• 29/01/2020 10:05 19

Abarokotse basabwa ikemezo cy’urukiko ko bapfakajwe na Jenoside, birabababaza

Bamwe mu babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko bababazwa n’uko ubuyobozi bw’Imirenge bubatuma ikemezo cy’urukiko cy’uko bapfushije abo bashakanye ‘attestation de veuf/veuve’ kandi ibisabwa ngo ugihabwe bitari bushoboke muri Jenoside. IBUKA isaba ko amategeko nka ririya yajya ibanza kugira icyo iyatangazaho kuko akora ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bafite umwihariko.

Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bangamirwa n’uko kubona ikemezo cy’uko bapfakaye bisaba kubisaba urukiko

Umwe muri bo witwa Mukarubayita utuye i Ntarama mu Karere ka Bugesera avuga ko yigeze kujya kwaka kiriya kemezo bakamubwira ko batakimuha atabanje kujya kubisaba mu Rukiko ngo rube arirwo rwemeza ko yapfakajwe na Jenoside.

Ati: “Umwaka ushize hari umurenge nagiyemo mu igize Bugesera nshaka ikemezo cy’uko ndi umupfakazi wa Jenoside bansaba ko njya kubibwira Urukiko kugira ngo rwemeza ko ndi we. Numvise nshitse intege ndabyihorera.”

Ubusanzwe ku bantu batarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka ikemezo cy’uko umwe muri bo yapfuye bajya ku Murenge bagasibisha amazina y’ababo bapfuye mu gitabo k’irangamimerere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga muri Gasabo, Clarisse Uwanyirigira avuga ko umuturage aba agomba kubanza gusibisha umuntu we mu gitabo k’irangamimerere kugira ngo bitazica igenamigambi.

Ku byerekeye abacitse ku icumu rya Jenoside, na we asanga bigoye kuko uretse n’uko inyandiko zerekanaga irangamimerere ryabo zangiritse no kuba basabwa gusibisha umuntu wishwe muri Jenoside kandi hari bamwe batarashyingura ababo ngo biragoye.

Ati: “Rwose ku byerekeye abacitse ku icumu biragoye kuri iyi ngingo. Numva ariko CNLG na IBUKA bari kureba uko byazagororwa bikorohera abarokotse Jenoside kubona biriya byangombwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye avuga ko uretse kuba bihenda abarokotse kugira ngo batange igarama ry’Urukiko ngo bibafata umwanya muremure.

Mbere ngo byari byoroshye kwemeza ko runaka yarokotse Jenoside kandi abantu be yabahitanye, bikemezwa n’inzego z’ibanze na Perezida wa Ibuka, ariko ubu kuko bisaba kwemezwa n’urukiko ngo biragorana.

Ati: “Mu by’ukuri hari amategeko ajyaho harebwe inyungu rusange ariko nyuma tukazasanga azabangamira abarokotse kubera umwihariko wabo.”

Asaba ko mu gukora amategeko hajya hatumirwa inzego zitandukanye z’ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo itegeko rizaze ridahutaza bamwe.

Avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amateka y’imibereho yabo yihariye, abakora amategeko ngo bagombye kujya babitekerezaho.

 

Ku Munyamategeko ngo ingingo iri mu itegeko niba ibangamye yavugururwa

Umunyamategeko, Me Benôit Kaboyi avuga ko niba hari ingingo iri mu itegeko cyangwa ibwiriza, ivuga ko ibyo kwaga ikemezo cyo gupfakara bigomba guca mu Rukiko ku Banyarwanda bose,  kandi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite umwihariko, ngo yaganirwaho ikavugururwa.

Aganira na Umuseke yagize ati: “Amategeko n’amabwiriza bishyirwaho n’abantu. Bibaye ari ikibazo cyagaragaye hakorwa ubuvugizi kugira ngo iyo ngingo ikosorwe kuko amategeko arakosorwa.”

Me Kaboyi avuga ko umuryango nyarwanda usanzwe ufite uburyo ukemuramo ibibazo by’abarokotse Jenoside, ko icyo kitananirana.

Avuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari yo yafata iya mbere kuko n’ubundi ari na yo ifite Ikigega FARG gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye n’imibereho myiza y’abacitse ku icumu mu nshingano zayo, ikaba ibijyanye n’iryo tegeko.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • “Ubusanzwe ku bantu batarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka ikemezo” ….. “Ku byerekeye abacitse ku icumu rya Jenoside….”
    Amoko y’abanyarwanda yahinduriwe amazina tukabwirwa ko ntayagihari!! Ariko kuva kuri Hutu-Tutsi, abantu bagafata amoko mashya ashingiye ku bibatanya, byo rwose…. Reka ninumire ntakoma rutenderi.

  • Bajye bihangana bariya bapfakazi. Biba ari ngombwa kubanza gusuzuma neza ko umupfakazi usaba gufashwa atari utarahigwaga, akaba yabona imfashanyo itamugenewe.

  • Oya dushyize amarangamutima kuruhande harimo abatekamutwe benshi bigira uko batari.Abo bagomba gutahurwa ahubwo bakanahanwa.

  • Imana yumva amaganya y’imfubyi n’abapfazi bose. Yo ntivangura abo yaremye.

  • Naragenze ndabona.

    Hari ibyo nsoma nkumirwa.

    Turaganahe koko Rwanda

  • Jye numva hazajyaho itegeko rivuga ko umupfakazi wa genocide yajya azana icyemezo cya CNLG kandi gisinyejho abantu babiri byibura.

  • Tureke amarangamutima. Abapfakazi kuba basabwa icyemezo gitanzwe n’urukiko ni uburyo bwiza bwo kwirinda ko hari ababeshya. Tuvugishije ukuri itegeko rirasobanutse, nta mpamvu rero yo gushaka kurihindura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *