• 24/01/2020 5:02 11

Abarimu barifuza guhabwa ubushobozi bujyanye na gahunda nshya yo kwigisha ya CBC

RILIMA – Ku wa gatandatu w’icyumeru gishize mu karere ka Bugesera, abarimu mu murenge wa Rilima bagaragaje ko batazi gukoresha mudasobwa ubwo ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB)  na British Council basuzumaga uko gahunda ya CBC (Competence Based Curriculum) yagiye ishyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bakozi ba British Council bitabazwaga n’abarimu gukoresha mudasobwa byananiye

Abarimu bakoreweho isuzuma ry’uburyo bazajya bagaragaza imbogamizi bahuye na zo mu gushyira mu bikorwa ubu buryo bushya bwo kwigisha CBC (Integanyanyigisho ishingiye ku guha umwana amahirwe yo kugaragaza ibumenyi bwe agakurikiranwa na Mwarimu), byagaragaye ko batazi gukoresha mudasobwa kandi ari yo bazifashisha batanga raporo.

Igenzura ryakorewe abarimu bo mu bigo birindwi mu murenge wa Rilima birimo (G.S RILIMA Catholique, G.S RILIMA, G.S Nyabagendwa, EP KARERA, EP KALISI, Faith and Hope Nursery & Primary School  na MERE ALIZEA Nursery & Primary School).

Nizere Amos umurezi wigisha muri GS RILIMA yavuze ko gahunda amahugurwa bahawe ajyanye n’uburyo (application) bazajya bakoresha bavuga imbogamizi bahuye na zo mu kwigisha bakoresheje iyi nteganyanyigisho nshya (CBC), yabafashije.

Ati “Bamaze iminsi baduhugurira CBC, ubwo ibibazo byose twahura na byo tuzajya  tubimenyekanyisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, akenshi tuba dufite Internet.”

Abarimu bavuga ko mu mahugurwa hari ibintu byinshi bagiye bunguka harimo gufata umwana ukamuha umwanya wo gukoresha ubumenyi afite.

Nizere Amos agira ati “Umwana tumuha umwanya agakora tukamenya ibimurimo, twe tukamuyobora tumuha ibyo agomba kwiga, ukanamuha umwanya akagaragaza ibyo wamwigishije, tukamufasha kumuyobora dukoresheje ubumenyi yatweretse.”

Nubwo bimeze gutya bamwe mu barimu mu kugaragaza ibyo bamaze iminsi bahugurwaho bananiwe kubyerekana hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera ubumenyi buke mu gukoresha mudasobwa no kutamenya gusoma Icyongereza.

Umwarimu utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko impamvu bananiwe kugaragaza ibyo bahuguwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga  ari uko batagira mudasobwa.

Ati “Yenda abarimu nta bushobozi bafite bwo kuyigura, n’uwayiguze ntabwo yaza ngo mumwirundeho ngo abigishe mwese, kuko na we aba yayiguze ngo ayikoreshe ibye.”

Uyu mwarimu yakomeje avuga ko mudasobwa  zatanzwe muri gahunda ya One Laptop per Child abarimu bazi kuzikoresha ariko ngo iyo bagiye ku zimdi zisanzwe usanga ngo bihabanye cyane, kuko zifite progaramu turiya bamenyereye twanzwe muri One Laptop per Child tutagira.

Avuga ko Minisiteri y’Uburezi ikwiye guha mwarimu mudasobwa  ifatika itari nk’izahawe abana.

Umwarimu nta bushobozi afite yo kwigurira mudasobwa

Uyu mwarimu avuga ko umwarimu nta bushobozi afite yo kwigurira computer kubera ko umushahara wa Frw 40 000 ahembwa bitavamo.

Ati “Ese yaba atarya? Yaba atambara? Ubwo bazagera kuri mudasobwa ryari? Wanatse inguzanyo y’imyaka ibiri ntabwo wabimara ngo ugiye kugura mudasobwa. Ugasanga rero ni ikibazo. Amasomo ino mu cyaro tuyategurira mu makayi.”

Nigena Albert umukozi w’akarere ushinzwe amashuri y’inshuke n’abanza n’amasomero ku bakozi biga gusoma no kwandika yavuze ko  kuba umwarimu adafite imashini yo kwandikiraho bizwi ndeste ngo bafite gahunda bise One Laptop per Teacher isa n’iya koreshejwe mu guha abana bamwe na bamwe mudasobwa.

Yavuze ko hari gahunda yatangijwe yitwa Per Learning aho abarimu ubwabo bahugurana binyuze muri bamwe bahuguwe guhugura abandi.

Nigena Albert yakomeje avuga ko Kugira ngo bateze imbere ICT mu burezi Koperative Umwarimu Sacco yorohereza abarimu kubaguriza mudasobwa bakishyura mu byiciro kugeza igihe bazayegukana.

Undi mwarimu utashatse kwivuga yabwiye Umuseke ko gahunda yo guhugura hagati y’umwarimu wahuguwe na we agahugura abandi idafite ingengo y’imari, agasaba Minisiteri gutekereza ko uwo mwarimu aho azajya yanakenera amazi yo kunywa.

 

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) kivugaho iki?

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irénée yavuze ko mu kugerageza urwego amahugurwa ya CBC (Competence Based Curriculum) yamariye abarimu hagaragaye ko hari ibindi bikenewe.

Ati “Hagiye gukurikiraho guhugura umwarimu mu bijyanye n’Icyongereza ndetse n’Ikoranabuhanga. Iri gerageza ritugejeje ku cyo natwe  twari dutegereje. British Council izadufasha, tugiye gukora ubugororangingo umwaka utaha hari byinshi tuzakosora.”

Julian Parry wari ushinzwe Team Leader, Building Learning foundation yavuze ko British Council byari byiza kumenya aho umwarimu ageze, n’ibyo atekerezaku ishyirwa mu bikorwa rya CBC.

Julian yagize ati “Ubu noneho twabasha gushushanya neza umushinga mu gufasha abarimu kubaha ubumenyi uko bishoboka. Kumenya ubushobozi ukoresheje ikoranabuhanga n’igikoresho cyiza cyane,  kuko mu byumweru bike bizadufasha kumenya uko abarimu bahagaze.”   

Julian Parry yavuze ko British Council ikomeza gukorana na REB mu guhugura abarimu ndetse no mu zindi gahunda zijyanye n’iterambere ry’uburezi.

Aba na bo byari byabananiye biba ngombwa bafashwa kuzuza amakuru basabwaga gutanga muri mudasobwa
Byabaye ngombwa ko bamwe bakoresha telefone zabo zigendanwa gukoresha mudasobwa byanze
Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenee avuga ko ibyo babonye mu isuzuma byaberetse akazi bafite imbere mu guha ubumenyi abarimu
Competence Based Curriculum (CBC) ni integanyanyigisho iha amahirwe umwana akagaragaza ubumenyi yifitemo
Julian Parry yavuze ko British Council irishimye cyane mu bufatane yayo na REB ndetse bazakomeza kubafasha ( REB) mu myaka yose y’amashuri aho bazahugura abarimu ndetse n’ibindi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Competence Based Education (CBE) na Competence Based Curricula (CBC) nibyo bikangisho bigezweho byo guhabura abarimu!! Mbere yuko biza mu myaka ishize, abana bajyaga mu mashuri ya Leta amenshi akabapfunyikira amazi usibye yenda amwe n’amwe y’abihaye Imana agerageza, n’ay’imyuga nka za IPRC, abana bajya mu mashuri y’indobanure yigenga bo mu bisubizo bagatahana ibyo bakeneye bibahesha no kujya gukomereza amasomo yabo mu mahanga nta nkomyi. Na nyuma y’uko CBE na CBC bije, niko bikomeje kumera kandi niko bizakomeza kumera igihe cyose ibibura mu mashuri y’abana ba Ngofero na Karani Ngufu biri muy’abana ba Nyakubahwa bitabonetse no mu mashuri yo hirya iyo mu cyaro no muri za quartiers z’abakene. Umwarimu wize neza wese, aba azi ko habaho theorie na pratique, azi ikitwa pedagogie par objectifs (uburezi bufite intego). Azi ko izo ntego ziri mu byiciro bitandukanye: comprehension, memorisation, analyse-synthese, induction deduction, application, evaluation, jugement, innovation… Nta mwarimu uba ayobewe ko therorie itagira pratique ntacyo iba imaze. Kandi ko nta pratique ishoboka ahatari ibikoresho bya ngombwa. Kandi ko nta burezi bwiza bushoboka mwarimu n’umunyeshuri bugarijwe n’ubukene cyangwa inzara. Ikirima ni ikiri mu nda!! Mujye mwishinga aba Anglo-saxons!! Ni abahanga mu kuzana theories z’udushya muri domaines zinyuranye z’imibereho, bakihindura ba kabuhariwe bazo mu gihe nk’icyo guhumbya, bakazigisha ku isi yose, bikabahesha akazi n’ijambo hose, bwacya ukumva bazanye ibindi mu gihe nk’icyo kwitsamura: mu burezi, mu guhugura abaturage, muri gender, mu iyamamazabuhinzi, n’ibindi n’ibindi.. Ugasanga buri gihe turiruka inyuma y’umuyaga. Nimwubake amashuri mazima aho akenewe hose ubucucike bugabanuke, ajyemo ibikoresho bikenewe byose, yigemo abana bafite ubuzima buzira umuze,n’abarimu baticira isazi mu jisho, n’ibindi byose bizagerwaho. Naho ibyo bidakozwe, muzakomeza mucurangire abahetsi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *