• 12/12/2019 8:39 53

‘Abariye’ ifumbire ya rubanda ya za Miliyari baba bagiye kuyiryozwa?

Mu turere hafi ya twose mu gihugu muri Gashyantare na Werurwe uyu mwaka haciye itsinda ry’abantu bakoraga iperereza ku ifumbire yatanzwe na Leta ngo igurishwe abahinzi hagati ya 2009 na 2015 bikarangira Leta ihombye za miliyari zirenga 10 zanyerejwe n’abo yabishinze, kugeza ubu ntibigeze babiryozwa. Iri tsinda nibyo ryariho rikurikirana nk’uko abanyamakuru b’Umuseke mu turere tunyuranye babigenzuye.

Leta yahombye miliyari zirenga 10 mu mushinga wo guha abahinzi ifumbire mu gihugu
Leta yahombye miliyari zirenga 10 mu mushinga wo guha abahinzi ifumbire mu gihugu

Abanyamakuru b’Umuseke mu turere tumwe na tumwe baganiriye na bamwe mu babajijwe n’iri tsinda harimo ba agronomes b’imirenge, ubuyobozi bw’uturere ndetse n’abahinzi ku giti cyabo.

Kuko abahinzi benshi bari bakeneye cyane ifumbire kandi badashoboye igiciro cyayo, kuva 2009 Leta y’u Rwanda yashoye akayabo ka miliyari z’amafaranga itumiza ifumbire mu mahanga igomba kugurishwa ku bahinzi ku giciro gito kandi abahinzi bakayishyura mu gihe basaruye. Gahunda yarimo kandi iyiswe ‘Nkunganire’ aho Leta yishyuzaga umuhinzi 50% y’igiciro cy’iyo akeneye.

Bavuga ko iri tsinda ryakoraga iperereza ku ifumbire yatangwaga ngo igurishwe abahinzi mu buryo buborohereje hagamijwe kongera umusaruro w’imirima yabo.

Bamwe iyi fumbire ntiyabagezeho, abandi yabagezeho baranayishyura ariko abahawe amafaranga ntibayashyikirije Leta.

Ku ikubitiro ifumbire yahabwaga uturere na koperative zimwe z’abahinzi kugira ngo bayihe abahinzi bahinge maze nibeza bazishyure utu turere natwo dusubize ayo mafaranga mu isanduku ya Leta.

Ntibyatinze, byagaragaye ko ababishinzwe mu turere ‘bariye’ iyi fumbire, bakayigurisha aho itagenewe (no mu bihugu bikikije u Rwanda), n’abahinzi bayishyuye amafaranga ntagezwe kuri Leta, ibi ni ibyagaragajwe na raporo zitandukanye z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka ishize.

Nyuma, Leta iki gikorwa yakeguriye ba rwiyemezamirimo, isoko rihabwa abagera kuri 20 gusa mu gihugu, aba nabo ntibabikoze uko byari biteganyijwe.

Raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka ishize zagaragaje ko hari abahinzi batabonye iyo fumbire kuko bamwe muri ba rwiyemezamirimo bayicuruzaga kubo itagenewe ndetse no mu mahanga aho babishyura 100% aho gufata 50% yari gutangwa n’umuhinzi. Ndetse ariko ayo bavanyemo ntibayasubize Leta uko bikwiye.

Abahinzi baganiriye n’Umuseke bavuga ko ririya tsinda rimaze iminsi mu iperereza ryababazaga byinshi birimo abagombaga kubaha ifumbire, niba barayibagejejeho, niba barabishyuye n’ibindi.

Iri tsinda kandi ryabajije abayobozi b’uturere bariho ubu ibyakozwe n’abababanjirije muri uyu mushinga wa Leta wari ugamije gufasha abaturage kongera umusaruro nk’uko bamwe muri aba bayobozi babibwiye Umuseke.

 

Leta yahahombeye miliyari 10+

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko kuva 2009 – 2015 Leta yashoye mu ifumbire imari ikabakaba miliyari 30 z’amanyarwanda ngo igurishwe abahinzi ariko ayagarutse mu isanduku yayo ntagera kuri miliyari 20.

Bivugwa ko iri tsinda riri gukurikirana kugira ngo uturere, amakoperative na ba rwiyemezamirimo bazishyure amafaranga abura.

Muri ba rwiyemezamirimo 20 bahawe isoko ryo kugeza no kugurisha ifumbire ku bahinzi amakuru atugeraho avuga ko benshi muri bo (hejuru ya 80%) batasubije Leta amafaranga ahwanye n’ifumbire yabahawe, hari kandi n’abahinzi ku giti cyabo batishyuye ifumbire bahawe.  Leta ikaba ihomba miliyari zirenga 10 kugeza ubu.

Muri aba bahoze ari ba rwiyemezamirimo mu by’amafumbire ndetse n’abahoze bayobora uturere muri ibyo bihe ubu muri bo harimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu.

Muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nta makuru arambuye bahaye Umuseke ku itsinda riri gukora iri perereza, gusa babwiye Umuseke ko iri itsinda riri mu kazi karyo ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe rihuriweho n’inzego zinyuranye zirimo n’urwego rw’Ubugenzacyaha.

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Aba bantu banyereza za miliyari bahawe monopoles z’amasoko, akenshi si nabo baryamo menshi. Hari abandi bashyikirizwa agatubutse. Abatanga izo monopole nyine. Barangiza bakigira nyoni nyinshi. Byakomera abababereye abashumba b’inyungu bwite bakaba ari bo batanikwa.

  • uwakubwira abacuruzaga ayomafumbire hano nyabihu, burera, musanze ukuntu yabakijije burrya baribisambo bakanyujijeho abanyaburera bo na uganda bayatwaragayo. ntawukira atibye ntimukatubeshye

  • bazarebe abari ba Agronome b’uturere nka Rubavu uwitwa Harerimana Blaise yakijijwe n’ifumbire leta yafashishaga abahinzi rwose icyo kintu bazakirebeho pe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *