• 22/01/2020 2:06 45

Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa mu bidukikije ngo ibyo bungutse bazabisangiza ababyeyi

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye bitabiriye amarushanwa yo kubungabunga ibidukikije, baravuga ko bidakwiye guhera mu marushanwa ahubwo ko bakwiye no kujya kwigisha ababyeyi babo.

Abanyeshuri batsindiye amarushanwa yo kurengera ibidukikije ngo bagiye gukangurira ababyeyi babo

Bamwe mu bana bagatsinze aya marushanwa arimo ay’imivugo n’ndirimbo bavuga ko bakeneye aho gutangira ubutumwa bwabo bugamije gukangurira abantu kurinda ibidukikije.

Bavuga ko ibyo bungukiye muri ibi bikorwa bidakwiye guhe mu mashuri kuko no hanze hari abadafite amakuru ahagije y’uko barinda ibidukikije kandi ari bo bagirwaho ingaruka cyane n’imihindagurikire y’ibihe iterwa no kwangirika kw’ibidukikije.

Ingabire Triphine wiga muri Notre d’Ame de la Providence ’Karubanda wabaye uwa mbere mu kiciro k’indirimbo ati “Twifuza ko niba n’aya marushanwa abayeho yajya abera ahahurira abantu benshi kugira ngo tubone uko tugeza ubutumwa bwacu kuri benshi.”

Avuga ko mu bice binyuranye hari abantu bangiza ibidukikije atari ukubera ko babishaka ahubwo ari uko badasobanukiwe.

Ati “Abantu birirwa batwika imyanda uko bishakiye bigaragara ko ntacyo babiziho, twe rero duhawe umwanya twabafasha bakabimenya neza.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyamakuru baharanira kurengera ibidukikije Ibidukikije rizwi nka Nkunda Ibidukikije Company, Yves Rugira avuga ko bateguye aya marushanwa yazengurutse muri amwe mu mashuri ya Huye kuko abana bitegura kujya mu biruhuko bityo bazanigishe imiryango yabo

Ati “Uwigishije urubyiruko aba yigishije benshi dore ko urubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu.”

Yves Rugira avuga ko buri wese afashe iya mbere akarengera ibidukikije byatuma Isi iba ndetse n’ubuzima bw’abayituye bugasugira.

UMUSEKE.RW/HUYE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *