Abanzi ntibazashobora kudutsinda – P.Kagame

Yanditswe na CHIEF EDITOR
0 Igitekerezo

Uyu munsi ubwo yari yasuye agiye no gusoza imyitozo ngarukamwaka yo mu kigo k’imyitozo ya gisirikare i Gabiro, Perezida Paul Kagame mu mwambaro atamenyerewemo w’ingabo zimurinda, yavuze ko “abanzi bashobora gusa kutwifuriza ikibi ariko ntibazashobora kudutsinda”.

Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo aganira n'Umugaba w'Ingabo i Gabiro
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo aganira n’Umugaba w’Ingabo i Gabiro

Mu ijambo yagejeje ku ngabo n’abayobozi batandukanye bamuherekeje kuri iki kigo i Gabiro Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda azatsindwa.

Yavuze ko nta cyananirana mu gihe ibitekerezo ari bizima n’imico ari mizima. Ati “Nta kazikatunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”

Mu cyumweru gishize, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yandikiye mugenzi we wa Uganda ko u Rwanda ari umwanzi.

Hashize iminsi hari umwuka utari mwiza mu mibanire y’u Burundi n’u Rwanda ndetse na Uganda.

Yabwiye abasirikare ko akazi gakomeye bakora mu bihe byose n’ahantu hose bidashoboka kuvuga ko ibyo babona bihagije.

Ati “Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.”

Yashimiye ingabo ku murimo ukomeye zikora
Yashimiye ingabo ku murimo ukomeye zikora

Yabwiye abasirikare ko hari ibishobora kongerwa nk’umushahara, ibikoresho, aho baba n’ibindi ariko ko igihugu gikeneye n’ibigomba kujya mu bindi nk’uburezi,  ubuvuzi, gufasha abatishoboye, ibikorwa by’iterambere, n’ibindi.

Avuga ko u Rwanda nta byinshi rufite byo gupfusha ubusa, ndetseko haba hasabwa byinshi biruta ibyo igihugu gifite bityo ko bike igihugu gifite bigomba kugera ku ntego kiba kihaye.

Ati “Tugomba gukoresha neza ibyo dufite tukagera ku biruta kure ibyo tuba dufitiye ubushobozi.”

Yabwiye ingabo ko ziza hano kwigishwa, kwerekwa ibyakorwa n’ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa.

Perezida Kagame i Gabiro yakirwa n'umugaba w'Ingabo Gen Patrick Nyamvumba na Minisitiri w'ingabo Maj Gen Albert Murasira
Perezida Kagame i Gabiro yakirwa n’umugaba w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba na Minisitiri w’ingabo Maj Gen Albert Murasira
Mu myaka 15 ishize Perezida Kagame ntiyari aherutse kugaragara mu mwambaro wa gisirikare
Mu myaka 15 ishize Perezida Kagame ntiyari aherutse kugaragara mu mwambaro wa gisirikare
Yari kumwe n'abayobozi bakuru mu ngabo no mu nzego zimwe na zimwe za Leta
Yari kumwe n’abayobozi bakuru mu ngabo no mu nzego zimwe na zimwe za Leta
Arareba imyitozo, ubushobozi n'ibikoresho bya gisirikare
Arareba imyitozo, ubushobozi n’ibikoresho bya gisirikare
Ibi ngo babitizwa kugira ngo bikoreshwe igihe bibaye ngombwa
Ibi babitizwa kugira ngo bikoreshwe igihe bibaye ngombwa
Gen James Kabarebe wahoze ari Minisitiri w'Ingabo arereka Olivier Nduhungirehe wo muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga bimwe mu bikorerwa hano
Gen James Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’Ingabo arereka Olivier Nduhungirehe wo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bimwe mu bikorerwa hano
Maj Gen Jean Bosco Kazura araganira na General Kabarebe
Maj Gen Jean Bosco Kazura araganira na General Kabarebe
Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo n'Umugaba w'Ingabo baganira n'abasirikare bashoje imyitozo hano i Gabiro
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo baganira n’abasirikare bashoje imyitozo hano i Gabiro

Photos/FlickrPaulKagame

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

Uk 11/12/2018 6:59 25 - 6:59 25 pm

Thx.Nice picture in uniform

Subiza
Karaha 11/12/2018 7:14 17 - 7:14 17 pm

Once a soldier always a soldier long live my mucunguzi

Subiza
Mwanainchi 11/12/2018 7:52 27 - 7:52 27 pm

Umugabo witwa Voltaire niwe wajyaga asenga agira ati: Mana yanjye, jya undinda inshuti zanjye, naho abanzi banjye nzajya mbifasha.

Subiza
Ntashya 11/12/2018 7:54 58 - 7:54 58 pm

Prezida wacu ajye ahora atwibutsa ko ari umusirikare atari umusivili. Hari abagera aho bakamwibeshyaho kubera guhora bamubona yambaye nk’abasiviliyani.

Subiza
Mawazo 11/12/2018 8:16 43 - 8:16 43 pm

Prezida Kagame ko ari umusirikare, kuba yakurikirana imyitozo y’abasirikare yambaye imyenda ya gisirikare inkuru irimo ni iyihe? Ni ibisanzwe rwose. Umunsi yasezeye mu gisirikare akajya mu cyiciro cy’aba demobs nibwo byaba ari inkuru.

Subiza
Gilet Jaune 11/12/2018 8:30 55 - 8:30 55 pm

Iriya uniform ni nziza pe! Inatuma gilet anti-balles umuntu yambaye idatuga ishati isanzwe ngo buri wese abibone ko uyambaye.

Subiza
mahoro jack 12/12/2018 7:42 50 - 7:42 50 am

Ubibonye ko ayambaye se wakora iki bamenya we?

Subiza
Muhakwa 11/12/2018 8:43 28 - 8:43 28 pm

Congratulations to our President. Tujye twibutsa abanzi badusumbuwa ko mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira ibyo twagezeho, twiteguye no kuba twasubira mu ndaki nk’uko His Excelkency ahora abitwibutsa.

Subiza
Rugigana 11/12/2018 10:04 34 - 10:04 34 pm

Burya umwanzi wa mbere w’umuntu niwe ubwe, iyo abashije kwitsinda ntawundi wapfa kumutsinda. Umugabo bitaga Kinani yabonye inkotanyi zimugejeje ku buce yambara madowadowa ajya gusura ingabo ku rugamba ngo azihe morale ariko biranga biba iby’ubusa abamuhigaga bamuhanura mu kirere nk’uhanura inyoni. Amateka ngo ahora azunguruka nk’amapumbu y’ihene nyamara yarangiza akagaruka aho yatangiriye, njye isi yaranshobeye.

Subiza
citoyen 12/12/2018 9:18 28 - 9:18 28 am

Nta mpamvu yo gusaza uca imigani gusa, niwumva uwo kinani akubabaje cyane nawe uzambare iyo madowadowa uvuga urebe ko amateka yazunguruka!

Subiza
p 12/12/2018 11:53 19 - 11:53 19 am

ikibabaje nuko tutazi umwanzi wacu uwo ariwe kugirango tumwirinde

Subiza
Rwandan 12/12/2018 12:05 39 - 12:05 39 pm

Mwa ntore MWe, ninde wababwiye ko uwo mutumva ibintu kimwe ari umwanzi? Ubuvandimwe bwaturangaga bwagiyehe? Wabyemera utabyemera kinani yabaye president wu Rwanda, abanyarwanda benshi dufite uyu munsi ntibari bariho mu gihe cyubuyobozi bwe abandi bari abana, bityo bacyeneye kumenya ibye kuko yakoze amateka muri kino gihugu.

Subiza
Kazagwa 12/12/2018 2:46 26 - 2:46 26 pm

Intambara utayizi arayibarirwa abenshi mu birirwa bayiririmba ni ukuyumva mu mateka gusa. buriya umuntu waraye mu bigunda ibisasu bimunyura hejuru bivuza ubuhuha cyangwa uwafunzwe mu byitso ntabwo ayihoza mu kanwa.Kizito yararirimbye ngo IJORO RIBARA UWARIRAYE .

Subiza
freddo 12/12/2018 3:59 21 - 3:59 21 pm

@ Rwandan, amateka kinani yagize ni mabi kuko yabashoye mu bujiji bwo kumva ko ubwoko bumwe aribwo bufite uburenganzira bwo gutura no gukora mu Rwanda ubundi bwoko bukwiriye kwicwa ,guhunga cangwa kutika no kutabona akazi kandi n’ingaruka mwarazibonye iyo muri Zaire zirimwo macinya…. Nimbana aribyo wita amateka meza ya kinani urumva ubwenge bwawe buracutitse.

Subiza
Kageyo 12/12/2018 7:30 38 - 7:30 38 pm

Freddo, nkawe ibyo uvuga wabaga mu Rwanda cyangwa ni propagande bagushyizemo ukibera mu mashyamaba? Abacuruzi bari bakomeye mu Rwanda bafite kashi bari mu buhe bwoko? Uyu muryango wa Rwigara muserereza haricyo Habyarimana n’abandi batawumariye? Abantu bavuga ko abatutsi batabonaga amashuli n’abayabonaga barangizaga bajya mu bwarimu Mushikiwabo wize Nyakinama akanabona bourse imujyana USA yari iki? Ese ubuhahindutse iki? Kuberako nta moko akiba mu Rwanda se? Niba ukivuga ubwoko muri 2018 ubwo rero nawe wemerako bukiriho kuko ntabwo wabuca ngo nuko butanditse mu marangamuntu.Mu Burundi biradogera kandi ntamoko yanditse muri ID zabo..ibyo bipindi muzajye mubitera abazungu kuko twe turaziranye.

Subiza
Kazimbaro 12/12/2018 7:22 47 - 7:22 47 pm

Umuntu wese utabona ibintu kimwe nundi ntabwo amwita umwanzi.Kuberako ari umunyarwanda kimwe nawe.Ese tuzemera abamira ibyo tuvuga bunguli gusa?

Subiza
freddo 12/12/2018 10:26 39 - 10:26 39 pm

@kageyo, wagize amahirwe ntiwamenya ko abandi bazize iringaniza mu mashuri ndetse ntiwamenya ubuhunzi kinani yateje mu gice kimwe cy’abanyarwanda niyo mpamvu utanga izo ngero ibyo bibazo kinani yateje byose nabibayemwo niyo mpamvu mvuga ibyonzi .abo utanze urugero ni bangahe kwijana !!? Icyo mwitaga iringaniza iracyizi !!? Ikindi byababujije kwica imiryango yabo muri genocide bunyamaswa ,ibyo byose n’umurage mubi mwasigiwe na kinani mwagize intwari kandi yari nta kigenda.

Subiza
Rukeratabo 14/12/2018 6:57 50 - 6:57 50 pm

Freddo muvandimwe maze gusoma ibitekerezo byawe watanze kuri kino kinyamakuru. Igihe uzahura numuntu wahunze muri 1959 mukaganira akakubwira ukuntu yababajwe no kutagira uburenganzira bwo gukandagira mu gihugu cye njywe nahuye nawe mu burayi muri 1987. Umukecuru ufite imyaka 62.Mubaza impamvu ati ngiye mu Rwanda banyica kuko bica abatutsi. nti koko bakwica ubifitiye gihamya ati rwose mwana wanjye. Nari nkiri umwana ndigendera.Bucyeye duhuye nti twongere tuganire turicara nti nagiye mbyibazaho impamvu batishe mama wanjye na sogokuru ati buriya babayeho batariho nta jambo bagira bahora bafite ubwoba bwo kwicwa.Nkubiswe mvuye kwiga primaire sogokuru ntiyafashe ikibando agakenyera akajya kwa Bourgmestre iyo mu giturage nabaga mu rugo iwe? Yigeze yicwa? muri za 80 mu Rwanda ikibazo cyari gihari ni abakiga nabanyenduga intambara ije amoko aragaruka burya abasangira ubusa bitana ibisambo.Ubu bumwe bahora batubwira nabandi baraburirimbye erega. Ujye wumva usesengure utazamera nkabandi baguye mu mutego wa politiki bakamarana kandi bose ari abanyarwanda. Ubu umunyarwanda wese utabona ibintu kimwe nawe yahindutse umwanzi.Kera batubwiragako hari impunzi muri Uganda ariko ntabwo nakuze numvako ari abanzi.

Subiza
Iradukunda 12/12/2018 9:12 54 - 9:12 54 pm

Bavandimwe
Banyarwanda
Banyarwandakazi

Mujye mwitondera kubara amateka mwabwiye cg mwumvise mutabayemo. Uyababwira akenshi areba inyungu ze. Ribara uwariraye koko

Icyo twese dukeneye ni amahoro.

Mana Jya Uduha ubwenge nyakuri n’urukundo nyarwo

Subiza
Mig 13/12/2018 12:01 14 - 12:01 14 am

Kariya ka uniform karasa neza nuko ari aka sortie gusa!

Subiza
KAMEGERI 13/12/2018 5:59 54 - 5:59 54 am

MURASHIMISHA CYANE HAHAHAHA……..

Subiza

Tanga igitekerezo