• 12/12/2019 4:29 53

Abareraga umukobwa wiyahuye ngo nta kibazo bari bamuziho cyatuma yiyambura ubuzima

Kuri uyu wa kabiri ubwo umurambo wa Scolastique Hatangimana wasezerwaga bwa nyuma mu rugo rwa Mukantabana n’umugabo we Florent Baganizi batuye ku Kimironko, Nyirasenge babanaga yavuze ko batunguwe no kumva iby’urupfu rwe, ngo kuko uwo mwana yari afashwe neza muri uyu muryango kuva yabura ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byari agahinda

Uyu Scolastique Hatangimana yasimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako ya Makuza Peace Plaza ku wa gatanu tariki 06 Nzeri 2019, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK aho yaguye ku munsi wakurikiyeho tariki ya 07 Nzeri 2019.

Aba babyeyi babaga hafi uyu mukobwa batanze ubuhamya bavuga ko bagerageje gukora uko bashoboye ngo bamufashe akure neza.

Iki gikorwa cy’ubwiyahuzi cyabaye nyuma y’igihe gito uyu mukobwa avuye mu Buhinde aho yigiye amashuri ye ya Kaminuza.

Hatangimana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019, bikaba byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura.

Nyirasenge witwa Léoncie Mukantabana wamureze afite ukwezi kumwe kuva igihe ababyeyi be bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko uyu mwana yamufataga nka Nyina kuko yamenye ubwenge ari we abona umuha uburere bwa kibyeyi kandi akamumenyera ibyo umwana aba akeneye.

Yavuze ko ubwo yashakaga umugabo byavuzwe ko ashatse afite umwana kuko uyu mukobwa yatangiye kumurera akiri mu myaka yakabaye kuba akiri kumwe n’uwamubyaye.

Ashatse umugabo yakomeje kubana n’uyu mukobwa, ngo kandi nta mwiryane wigeze uba mu rugo rwabo ngo bibe bifitanye isano no kwiyambura ubuzima k’uriya mukobwa.

Nyirasenge witwa Mukantabana ati “Natwe twatunguwe n’urupfu rw’uyu mwana. Uyu mwana yanyitaga Mama, icyo navuga ni uko uyu mwana atarerewe mu kigo cy’impfubyi nk’uko byavuzwe mu makuru yatambutse.”

Umugabo wa Mukantabana witwa Baganizi Florent na we avuga ko atigeze ashyiraho agahato uriya mukobwa ahubwo ko yamuhaga ubwisanzure agakora icyo ashaka, gusa ngo mbere y’ijoro rimwe ryo ku munsi yiyahuyeho yamubwiye ko atameze neza.

Musaza w’uyu mukobwa witwa Tuyishime Janvier n’uwari inshuti ya Scolastique witwa Leocadie, bavuga ko baherukaga kuvugana na we ku wa gatanu mu gitondo (ni na wo munsi yiyahuriyeho) gusa ngo yababwiraga ko yumva atameze neza ariko bo ntibamenye ko ari ikibazo cyatuma afata umwanzuro nk’uriya.

Hatangimana Scolastique yadodaga imyenda akanasuka imisatsi, abifatanya no gucuruza inkweto mu nyubako ya City Plaza mu Mujyi wa Kigali.

Nyakwigendera yapfuye afite imyaka 25 y’amavuko
Ni agahinda gusa…
Ababyeyi bakuru baje gusezera ku mwana wabo ugiye akiri muto
Hatangimana Scholastique yavutse muri 1994 agira ibyago ababyeyi be bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bari baje kumusezeraho bamwifuriza iruhuko ridashira

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

15 Ibitekerezo

  • Yarangije kaminuza mu Buhinde, none yakoraga akazi ko gucuruza inkweto no gusuka imisatsi. Humm!!! Nyamara uyu mwana yari asangiye agahinda n’abandi benshi muri iki gihugu!! Ahagarariye benshi basa n’abapfuye bahagaze kubera kubura ayo bacira n’ayo bamira wa mugani w’abarundi, bibaza ejo hazaza habo aho habaganisha.

    • Kurangiza kwiga ntaho bihuriye n’akazi umuntu akora as long as kamutunze. Ikindi ntago mubyo yavuze yagaragajemo ubushomeri cyangwa ubukene, Mujye mumenya gutandukanya ibintu. RIP Scolastique

  • Ubwo yize mu Buhinde gusuka imisatsi.Ibaze nawe koko urumva uwo mwana apfanye agahinda kangana iki koko ?Byongeye utazi ababyeyi be yarabwiwe uko bapfuye gusa.Harahagazwe???!!!!

  • Uriya mukobwa yari afite trauma kinwe n’abandi benshi nuri iki gihugu. Ubuzima Leta yatabukajije kuburyo abashobira kwiyahura ari benshi cyane. Ibaze nawe kuba wacuruzaga i Burundi bwacya bagafunga imipaka, ukimurira business yawe hagati ya Kampala na Nairobi. Bwacya imipaka igafungwa. Wakwishingikiriza Congo naho bati mpaka uzanye za autorizations zitabarika ndetse rimwe na rimwe imipaka igafungwa!
    Mu Rwanda kandi niko usabwa byinshi kugira ngo abawe babeho, harimo n’imisoro n’imisanzu bidakuranaho. Ikindi ni uburyo Leta idashakira imirimo abo yashakiye amashuri. Igahora yumvisha abanyarwanda ko kurangiza za kaminuza aribyo biruta ibindi. Nibwo usanga umuntu urangije kaminuza atiyumvisha uburyo yakora akazi k’ubunyonzi cyangwa ubuyedi mugije undi barangirije rimwe we ari USA, Canada cyangwa Uburayi. Hakaziramo n’amateka abantu y’ubuzima banyuzemo!

  • Ese ko Machiavel na Mahoro Jack ntacyo babivugaho?

  • Hakagombye kubaho ingamba zikomeye zo kwita ku banyarwanda bafata umwanya wabo bakajya kuvoma ubwenge muri za Kaminuza zitandukanye haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byaba na ngombwa bakagenerwa agahimbazamusyi kuko bashoboye kusa ikivi bahawe bagatahana impamyabumenyi batumwe, ndavuga ako gahimbaza musyi mu gihe batarabona akazi, kandi Leta ikagerageza kudakomeza kuvuga ngo abantu nibihangire imirimo mu gihe aho bakayihangiye hibereyemo nabatazi gusoma no kwandika!
    Uyu mwana w’umukobwa bazakurikirane ikibazo cye kuko aho kurangiza kaminuza mu Buhinde ukagaruka mu Rda kuba umuzunguzajyi n’umudozi, byakabaye ngombwa wigumiye mu Buhinde aho byibuze bemera ko wize, nubwo wajya uterura ibikarito byaba biruta Gusuka ibituta abantu urusha amashuri!! ndumva ikibazo cyari akazaza k’umukobwa wataye igihe mu buhinde agendera mu ndege zihenze akaza kurya umwanda asuka imisatsi. uwo muhungu yaje asongera isiibe wa mugani w’abarundi, na famille yamureze ikongeraho nkutubazo duke na duke tutari ngombwa bituma yibagirwa uburanga yari afite namashuri yize ahitamo kubisiga ku isi yitahira iwacu wa Twese! RIP mukobwa mwiza.

  • Ubanza kwiga muri iki gihe byarataye agaciro mba nkuroga.Abayobozi bahawe ubutumwa bukomeye.Ibi bintu byo gusimbuka ukitura hasi mu rwagasabo bibaye 2 ahari.Niba nta gikozwe ngo urubyiruko ruhabwe akazi l’avenir du pays est sombre.Ndarangiza nibaza amafaranga ashorwa mu byogajuru, arsenal, kwita izina, ……nkumva biteye agahinda hakabaye hubakwa inganda ziha abantu akazi.

    • Biragoye pe. Iyutabashije kujya muri business ngo wihangire imirimo stress yakwica. Nawe se ntiwatinyuka gushora namake nguheraho uri I kigali bizagukundire wumva bazaguseka ariko ufite ukuntu wanyarukira hanze nka Mozambique na Malawi genda aho batazaguseka wirwaneho. Buriya na Kongo ifite opportunity nimbona uko ngera Kinshasa nzababwira munyaruke dushakishe u rwanda tujye tugaruka tuje kuryayacu. Ariko harikintu kiba Philippines his excellency yazakidukorera aho bemerera company zikaza mu gihugu gutwara abakozi Inaha byemewe ndumva bitabangamira kwigira

    • Ese kwiga ni guarantie yo kubona akazi? Cyangwa bidufasha guhitamo icyo twakora kikadufasha kudutunga? Ntekereza ko nta gihugu na kimwe ku isi wasanga abantu bose bafite akazi. Ahubwo jye mbona mu Rwanda banagerageza ugereranije n’ibindi bihugu bya hano muri Africa. Urugero nk’igihugu mbamo ushobora kurangiza imyaka ibiri utarabona n’umuyobozi n’umwe aubwo urubyiruko rwibera mu biyobyabwenge n’inzoga. Rero dutandukanye kwiga, kubona akazi cyangwa no kugira imibereho myiza. Ku rundi ruhande ntekereza ko tudakwiye guhora dutunga intoki Leta yacu kuko leta ni twebwe abaturage cyane ko mbona ntacyo abayobozi baduhisha. Twemere rero ko niba natwe tubizi neza ko igihugu ari gito nta n’umutungo kamere uhagije, tugomba kwishakamo ibisubizo. Finally, uyu mukobwa yagaragaje ko afite ikibazo kiri Sociale ntaho bihuriye na chomage cyangwa ubukene.

  • Iherezo ry’umuntu riruta itangira rye, nuko tumenye ubwenge twite kwiherezo ryacu kandi ibyabaye kuruyumukobwa tubikuremo isomo. Tubeshwaho no kwizera Yesu gusa mubibazo dufite naho ubwenge bwumwana wumuntu harigihe butokorwa (can’t manage) kandi iyo bwatokowe ntakintu cyubwenge yakora. Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mumutima we akimura uwiteka. Hahirwa umuntu wizera uwiteka, uwiteka akamubera ibyiringiro.

  • Ikosa abanyarwanda benshi bakora n’uko barera umwana wundi (NB. N’uwo mufitanye isano ya hafi cyane n’uwundi ) bamwita uwabo, ugasanga umwana yita nyirasenge mama cg nyirarume papa.
    Jye mbona bitakabaye uko, burya ujya kuvura igisebe ntagipfuka atacyogeje ngo kibabare. Iyo ugipfukanye imyanda kiracika kikanuka. Ibi byo tubyitege kenshi mu Rwanda, kuko hali benshi bafite ibikomere bimeze nk’ikirunga gitegereje kuruka. Ko mperuka mu Rwanda bigisha Psychoclinique , abo barangizamo bagiye basana imitima yabaye deprimés? Nk’aba ba pastors bita depression aigue iva kuli syndrome post traumatique ngo ni daimoni, mwibaze aba pastors baba africa batize psychologie aho bagiye kurangiza abayoboke. Uyu mwana w’umukobwa iyo agira concelling yali gukira ibikomere kandi akagera kuli byinshi. Uzi njiji za ba pasitori bita depression ama jini bagomba kuva muli society.

  • @humanist. Ndumva ariko kwita abo ba pastors injiji nabyo atari imvugo iboneye.
    Hari uburyo umuntu yatanga igitekerezo cye kikumvikana nta muntu yibasiye.
    Twemeranya nawe ko uko byamera kose abo ba pastors ushaka ko bakurwa muri society hari icyo bayimariye? Bafite umumaro wa benshi ku buryo wowe utakeka.

  • Bantu mwize Psychoclinique, please please mushake musaza wuriya mwana wumukobwa, abahungu berekana ko ntakibazo bafite ariko narebye video ye bashyingura mushiki we nunva birandenze. Ntimubirekere ba Pastors bonyine, mumufashe namwe mwokabyaramwe atazibambura ubuzima umuryango ukazima

  • Uyu mwana Scholastique yazize kutabona uwo aganiriza ibibazo byari bimuremereye nuko yiyumvaga. Iyi ni depression kdi abenshi barazigendana which is very dangerous.

    Ibi ntaho bihuriye nubushomeri Leta ninjye niwowe nitwe tugomba kwishakira imirimo, naho kukwishyurira barangiza bakaguha bonus ngo nuko utarabona akazi nta kenge kaba karimo, byakurura ubunebwe. Iyo mirimo mutekereza guhanga mugasanga irimo abatazi gusoma mujye mubegera mufatanye kubikora neza cyane

    Burya ikintu cyose kiberaho kudusigira isomo, nimureke tujye duhuriza hamwe guhumuriza ababaye, kuganira (be open) ibiturimo tunafashe abandi kutwizera no kutubohokera bakatuganiriza ibibaremereye.
    Buriya gukora counselling ntibisaba kuba warabyize ahubwo umutima mwiza, ukunda, wishyira mu mwanya wundi, umuha umwanya, kudaca imanza no kugira ururimi ruhumuriza.

    Kuba umuntu afite uburanga bwiza, yarize menshi anafite uko abayeho ariko mu mutwe harwaye adatekanye ntacyo bimaze.
    Ubuzima bwo mu mutwe nisana mitima bireba buri wese

  • Hakenewe abaganga bita ku bacitse ku icumu ibi abahanga barabivuze ko nyuma ya 20 years hazabaho kwiyahura. Genocide si ikintu cyoroshye. Babyeyi mwihangane si mwe Ni amateka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *