• 29/01/2020 1:27 05

Abanyarwanda mu byo bateganya kugura bashyiremo n’ibitabo – RALSA

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo (RALSA) burasaba Abanyarwanda ko ibitabo bigomba kujya mu bikoresho basanzwe bagura ku buryo na byo bijya mu igenamigambi ryabo.

Umuyobozi w’agateganyo w’Inkoranyabitabo y’Igihugu muri RALSA, Beatha Nyirabahizi

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’iki kigo, Beatha Nyirabahizi avuga ko ubumenyi bukubiye mu bitabo bufite agaciro mu mibereho ya muntu kuko byagura imitekerereze n’ubwenge.

Ati “Abanyarwanda bapange muri gahunda zabo kugura ibitabo nk’uko bagura ibindi bicuruzwa byose, kugira ngo bagaburire ubwonko bwabo, mu by’ukuri ntibagaburire umubiri gusa ahubwo banagaburire n’ubwonko bwabo, maze biteze imbere bazagire umuturage ufite ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Madamu Beatha uvuga ko ikerekezo cy’u Rwanda 2020 gikomeza 2050 giteganya kugira Umuryango nyarwanda ufite ubukungu bushingiye ku bumenyi bw’umuturage, asaba Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma kuko nta handi bazakura ubumenyi atari mu byanditswe n’abahanga.

Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, yateguye imurikabitabo rizaba kuva ku wa 20 kugeza ku wa 22 Gicurasi 2019 rizabera kuri sitade nto ya Kigali rigamije guhamagarira Abanyarwanda kugura ibitabo. Ku itariki 22/05/2019 muri hotel Nobleza nibwo hazasozwa imurikabitabo mu nama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo guteza imbere uruganda rw’igitabo mu Rwanda, rutanga imirimo kandi ibitabo bigacuruzwa mu gihugu no hanze yacyo.

Muri iri murikabitabo hazaba harimo n’ibitabo byiganjemo iby’abana  bigurishwa ku biciro byiza kandi byuzuyemo ubumenyi bwafasha abana gutyaza ubwenge kugira ngo bazanakurane umuco wo gusoma.

Ibitabo bizamurikwa by’urubyiruko n’abakuze ni  ibyiganjemo ibivuga ku muco, amateka n’ibyemejwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, ibitabo bikoreshwa mu mashuri bizamurikwa, ni ibizaba byaremejwe n’ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB, ibindi bizamurikwa ni ibizaba byaranyuze mu mazu asohora ibitabo(publishing houses).

Ibitabo bizamurikwa bizaba biri mu ndimi enye zivugwa mu Rwanda by’umwihariko ibyanditse mu Kinyarwanda.

Insanganyamatsiko ya ririya murikabitabo igira iti “Munyarwanda andika igitabo, ubumenyi bwawe bukugeze ku bukungu.”

Madamu Nyirabahizi  Beata avuga ko n’ubwo umubare w’ibitabo byandikwa n’Abanyarwanda ukiri muto ariko n’ibihari bitagurwa ku kigero gishimishije, agasaba Abanyarwanda kubigura kugira ngo bitunge abanditsi na bo babone uko bandika ibindi bihagije.

Iri murikabitabo rizitabirwa n’abari mu ruganda rw’ibitabo harimo abanditsi, inzu zisohora inkuru n’abacapa ibitabo bose bazaba barenga 30 bazaba baje kumurika ibikorwa byabo bijyanye n’ibitabo na serivisi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Jye mbona impamvu tutagira umuco wo gusoma yumvikana!
    Umuntu ararwana no gutuma yabona igituma we n’umuryanho we baramuka,nawe ngo kugura ibitabo!
    Ntiwagura igitabo mu rugo ntacyo kurya gihari cyangwa wabuze n’amakara yo kugitekesha.Mudufashe kwihaza mu biribwa ibyo gusoma bizaza nyuma.Dore ko n’ibyo bitabo nabonye bikosha.Nawe se hari ngo Novel igure 20.000F nk’aho ari agafuka k’umuceri abana ngo barye!

  • Uyu mudamu nanyura ahahoze Centre Culturel Franco-Rwandais mu Mujyi wa Kigali muri Rond-Point, ajye azirikana ko yari yuzuye ibitabo twasomaga kuri abonnement ya make cyane. None yasimbuwe n’itongo twarazwe na Ndayisaba akiyobora MVK. Extension Universitaire yatizaga amashuri ya secondaire ibitabo byo gusoma, aho yakoreraga i Butare urahagera ukumirwa. Aragira ngo uwo muco wo gusoma tuwuvane hehe? Abenshi ntitwagiraga amafranga yo kugura ibitabo, ariko abonnement yo gusoma twarayibonaga. Abasoma bose mu Rwanda bafite amikoro make bajye gufata abonnement ku Kacyiru se? None se ubu uzaba utaboneye umwana minerval ubone ayo kumugurira ibitabo byo gusoma bitari iby’amasomo ategetswe?
    Ngo namara kubisoma ubimaze iki? Nimubishyire kuri Internet abayifite bapfe kuba ariho barwariza. Ubwenge buza ubujiji buhise?

  • Mu Rwanda amagambo n’amabwiriza atanditse biracyafite uburemere kurusha ibyanditse. No muri administration ibitanditse bigira uburemere buruta ibyanditse. Natureke dukomeze tujye twibangurira amatwi, ibyo gusoma tudafitiye amikoro bizaba bitegereje.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *