y’umutekano,amasomo y’amahoro,namasomo yo guhindura amakimbirane.

Ishami ryigisha guhundura no gusemura indimi riri mu mashami nk’aya akomeye mu karere.

Iyo gahunda yibanda ku ndimi ebyiri nyafrica: Ikinyarwanda, Igiswahiri kuko nizo ndimi akenshi zikoreshwa n’Africa y’ Iburasirazuba(EAC), n ‘izindi ndimi ebyiri mpuzampahanga: Icyongereza n’Igifaransa.

U Rwanda niryo rwemeje ko izi ndimi zigishwa ku rwego rwa Kaminuza kugira ngo zirufashe mu iterambere no gucuruzanya n’abaturanyi.

Ni gahunda kandi ishyigikiwe n’ibigo mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa nka Organization International de la Francophone (OIF)/Agence Universitaire de la Francophonie (AUF)  na  the European Union

Kaminuza  kandi yakira abanyeshuri  biteguye kwiga no kwigisha uburyo bwo gukumira amakimbirane. Yakira kandi abarimu n’abashakashatsi bari mu bakomeye mu karere k’Africa y’Uburasirazuba kugira ngo bahe abanyeshuri ubumenyi bakeneye.

Muri iriya Kaminuza kandi bigisha abanyeshuri uburyo bwo kugarura amahoro aho yabuze, gukumira amakimbirane no kumenya uko ingengabitekerezo ya Jenoside ikura , kuyikumira no gusana imitima.

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda  ni bamwe mu bafite ubumenyi bwo ku rwego rw’ikirenga( PhD)

Izi ni porogaramu zitangwa  mu mashami atandukanye:

Ishuri ryigisha indimi:

  • Masters of Arts in Translation and Interpreting
  • PHD by Research in Literature
  • PHD by Research in Translation
  • PHD by Research in Interpreting
  • PhD by Research Linguistics
  • PhD in Translation and Interpreting

Ishuri ryigisha amategeko:

Masters

  • L.L.M- Masters in Business Law
  • L.L.M- Masters in International Criminal Justice and the Law of Human Rights
  • PhD in Human Rights
  • PhD in Transitional Justice
  • PhD in Public International Law
  • PhD in Investment Law
  • PhD in Environment Law
  • PhD in Criminal Law
  • PhD in Business Law
  • PhD in International Criminal Law

Ishuri ryigisha imiyoborere na Polotiki:

  • Masters of Arts in Development Studies
  • Masters of Social Sciences in Local Governance Studies

PhD programmes

  • PhD in Development Studies
  • PhD in Social Sciences(Social Work)
  • PhD in History
  • PhD in International Relations
  • PhD in Political Sciences
  • PhD in Governance and Public Administration

Ishami ryigisha uburinganire n’ubwuzuzanye:

  • Masters of Social Sciences in Gender and Development
  • PhD in Gender and Development
  • PhD in Gender Studies

Ishami ryigisha gukemura amakimbirane:

  • Masters of Arts in Genocide Studies and Prevention
  • Masters of Arts in Peace Studies and Conflict Transformation
  • Masters of Arts in Security Studies
  • PhD in Peace and Development
  • PhD Leadership and Reconciliation
  • PhD in Social and Political Sciences

Uburyo bwo kwishyura muri Kaminuzay’u Rwanda

Kwishyura amafaranga muri Kaminuza y’u Rwanda ukoresha konti yayo. Kaminuza itanga uburyo bubiri bwo kwishyura.

Ukeneye ibindi bisobanuro ku bijyane no kwishyura wasura:  https://www.ur.ac.rw

UBURYO BWO KWINJIRA MURI KAMINUZA NKURU Y’U RWANDA

Gusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bikorwa kuri Murandasi ukanyura ku rubuga: www.ur.ac.rw.

Uburyo bwo gusaba kwiga muri Kaminuza uciye kuri murandasi busaba ubishaka kuba afite  ‘email’ nomero z’indangamuntu, umunyamahanga we ugakoresha nomero za pasiporo (passport).

Ubishaka agomba kuba azikuvuga no kwandika Icyongereza.

UBURYO BWO KWISHYURA KU BASHAKA GUSABA KWIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA

Kugira ngo umuntu umwe yemererwe gutangita amasomo ye muri Kaminuzay’u Rwanda yishyura ibihumbi icumi by’amafarangay’u Rwanda (Frw10,000) ku  benegihugu, abanyamahanga bishyura amadolari ya America ahwanye n’ibihumbi cumi na bibiri (Frw12,000). Ku bindi bisobanuro ku bijyanye no kwishyura wareba: www.postgraduate.ur.ac.rw

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *