• 15/12/2019 9:02 10

Abanyarwanda ntibahiriwe mu bihembo bya ASFA 2018 bitangirwa muri Uganda

Kunshuro ya gatandatu muri Uganda hatanzwe ibihembo bya ‘Abryanz Style andFashion Awards [ASFA] 2018’ . nta munyarwanda n’umwe wahembwe mu kiciro yariahitanyemo.

Muri ibi bihembo byatangiwe muri Uganda Abanyarwanda ntibahiriwe

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo hatanzwe ibihembo bya ASFA , bihabwa abanyafurika bitwaye neza mu bijyanye n’imideri. Abanyarwanda babiri bari bahatanye ntibabashije kwegukana igihembo na kimwe.

Aba bari bahatanye ni Mathew Rugamba ufite inzu y’imideri ya House of Tayo wari uhatanye mu kiciro cya Fashion Designer of the year/Africa  na Happy Umurerwa Jacqueline wari uhatanye mu kiciro cya Model of The Year/Africa.

N’ubwo muri aba banyarwanda nta numwe wegukanye igihembo mu kiciro yari ahanyemo , bombi bari bagaragaje inyota yo guhanga udushya no gukora cyane mu 2018.

Mbere yo guhatanira ibi bihembo hari ibikorwa byari byakozwe na Umurerwa birimo kumurika imideri mu gitaramo cya African fashion international cyabereye muri Afurika y’Epfo , AFI Cape Town Fashion Week , Mercedes Benz Fashion Week Joburg n’ibindi.

Mathew Rugamba ari mubagize uruhare mu kuzamura uruganda rw’imideri mu Rwanda dore ko ari no mu batangije itsinda ry’abahanga imideri ryiswe ‘Collective Rw’ ritegura igitaramo ngarukamwaka cyo kumurika imideri cyiswe ‘Collective Fashion Week’ mu 2016.

Rugamba ni umwe mu bahanzi b’imideri b’abanyarwanda bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga. Ibi abikesha umwihariko uri mu mideri ahanga igizwe na ‘karuvati’ na ‘noeux’ bikozwe mu bitenge akunze no gukora amakote meza y’abagabo rimwe na rimwe akanyuzamo akanakora imyenda yambarwa n’igitsina gore.

Si ubwa mbere ibi bihembo byitabiriwe n’abanyarwanda kuko kuva mu 2015 aribwo umunyarwanda wa mbere witwa Moses Turahirwa yamuritsemo imideri yanze no mu 2016 ahataniramo ibihembo bya ASFA. abandi bahataniye ibi bihembo ni inzu itunganya amafoto ya NIB nayo yegukanye igihembo mu kiciro cya Africa’s Lifestyle/fashion photographer of the year, Utuje Claudine Mwangachuchu nawe yegukanye iki gembo mu 2016 mu kiciro cy’abazi gusiga neza ibirungo muri East Africa mu 2016 n’abandi.

Ibibihembo bya ‘Abryanz Style and Fashion Awards’ byatangiye gutangwa muri 2013 iKampala muri Uganda , byatangiye ari ibyo ku rwego rwa Uganda nyuma biza kubaibyo mu karere Ka Afurika y’uburasirazuba none ubu biri ku rwego rwa Afurika.

RobertKAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *