• 08/12/2019 9:49 33

Abanyereza imari ya Leta nibahanwe uko bikwiye – Umugenzuzi Mukuru

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kugararariza Inteko Nshingamategeko imitwe yo mbi raporo ye, asanga impamvu hakigaragara ibibazo by’ibyi imicungire mibi y’umutungo wa Leta no kutubahiriza inama abawucunga bagirwa ari uko ababikora badahanwa uko bikwiye.

Umugenzuz Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro asaba ko abacunga nabi ibya Leta bakwiye kubihanorwa

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko kubahiriza inama zitangwa n’urwego ayobora biri ku kigero cya 49%.

Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu Biraro Obadiah inama urwego rwe rugira abacunga ibya Leta kuzishyira mu bikorwa biba ari itegeko.

Akibaza impamvu bidakorwa kandi abacunga umutungo wa Leta basabwa gushyiraho kimote ibafasha kuwucunga.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta avuga ko nta muntu uhagarariye Leta wemerewe kugira raporo irimo ibibazo. Ati “Ariko tubifata gutyo umwaka umwe ukaza undi ugashira. Ni ukuvuga ngo utazabikora nabihanirwe.”

Obadiah Biraro asanga amategeko ashyirirwaho guhana abanyereza umutungo wa Leta hari aho asiga ibyuho mu gutanga ibihano, kuko ngo itegeko rigereranya ikosa n’igihano cyabaye gihabwa uwagikoze.

Avuga ko niba umuntu adakoze ibyo ashinzwe agomba kubihanirwa. Mu rubanza ngo Abacamanza n’Abanyamategeko barwana n’ingingo z’amategeko, mu gihe amafaranga Leta iba yasohoye igamije ko umuturage ayagiramo inyungu.

Ati “Kujya hariya Abanyamategeko bakirirwa bagaragurana, ku muturage bimugiraho kamaro ki?”

Akomeza avuga ko atari ko babibona ari na yo mpamvu hagiyeho ingingo yo kujya inama igihe batabyumva, Umugenzuzi w’Imari ya Leta akabafasha.

Obadiah Biraro ati “Nta mpamvu ituma inama zagiwe n’Umugenzuzi w’Imari zitubahirizwa, ni akazi kawe wowe wahawe umwanya wo gucunga imari ya Leta, ni wowe ubifitemo inyungu.”

Igenzura ryakozwe muri uyu mwaka ryagaragaje ko hari amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko azisobanura, amafaranga yasohotse inyandiko zidahagije, amafaranga yasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya asaga miliyari eshanu (Frw 5 681 814 498).

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Uyunguyu we igihe yavugiye ntarabona aho bipfira? Ibi jye mbyita kwigiza nkana. Ngaho nakomeze ahanyanyaze. Agashahara na avantages afite ni byinshi pe! Atari byo akurikiye yagombaga kuba yarasezeye cyera. Ubundi si byiza ko auditeur akora audit ya institution imwe imyaka irenze itatu. Aba yamaze kugira suspicious/juiceful relationships nyinshi. Uyu harya amaze imyaka ingahe adusubiriramo ibyo dusanzwe tuzi? Iyo urebye aho adatinyuka kujya gukora audit uhita wisubiza.

  • Izi theory zirarambiranye, icyo ducyeneye ni ibikorwa .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *