• 26/01/2020 5:33 15

Abaregwa kwambura miliyoni 2$ uwakoreraga Rujugiro babihakanye

Urubanza nshinjabyaha ruregwamo abagabo batatu bakurikiranyweho ibyaha byo kwambura batekeye umutwe uwakoraga mu ruganda Leaf Tobacco &Commodities Ltd rw’umuherwe Rujugiro Ayabatwa, bamwihakanye bamusaba kugaragaza inyandiko bagiranye abaha ayo mafaranga angana atyo. Uwunganira uregwa yemeza ko amafaranga yayambuwe, ndetse akanasaba ko ayasubizwa n’ababikoze bagahanwa.

Kanobayire uregera Urukiko ko yambuwe miliyoni 2$ yari mu iburanisha ariko nta jambo yigeze avuga mu rukiko

Kuri uyu wa 2 Mata 2019 mu iburanisha mu mizi ry’ikirego cy’urubanza nshinjabyaha kiregwamo Emile Rwasamanzi n’abandi babiri bakurikiranyweho kwambura bashutse uwitwa Kanobayire Thierry wakoreraga uruganda rwa Rujugiro muri Uganda agera kuri 2 284 000$, abaregwa bahakanye ibyo baregwa ndetse bavuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko bibye ariya mafaranga.

Ababunganira mu mategeko abaregwa bahereye ku nzitizi bagaragaza ko urukiko rudafite ububasha bwo gukurikirana ikirego ku cyaha cyabereye hanze y’u Rwanda mu gihe ubushinjacyaha butabisabye.

Indi nzitizi yari iy’uko Kanobayire urega atari we nyiri amafaranga ngo kuko hari inyandikomvugo yakoze avuga ko amadolari yambuwe mu bushukanyi, yayakuye mu isanduku y’uruganda yakoragamo (Leaf Tobacco &Commodities Ltd rwa Rujugiro Ayabatwa).

Ubushinjacyaha bwasubije ku nzitizi, buvuga ko itegeko ribuha ububasha bwo gukurikirana ibyaha by’ubugome byakorewe rubanda (sosiete).

Ku kuba Kanobayire Thierry afite ububasha bwo kurega, Umushinjacyaha yavuze ko nubwo amafaranga yaba ari aya sosiyeti ya Rujugiro yakoreraga, ariko ngo ni we wayambuwe ayafite mu ntoki bityo ko ari na we wa mbere ugomba kubiregera.

“Abaregwa baba bariyise ingabo za M23 kugira babashe kubeshya Kanobayire”

Umushinjacyaha yagarutse mu magambo make kuri ibi ibyaha bikurikiranyweho Emile Rwasamanazi, Nduwayo Theodore na Rugema Aman. Uretse uyu wa nyuma Aman ukurikiranyweho icyaha kimwe cyo ‘Kwambura ukoresheje amayeri’, abandi babiri hiyongeraho Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Kwigwizaho umutungo no Kwiha Ububasha.

Ibi byaha yabisobanuye avuga ko muri Werurwe 2016, bariya bagabo babiri Emile na Theodore biyise abarwanyi ba M23, bafite amabuye y’agaciro bashakira umukiliya, baza guhura na Kanobayire Thierry bamugejejweho na “mubyara we”, Emile ngo yari yiyise Major Just naho Theodore ari Col. Innocent bombi ba M23.

Baje kugera ku kumvikana ku kugura ibilo 105 bya zahabu ku nshuro ya mbere, mu nzira yo kuyivana Uganda no kuyigeza Dubai bayishakira abaguzi, ngo nibwo Kanobayire yatanze mu byiciro amadolari menshi adafite inyandiko agera ku bihumbi 620$.

Ubwa kabiri Emile Rwasamanzi ngo yongeye kumvikana na Kanobayire ko amufitiye ibilo 100 bya zahabu biri i Bunagana muri Congo Kinshasa, nabwo amusaba amafaranga yo kuzigura na bwo ngo biza kuba ubutekamutswe, muri rusange iyo zahabu bivugwa ko ari ibikwangari (fake) iza gutangwaho ari madolari 2 284 000$.

Ibimenyetso Ubushinjacyaha butanga ni inyandikomvugo yakoreshejwe Emile Rwasamanzi na bagenzi be ubwo bari mu bugenzacyaha, gusa bo bahakana ibirimo bavuga ko bayikoreshejwe bakemura kuvuga ibyo batakoze ngo bakize amagara yabo kubera iyicarubozo.

Ibindi bimenyetso ni uko ngo aba bagabo baregwa batagaragaza aho bakuye imitungo yabo yafatiriwe irimo inzu z’agaciro karengeje miliyoni 70Frw n’ibibanza baguze muri Kigali n’amadolari yagiye asangwa kuri konti zabo.

 

Abaregwa bahakana ibyo baregwa bagasaba kurekurwa

Batatu baregwa bahakana ibyo baregwa bakavuga ko amadolari n’imitungo bafatanywe babikuye mu bucuruzi bwabo bwa mbere y’uko n’ibyo baregwa bibaba. Ndahayo Theodore yabwiye Umucamanza ko yacuruzaga imbaho muri Congo kandi ngo yabirazwe n’ababyeyi be, ku buryo atabura imitungo yafatiriwe.

Yavuze ko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abantu bamushimuse bafite imbunda kandi ngo bari kumwe na Kanobayire Thierry yemera kubaha asaga $61 000 ndetse ngo bamusinyisha ku gatuza inyandiko ivuga ko azishyura Kanobayire andi madolari, ageze mu Rwanda ngo ya nyandiko yasinye ku ngufu niyo yakoreshejwe bamurega muri CID. Yavuze ko ari umwere asaba no kurekurwa.

Emile Rwasamanzi yisobanura na we yavuze ko yafashwe binyuranyije n’amategeko mu 2016. Yasabye Urukiko kubwira Kanobayire akagaragaza zahabu y’ibikwangari yatumye atanga miliyoni 2,2$, atazigaragaza urubanza rukaba rurangiye akagirwa umwere. Yasabye ko Urukiko rumusaba kugaragaza inyandiko z’ubugure bagiranye muri ubwo bucuruzi bwa zahabu, yahakanye ko atabaye muri M23 ndetse asaba Urukiko kubwira Kanobayire akagaragaza ifoto kopi y’imyambaro ya gisirikare yari yambaye bahura na we.

Yavuze ko ibyo aregwa ari ibihimbano kuko ngo konti yo mu madolari yayigize mbere cyane muri banki zinyuranye kandi ngo nta kosa ririmo. Yavuze ko yorora inka muri Gishwati no ku kirwa kitwa Ijwi kiri muri Congo Kinshasa, akaba anafite igaraji ricuruza ibyuma by’imodoka bityo ngo ntibitangaje kuba afite imitungo yafatanywe.

Abunganira abaregwa bavuga ko ibyo abakiliya babo baregwa ari ‘imyuka idafite ibimenyetso bifatika by’amategeko’, bakavuga ko gutanga ikirego nk’icyo ari ugukinisha urukiko. Basabye ko abo bunganira bagirwa abere bakarekurwa, kuri Emile Rwasamanzi we agasubizwa ibintu byose yafatanywe birimo n’Madolari ibihumbi 200$ yanatsindiye mu Rukiko mu kemezo cyasomwe tariki 30 Mata 2018.

Mu myanzuro, Ubushinjacyaha bwasabiye Emile Rwasamanzi na Ndahayo Theodore gufungwa imyaka 10 kubera impurirane y’ibyaha bakurikiranyweho, no kwishyura miliyoni 2,2$ bakekwaho kwambura Kanobayire, ndetse bakanatanga ihazabu ya miliyoni 5Frw. Kuri Aman uregwa icyaha kimwe yasabiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 1Frw. Amadolari ibihumbi 200$ yafatanywe Rwasamanzi, Umushinjacyaha yavuze ko ajya mu isanduku ya Leta.

Me Nuwagaba David wunganira Kanobayire Thierry, yavuze ko kuri biriya bihano byasabiwe abaregwa hakwiye kwiyongeraho no gutanga indishyi ya miliyoni 100Frw nk’igihembo cya Avoka n’indishyi ku wo yunganira, kandi ariya madolari ibihumbi 200 agasubizwa Kanobayire nk’azaherwaho yishyurwa. Undi andi abaregwa bakazayishyura nyuma.

 

‘Ku Baregwa ngo ibihano by’Ubushinjacyaha birababaje’

Bose bavuze ko bifuza kurekurwa kuko aria bare bitewe n’uko Kanobayire Thierry nta cyo agaragaza kemeza ko ubuhamya bwe ari ukuri kuko nta wundi mutangabuhamya afite mu rukiko.

Emile Rwasamanzi we yavuze ko byaba bibabaje kuba amafaranga yafatanywe muri 2016 ($200 000) yahabwa Leta kandi yarayitsinze ndetse urukiko rukabifataho umwanzuro ntihanabeho kujurira. Yasabye kuyasubizwa no kurekurwa.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa tariki 26 Mata 2019 saa sita z’amanywa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *