• 14/12/2019 9:41 21

Abari abayobozi muri Pererefegitura ya Ruhengeri batanze ubuhamya bashinjura Neretse

Bamwe mu bari abayobozi mu yari Perefegitura ya Ruhengeri batanze ubuhamya mu rubanza rwa Neretse Fabien ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bavuze ku nama yayobowe n’uwari Perefe icyo gihe bavuga ko Neretse yayigiyemo nk’umuntu wari ukomeye ariko ko nta jambo yayivugiyemo.

Mu batangabuhamya bumviswe mu iburanisha kuri uyu wa kabiri  ndetse no kuri  uyu wa gatatu harimo bamwe mu bari abayobozi mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri, banagarukwaho kenshi mu iburanisha ry’uru rubanza.

Inama yakoreshejwe n’uwari Perefet wa Ruhegeri mu gihe cya Jenoside igarukwaho.

Abatangabuhamya bavuze bakatiwe n’inkiko Gacaca ibihano bitewe n’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu barafunze, icyo bahurijeho bagitangira ubuhamya bwabo ni ugusaba ko babutanga mu muhezo itangazamakuru ridahari, ngo kuko hari igihe rigoreka ibyo bavuze.

Urukiko rwanze icyo kifuzo  rushingiye ku mategeko ashimangira iburanisha mu ruhame.

Ku kijyanye n’iyo nama yayobowe na Perefe, Neretse aregwa kuba yarayitabiriye ndetse akaza kuhavugira ijambo rishishikariza abaturage gukora Jenoside.

Umutangabuhamya umwe yabwiye urukiko ko iyo nama yari igamije kwerekana Perefe mushya wari washyizweho, kandi ko Neretse nta jambo yavuze.

Yosobanuye ko iyo nama yabaye mu kwezi kwa gatandatu  ngo hasigaye iminsi mike ngo bahunge.

Umucamanza amwibutasa ko ubwo yabazwaga bwa mbere mu 2009 yavuze ko inama yabaye mu mpera z’ukwezi kwa kane cyangwa se mu ntangiro z’ukwezi kwa gatanu.

Umutangabuhamya asobanura ko mu kwezi kwa kane bitari bushoboke, kuko  Perefe yagiyeho tariki ya 21 Mata 1994.

Undi mutangabuhamya na we wari Umuyobozi yavuze ko iyo nama yabaye mu ntangiro z’ukwa Gatandatu 1994.

Igihe yabazwaga mu 2009 yari yavuze ko yabaye mu kwezi kwa Gatanu, yavuze ko ko Neretse nk‘umuntu  wari ukomeye muri ako gace ngo  ntabwo yari kujya kure y’abayobozi. Yavuze ko yabicaye iruhande.

Yasobanuye ko inama yavugaga ku mutekano kandi ko Neretse nta jambo yahavugiye.

Ku kijyanye n’Interahamwe zarimo n’abari abazamu ku ishuri rya ACEDI Mataba, umutangabuhamya yavuze ko Interahamwe yari azi, yabonye ari iz’i Kigali ko muri Mataba nta Nterahamwe zari zihanri, ngo kereka niba ari abaturage bose.

Yasobanuye ko ku ishuri rya Mataba hashyizwe Umupolisi kugira ngo ajye acunga umutekano w’ishuri. Asobanura ko hari abaturage b’inyangamugayo ngo batangwaga n’abajyanama ba Segiteri  bari baratojwe gukoresha intwaro.

Abajijwe uwabatoje yasubije ko batozwaga n’umusirikare wari ubishinzwe witwaga ‘Byukusenge Alexis’.

Ubwunganizi bw’abatanze ikirego ndetse n’abunganira uregwa bagaragaje ko ubuhamya bw’abari Abayobozi muri Perefegitura ya Ruhengeri ari bumwe mu bwo basanga bubumbatiye amakuru menshi kuri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko ku biregwa Neretse Fabien.

Uretse abatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga « Video conference ».

Perefet wa Ruhengeri wa kiriya gihe, Nsabumugisha Bazili  we yarapfuye, ariko yari amaze kubazwa mu iperereza, ubuhamya bwe bwasomewe inteko muri uru rubanza.

AKIMANA Latifat/i Bruxelles mu Bubiligi

 

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Abaturage b’inyangamugayo batowe n’ubuyobozi bwa segiteri bagatozwa gukoresha intwaro!!!!!
    Aliko Mana yaremye u Rwanda. Interahamwe zishingwa no muri jenoside zitwaga inyangamugayo ngo zishaka kwikiza uwo zitaga umwanzi w’u Rwanda, zikikiza kuva ku ruhinja rukivuka kugeza ku mukecuru ufite imyaka 90 ngo ni umwanzi.
    None ngo bari abaturage b’inyangamugayo! Abo batangabuhamya baracyafite amashereka bonse kera kuva 1959 PARMEHUTU yavuka!

    • Kamere muntu (human nature) usanga ihora ishaka kutemera icyaha.Byahereye kuli Gahini ubwo Imana yamubazaga aho yashyize murumuna we Abel,agasubiza ko atari umurinzi we.Mu nkiko zose zo ku isi,abantu bemera icyaha ni bake cyane.Hafi ya bose bahakana icyaha.Nubwo Abacamanza bibeshya,Imana yo ntishobora kwibeshya,kubera ko ireba mu mutima.Iyo wanze kwemera icyaha,ntabwo Imana ishobora kukubabarira.Nkuko Ibyakozwe 3:19 havuga,”Imana ibabarira gusa umuntu wemera icyaha kandi akihana ntazongere”.Ngo niyo cyaba “gitukura cyane”,irakubabarira.Hari abantu bakoze genocide,bageze muli gereza biga bible irabahindura.
      Aho batahiye,ubu nabo badufasha kujya mu nzira tukabwiriza abantu ubwami bw’imana nkuko muli Yohana 14,umurongo wa 12,Yesu yasize asabye uwo murimo abakristu nyakuri bose .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *