• 11/12/2019 5:51 00

Abari abayobozi b’impunzi z’i Kiziba ngo urubanza rwabo nirufatwe nk’urwa ba Rwigara

Abari bagize komite iyobora impunzi zo mu nkambi ya Kiziba mu gihe cy’imyigaragambyo yabaye muri Gashyantare ishize uyu munsi na bo baburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Karongi. Bahakanye ibyaha baregwa birimo ubugome, bavuga ko urubanza rwabo rwagereranywa n’urwa ba Rwigara na bo bakarekurwa bagataha.

Ku rukiko hari abantu benshi baje gukurikirana iburanisha
Ku rukiko hari abantu benshi baje gukurikirana iburanisha

Abo ni Bakunzi Dusabimana, Semahoro Musabwa, Rurangwa Issa, Mukeshimana Clemance na Mbangutse Louis Maombi wari umuyobozi mukuru.

Baregwa ibyaha by’ubugome no gushishikariza imyigaragambyo yabaye umwaka ushize igapfiramo abagera kuri 11 ku ruhande rw’izi mpunzi, igakomerekeramo abashinzwe umutekano.

Maombi yavuze ko yafashwe agafungirwa ahantu ha wenyine ntiyemererwe gusurwa n’abe ndetse akaburanishirizwa mu muhezo, bityo ko ubutabera yahawe abukemanga budakwiriye guhabwa agaciro.

Ubushinjacyaha bwasubije ko kuburana mu muhezo biteganywa n’itegeko kandi muri iryo buranisha nta burenganzira bwe yabujijwe.

Semahoro Muhabwa yavuze ko yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko iminsi 30 yakatiwe yo gufungwa by’agateganyo yarenze kandi ‘mandat d’arret’ ye ntiyongerwe.

Kuri iki, Ubushinjacyaha bwavuze ko hari amakosa yabayeho bituma abunganira abaregwa bavuga ko aya makosa atuma uregwa aba umwere.

Abaregwa bagiye bagaruka cyane ku kuba bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse basaba kurekurwa bagakurikiranwa badafunze kuko n’ubundi bafatiwe i Karongi kandi badashobora gutoroka ubutabera.

Maombi Mbangutse yavuze ko harebwa ikitwa ‘Jurisprudence’ maze nk’uko mu rubanza rwa Diane Rwigara na nyina baregwaga icyaha cy’ubugome ariko bakaza kurekurwa, aba na bo bakwiye kurekurwa kuko baregwa icyaha kimwe kandi na bo bari mu gihugu.

Bari biganjemo impunzi z'abanyekongo ziri Kiziba
Bari biganjemo impunzi z’abanyekongo ziri Kiziba

Umushinjacyaha yavuze ko batarekurwa kuko izi manza zitandukanye, avuga ko ba Rwigara batigeze bahunga cyangwa ngo bagerageza guhunga ubutabera nk’uko bamwe muri aba baregwa hano babigerageje, ndetse uwitwa Semahoro Musabwa agafatirwa i Rusizi ‘agerageza guhunga’.

Gusa, mu iburanisha ry’uyu munsi Semahoro yabihakanye.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha n’abaregwa abacamanza bavuze ko uru rubanza ruzasomwa tariki 05 Werurwe.

Iburanisha rya none ryitabiriwe na benshi mu mpunzi za Kiziba n’imiryango itegamiye kuri Leta itandukanye ndetse n’intumwa ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu.

Iburanisha rirangiye wakeka ko ari isoko ryari riremuye
Iburanisha rirangiye wakeka ko ari isoko ryari riremuye

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

5 Ibitekerezo

  • Ahubwo se aba bantu ko mbonamo abahoze ari abasirikare, haba hari amasezerano HCR yagiranye n Leta y’u Rwanda yo gushyira impunzi mu ngabo z’igihugu?! Njye nsanga imanza zabo zari gucibwa n’inkiko za gisitikari!

    • Niba atari itiku se waduhaye amazina y’izo ngabo na batallion zarimo ra!

      • mahoro kuki ufata abantu nkabana? Ese ushatse kuvugako nta basilikare ba M23 bahungiye mu Rwanda? aboherejwese bava Uganda ubabajije bataliyani barimmo barayizi? Uzabibaze Nkunda uraho mu Rwanda cyangwa Terminator.

  • Nyamara bamwe muri izi mpunzi babaye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda. Abandi baracyarimo. Ushaka za Bataliyani babarizwamo cyangwa babarizwagamo azakurikirane neza imiryango yabo irabihamya. HCR na Leta y’u Rwanda babiziranyeho. Nyamara vuba aha bigiye gusohoka mw’itangazamakuru muzadusobanurire uko impunzo zinjizwa muri Police ndetse n’igisirikare cy’igihugu hanyuma bakagaruka bakongera gusubira mu nkambi. Ibiganiro mw’itangazamakuri ku buryo impunzi zinjizwa mu gisirikare n’igipolisi birimo gutegurwa…!

  • Umunyamakuru nakosore yanditse Urukiko Rwisumbuye rwa Bwishyura kandi ari Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, Bwishyura ni urukiko rw`Ibanze, bikosorwe, kandi wasanga utaranamenye ko ari abacamanza b`urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi ariko rukorera i Karongi rwababuranishaga, ubutaha uzabikosore abantu basobanukirwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *