• 19/01/2020 8:32 16

Abasaza ntibahutaza abuzukuru – Bobi Wine abwira Museveni

Robert Kyagulanyi  bita Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyaddondo East mu Nteko ya Uganda kuri uyu wa mbere yasabye Perezida Museveni gufata abaturage be nk’uko yifuza kuzafatwa igihe azaba atakiri ku butegetsi.

Bobi Wine ugendera ku mbago nyuma yo gukubitwa n’abashinzwe umutekano yavuze ko Museveni akwiye gufata abaturage be nk’uko yifuza kuzafatwa nava ku butegetsi

Yagize ati “Perezida, nk’uko hari igihe wamaze utari ku butegetsi, hazabaho igihe uzaba utakiri ku butegetsi. Ku bw’iyo mpamvu, bafa abaturage mu buryo wakwifuza ko na we uzafatwamo.”

Uyu Mudepite utavuga rumwe na Leta ya Uganda, aherutse kujya kwivuza muri America aho yamaze ibyumweru bitatau kubera iyicarubozo yakorewe.

Yabwiye abanyamakuru ko Abanya-Uganda bifuza guharanira impinduka badakwiye gucecekeshwa n’ubuhubutsi bw’abari ku butegetsi.

Ati “Igihe kirekire wowe Museveni watubwiye ko uri Sogokuru, ariko uko turimo dufatwa ntaho bihuriye n’ibyo. Nibaza ko Sogokuru adakwiye guhutaza abuzukuru bashaka kugira icyo bavuga.”

Bobi Wine yasabye abantu bose baba abari mu myuga inyuranye, mu idini no mu nzego za politiki guterwa impungenge n’uko ibintu bimeze mu gihugu bakagira icyo bakora cyazana impinduka.

Yagize ati “Ntitubarwanya [Polisi n’ingabo za UPDF], turabarwanira, kuko namwe muri Abanya-Uganda bahuje ibibazo bimwe n’ibyacu.”

Uyu muhanzi waje guhinduka umunyepolitiki yasobanuye imvugo akoresha ya “People power”, avuga ko ari igitekerezo kiri mu Itegeko Nshinga rya Uganda ko ubuyobozi butari ubw’umuntu ku giti cye.

The Monitor

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Iyudatinya Imana ntakibi udakora,babanze bamenye Imana ko iri hejuru ya byose ibindi bizikora

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *