• 29/01/2020 3:44 25

Abarundi bakoreraga CEPGL bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe ku Gisenyi

Kuri uyu wa Kane ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Fideli, bamwe mu batangabuhamya bavuze ko hari Abarundi bakoreraga umuryango w’ibihugu byo muri Africa yo hagati byihuje hagamijwe iterambere ( CEPGL) bakoreye Jenoside muri kiriya kigo. Ubu aha hari campus ya UTB ikorera i Rubavu.

Abarokokeye muri Groupe Scolaire Saint Fidel bavuga ko hari Abarundi bahiciye Abatutsi

Umwe muri bo witwa Hussein Twagiramungu warokokeye muri aka gace avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 hari Abarundi bahoze bakora muri CEPGL ku kicaro cyayo kiri mu mugi wa Gisenyi bari mu  bitero byishe abanyeshuri b’Abatutsi bahize biga mu kigo cya Saint Fidel.

Ngo bafatanyaga na  Col Anatole Nsengiyumva  na Ngeze Hassan wari umuyobozi w’ikinyamakuru Kangura, uyu akaba yari umushyushyarugamba  wamenyeshaka Interahamwe abo Abatutsi bihishe zikabica.

Ngo bariya Barundi bari abo mu  ishyaka rya FRODEBU.

Yasabye Leta y’u Rwanda gukurikirana bariya Barundi.

Twagiramungu avuga ko hari n’abandi barundi bakoraga mu cyahoze ari Eletrogaz bafatanyaga n’ibitero by’Interahamwe kwica Abatutsi bari batuye mu mujyi wa Gisenyi.

Innocent Kabanda uhagarariye IBUKA  mu karere ka Rubavu yavuze ko ashimira abarokoye Abatutsi igihe bicwaga ariko avuga ko igishimishije kurushaho ari iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba hashize imyaka 25.

Tombola Gustave umuyobozi wungirije muri Kaminuza ya UTB( University of Technology and Business Studies) yasabye urubyiruko kwirinda kwanduzwa n ‘ingengabitekerezo ya Jenoside arusaba kutagendera ku moko kuko nabyo biri mu byakoreshejwe hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Vedaste Uwimana wari uhagariye Umuyobozi w’Akarere muri uyu muhango yavuze kuri bamwe bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside abasaba kureka iyo myumvire bitaba ibyo bakazakurikiranwa n’ubutabera.

Ati: “Abakatiwe n’inkiko bemejwe ibyaha bakaba bari hafi kurekurwa, nibaramuka bazamuye ingengabitekerezo bazabihanirwa.”

Kugeza ubu umubare w’abanyeshuri biciwe muri kiriya kigo nturamenyekana.

Batangiye bakora urugendo rwo kwibuka
Col Pascal Muhizi ayoboye ingabo Rubavu,Nyabihu na Ngororero ashyira indabo mu mazi yatawemo imibiri y'Abatutsi mu mugi wa Gisenyi
Col Pascal Muhizi ayoboye ingabo Rubavu,Nyabihu na Ngororero ashyira indabo mu mazi yatawemo imibiri y’Abatutsi mu mugi wa Gisenyi
Abayobozi mu nzego zitandukanye bashyira indabo mu mazi yajugunywemo amazi

Maisha Patrick

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Iyi ngeso mbi yo kugereka genocide kubantu bose si nziza. Abanyarwanda bamwe bahinduye kubeshya nk’ikintu cy’ubutwari. Ubu se ikusanyamakuru muri kariya karere ntiryakozwe?! Basanze koko aba barundi barishe abantu? Kucyi batashyizwe kurutonde rw’abashakishwa na ICTR?! Genocide yakozwe n’abanyarwanda ikorerwa abandi banyarwanda. Ntibivuze ko hari abanyamahanga baba barayivurigusemo, ariko igisebo kiri kubanyarwanda mbere y’abandi bose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *