• 15/12/2019 12:56 48

Abasenateri ntibizeye ko hari igihe REG izagira ‘raporo nziza’

*REG irizeza ko mu gihe cya vuba kiri imbere izaba ifite raporo inoze

Bashingiye ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2015-2016, bakurikije n’ubugenzuzi nabo bavuze ko nta kizere bafite ko Rwanda Energy Group (REG) hari igihe izagira raporo nziza mu gucunga ibya Leta. Umuyobozi muri REG yababwiye ko bari gutera intambwe nziza bagana kuri bene iyi raporo.

Abasenateri bashima umuhate wo gukwirakwiza amashanyarazi bagasaba ko n'ibiyanye nabyo bikorwa neza
Abasenateri bashima umuhate wo gukwirakwiza amashanyarazi bagasaba ko n’ibiyanye nabyo bikorwa neza

Uyu munsi Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu baganiriye n’ubuyobozi bwa REG kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje amakosa kuri iki kigo.

Abasenateri bavuga ko iki kigo gishinzwe ingufu gifite ‘ubuzima bw’abanyarwanda mu ntoki’ kubera ibyo gikora ariko bakavuga ko gikora nabi mu gucunga imari ya Leta.

Hon Senateri Bizimana Evariste ashima ubushake n’umuhate ukomeye REG ifite bwo gukwirakwiza amashanyarazi kandi ari inshingano iremereye. Ariko mu bijyanye no gucunga neza imari ya Leta ngo ntibikorwa neza.

Avuga ko nabo basanze hari ibibazo mu ibaruramari, kwandika no guhuza imari no kwishyuza amashanyarazi.

Ati “Ibi bigaragaza ko ibyo batubwira ngo ‘clean Audit’ barayibona vuba ntayo babona keretse niba babona iyo baba bavuze ngo ahantu runaka uyu munsi barabona amashanyarazi bakayatanga. Naho muri uko gutanga amashanyarazi ushobora gusanga umukozi wayatanze yahawe amafaranga y’umurengera atananditse mu bitabo”.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Inama y’ubutegetsi ya REG Robert Nyamvumba avuga ko hari ingamba zafashwe mu gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Ati  “ibyagombaga gukosorwa ni byinshi kugeza ubu tukaba tumaze gutera intambwe mu gukosora amwe mu makosa aho hari ingamba zimwe zafashwe na Ministeri y’ibikorwa remezo ndetse ma MINECOFIN”.

Nk’imishinga imwe n’imwe yateje igihombo Leta; nk’uwa Gishoma n’uwa Kalisimbi, yavuze ko uwa nyiramugengeri wa Gishoma uri kunozwa ngo ukomeze gutanga 15MW wubakiwe hashakwa ubuso bunini bubonekaho nyiramugengeri ikenewe muri uyu mushinga.

Umuyobozi mukuru wa REG Ron Weiss yabwiye Abasenateri ko REG irimo gutera intambwe nziza kandi ko bagenda bagana ku mikorere myiza kurushaho, anabizeza kandi ko mu gihe cya vuba kiri imbere REG izaba ifite raporo inoze.

Ubuyobozi bwa REG kandi bwiyemeje ko bazajya batanga raporo y’ibikorwa by’iki kigo buri mwaka ku Mugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Robert Nyamvumba avuga ko hari ibiri gukorwa batera intambwe nziza
Robert Nyamvumba avuga ko hari ibiri gukorwa batera intambwe nziza
Abayobozi ba REG muri Sena uyu munsi
Abayobozi ba REG muri Sena uyu munsi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Yampayinka iyo Gishoma muba muyihoreye nyiramugengeri ntabwo ihagije yewe na mazi niko

  • Ibi bintu hafi ya byose Auditor General yari yarabibwiye Inteko Ishinga amategeko, imitwe yombi. None se kubyumva bundi bushya bivuzwe na bene ubwite, nta byemezo bafatirwa, umusaruro uzavamo ni uwuhe? Jye ntawo mbona.

  • karisimbi se ko yari umushinga wakozwe ku bwa EWSA naho GISHOMA iyo nayo ni MININFRA yayibazwa cyane nahubundi REG iragerageza kuko services zayo kubaturage zateyimbere pe ugereranyije naho ivuye(ewsa).naho WASAC yo huuuuuum

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *